Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Imirasire yangiza igiye gukoreshwa mu rwego rw’ubuhinzi, ubuvuzi n’ibikorwaremezo

Yanditswe na admin

Ku ya 07-11-2017 saa 09:13:03
Eng. Kamayirese Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, ushinzwe ingufu n'amazi (ibumoso) na Maj. Nyirishema Patrick, Umuyobozi mukuru wa RURA (Foto James)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu n’amazi, Eng. Kamayirese Germaine, aratangaza ko u Rwanda rurimo kwitegura gukoresha imirasire yangiza mu nzego zinyunye zirimo ubuhinzi, ubuzima, ibikorwaremezo biganisha ku iterambere muri rusange.

Eng. Kamayirese Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, ushinzwe ingufu n’amazi (ibumoso) na Maj. Nyirishema Patrick, Umuyobozi mukuru wa RURA (Foto James)

Ibi Rng. Kamayirese Germaine yabitangarije mu muhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa yahuje inzego zinyuranye zirimo n’Ikigo ngenzuramikorere k’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ku mikoreshereze y’imirasire yangiza, igikorwa kizajya kigenzurwa na RURA.

Yagize ati “N’ubwo inyito yayo igaragara nk’ikintu giteye ubwoba, ariko imirasire yangiza iyo ikoreshejwe neza igira umumaro mu buryo bunyuranye, akenshi yangiza iyo yakoreshejwe nabi, bizasobanurirwa Abanyarwanda rero kugira ngo barebe uburyo bwo kwirinda.”

Yavuze ko iyi mirisare yangiza ikoreshwa mu buvuzi nka bumwe mu buryo bwo kuvura indwara ya Kanseri, mu bikorwaremezo, mu buhinzi, mu bucukuzi bwa Peteroli no mu bindi bintu, hagamijwe kugera ku iterambere.

Eng. Kamayirese yongeyeho ko mu Rwanda isanzwe ikoreshwa ariko ku kigero cyo hasi, nko mu bitaro cyane muri serivisi za Radiography, ariko kubera ko ari imirasire yangiza, akenshi usanga abaganga birinda gukoresha ibizamini byayo ubonetse wese, uretse uwo uburwayi bugaragaza ko bikenewe cyane.

Avuga ko ariko mu minsi iri imbere imirasizre yangiza izatangira gukoreshwa ku rwego rwo hejuru nko mu kuyibyaza ingufu z’amashanyarazi n’ibindi.

Ati “Mu byumve neza ko aya mahugurwa agamije gutegura Abanyarwanda gukoresha iyi mirasire ku kigero cyo hejuru ndetse n’igihugu kikazashaka n’uburyo kiyazana ku kigero kinini.”

Avuga ko ari muri urwo rwego barimo gutegura abazayikoresha na RURA izaba igomba kugenzura ikoreshwa rya yo, ari na yo mpamvu y’amahugurwa.

Mu bijyanye n’ubuhinzi, Eng. Kamayirese avuga ko imirasire yangiza izakoreshwa nko mu guhindura imbuto zananiwe kwihanganira ikirere cy’u Rwanda.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imirasire yangiza mu Rwanda, Maj.  Nyirishema Patrick, Umuyobozi mukuru wa RURA, yabwiye itangazamakuru ko ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga IAEA, abakozi b’inzego zinyuranye zirimo na RURA batangiye amahugurwa azamara iminsi 5, akazibanda ku gusobanurirwa neza amategeko n’amabwiriza y’imikoreshereze y’imirasire yangiza.

Ati “Hagomba kujyaho kandi uburyo bw’ubufatanye n’izindi nzego zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, inganda n’ubucuruzi, tugamije kurinda Abanyarwanda imikoreshereze mibi y’imirasire yangiza.”

Maj. Nyirishema yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigenda gitera imbere, kikaba gishyiraho ingamba zinyuranye zo kubigeraho, ari nayo mpamvu y’imirasire yangiza igiye kuzajya ikoreshwa ku kigero cyo hejuru.

Ati “Uko igihugu gitera imbere, ni na ko gishaka ingamba zinyuranye zo kubigeraho, gusa hari urwego rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imirasire yangiza mu rwego rwo kugirira umumaro Abanyarwanda.”

RURA izagenzura niba koko iyi mirasire ikoreshwa mu buryo butangiza ubuzima bw’abantu, ahubwo igakoreshwa mu bibafitiye umumaro, ibyo bikazajyana n’amabwiriza mpuzamahanga agomba kwitabwaho mu mikoreshereze yayo.

Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko batabisobanukiwe, gusa ko ngo bumva bivugwa ko imirasire yangiza (Rayon X) ishobora kuba ifite ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abantu.

Murera Adrien, utuye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, avuga ko imirasire yangiza ikoreshwa kwa muganga muri serivisi zimwe na zimwe.

Ati “Njya numva ngo ni yo bakoresha muri Radio mu gusuzuma zimwe mu ndwara, ariko ntekereza ko itanga ibisubizo ku murwayi kurusha uko yateza ibibazo.”

Kaliwabo Alexis we atuye mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, avuga ko niba iyi mirasire ije kuzamura iterambere ry’igihugu nta cyo itwaye, kandi ko n’ubundi isanzwe ikoreshwa mu kigero kidakanganye.

Ati “Jye numva nta kibazo biteye niba bituzaniye iterambere, ubundi se dusanzwe tutayikoresha mu gihe badusaka twinjira mu nyubako zikomeye?”

Gusa nk’uko abayobozi bombi babigarutseho, ikoreshwa ry’iyi mirasire rizasobanurirwa Abanyarwanda b’ingeri zose kugira ngo bamenye icyo igamije n’uburyo izifashishwa mu kugera ku iterambere.

MUGISHA BENIGNE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.