Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Imikoranire y’Inteko nyafurika Ishinga Amategeko n’Iy’u Rwanda ihagaze neza- Nkondo

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 21, 2018

Perezida w’Inteko nyafurika Ishinga Amategeko, Roger Nkondo Dang aratangaza ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iy’Afurika zifitanye imikoranire myiza kuko abagize Inteko Ishinga Amategeko nyafurika baturuka mu Rwanda bafasha cyane iyi nteko kandi bakaba bitwara neza mu mirimo ya buri munsi y’Inteko.

Hon. Roger Nkondo Dang, Perezida w’Inteko nyafurika Ishinga Amategeko (ibumoso) na Hon. Makuza Bernard, Perezida wa Sena y’u Rwanda nyuma y’ibiganiro bagiranye

Ibi Nkondo yabivuze ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda,  Makuza Bernard na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite,  Mukabalisa  Donatille, ni mu ruzinduko arimo mu Rwanda, aho yitabiriye Inama idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe.

Yagize ati “ Kuba ndi mu ruzinduko mu Rwanda nitabiriye Inama idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe, nahisemo no gusura abakuriye Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, umutwe wa Sena n’uw’abadepite kugira ngo tuganire ku mikorere y’inteko zombi.”

Yavuze ko Inteko nyafurika Ishinga Amategeko iri mu bihe by’amavugurura akuriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kandi ngo iki gikorwa kigenda neza ku bufatanye bw’abagize iyi nteko baturuka mu nteko zishinga amategeko z’ibihugu.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard, yashimangiye ko imikoranire y’inteko zombi ari myiza cyane, kuko abadepite bahagarariye u Rwanda batanga umusanzu ukomeye mu bibazo biba bigomba kwigwa.

Ati “Abadepite bagize Inteko nyafurika Ishinga Amategeko baturuka mu badepite bahagarariye ibihugu byose by’Afurika n’u Rwanda rurimo, dukorana cyane cyane ku bijyanye n’imirimo yabo ikorerwa ahari ikicaro, kandi abadepite bahagarariye u Rwanda na bo batanga umusanzu ukomeye w’ibitekerezo ku bigomba kwigwa.”

Hon. Makuza yongeyeho ko amavugurura arimo gukorwa mu Nteko nyafurika Ishinga Amategeko agamije kuzashyiraho abagize iyo nteko bahoraho kuko kuri ubu abayigize badahoraho, bakazaba bafite ububasha bwo gukora amategeko.

Ati “Kuri ubu navuga ko ari urwego ngishwanama ku bijyanye n’itegeko rishya rishinga amategeko kandi uyu muyobozi wayo arabyumva.”

Roger  Nkondo  Dang, Perezida w’Inteko nyafurika Ishinga Amategeko umaze iminsi mu Rwanda yasuye Sena y’u Rwanda nyuma yo gusura Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.