Imirimo yo gutunganya imihanda yo mu mujyi wa Muhanga igeze kuri 71.9%

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya May 7, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko umushinga wo gutunganya imihanda yo mu mujyi wa Muhanga uzatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 3 na miliyoni 777 n’ibihumbi 670 birengaho amafaranga 360, ugeze ahashimishije ushyirwa mu bikorwa.

Mu mujyi wa Muhanga harimo gutunganywa imihanda mu rwego rwo kugira ngo uyu mujyi ube imwe mu yunganira uwa Kigali (Foto Niyonsenga S.)

Umugi w’Akarere ka Muhanga ni umwe mu migi itandatu yatoranyijwe ngo yunganire Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukaba butangaza ko magingo aya umushinga wo gutunganya imihanda ugeze ku kigero cya 71.9%.

Ku nkunga ya Banki y’Isi, hashowe amafaranga y’u Rwanda 3 777 670 360 mu kuvugurura imihanda ireshya n’ibirometero 4 na metero 886, yose iri mu mujyi wa Muhanga, kugira ngo igere ku rwego rw’imihanda yo mu mugi wunganira uwa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yabwiye Imvaho Nshya ko muri rusange ibikorwa byo gukora neza iyo mihanda bigeze ku rwego rushimishije ndetse ko byatanze imirimo ku batuye aka karere.

Ati “Imihanda irimo gukorwa hirya no hino aha mu mugi, hari n’indi twatoranyije izakorwa mu kiciro cya kabiri. Gahunda twihaye ni ugukora neza buri kintu cyose kugira ngo Banki y’Isi nk’umuterankunga abibone neza bityo dukomeze gukorana na we neza kuko icyo ni cyo kintu cyonyine adusaba”.

Meya Uwamariya akomeza agira ati “Mu gutunganya uyu mugi ngo ugere ku rwego rwo kunganira Kigali, navuga ko bigeze ku rwego rushimishije. Twatangiriye mu by’ibanze byo gukora imishinga itandukanye, ubu dufite imishinga itandukanye izakorwa kandi yaturutse mu baturage”.

Mu bindi bikomeje gukorwa mu gutunganya Umujyi wa Muhanga, harimo inyigo zitandukanye zigamije guca akajagari mu miturire, gutunganya icyanya k’inganda, gushishikariza abaturage kwitabira imirimo y’ikoranabuhanga n’indi y’imyuga n’ibindi.

Amasezerano yo gutunganya iyi mihanda y’Umujyi wa Muhanga ireshya n’ibirometero 4 na metero 886 agaragaza ko ibi bikorwa byatangiye ku wa 20 Nzeri 2017, bikaba biteganyijwe ko bizarangira ku wa 20 Kamena 2018. Kuri ubu ibikorwa bigeze kuri 71.9%.