Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Imikino y’Umurenge Kagame Cup 2019 igeze muri ½

Yanditswe na BUGINGO FIDELE               

Ku ya May 25, 2019

Kuva muri Gashyantare 2019  hatangiye imikino y’Umurenge Kagame Cup 2019 mu mupira w’amaguru. Iyi mikino ihuza imirenge yose mu gihugu ikaba igamije  kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza aho uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere twifuza, umuturage ku isonga.”

Nyuma y’imikino yahuje imirenge mu turere twose tw’igihugu, iyitwaye neza  yahuye ku rwego rw’Intara, nyuma iyatsinze  ubu irimo gukina ku rwego rw’igihugu aho imikino igeze muri ½ k’irangiza.

Mu kiciro cy’abagore hazamutse amakipe 5 yari ahagarariye intara 4 n’Umujyi wa Kigali hiyongeraho ikipe  yo mu Ntara y’Iburengerazuba kuko ari yo yegukanye igikombe giheruka. Aya makipe ni Gihombo (Nyamasheke), Kivumu (Rutsiro) mu Ntara y’u Burengerazuba, Nyamabuye (Muhanga) mu Ntara y’Amajyepfo, Nyakabanda (Nyarugenge) mu Mujyi wa Kigali, Muyongwe (Gakenke) mu Ntara y’Amajyaruguru na Remera (Gatsibo) mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu bagabo hazamutse na ho amakipe 6 ari yo Masaka (Kicukiro) na Nyarugenge zo mu Mujyi wa Kigali, Base (Rulindo) mu Ntara y’Amajyaruguru, Mamba (Gisagara) mu Ntara y’Amajyepfo, Gihango (Rutsiro) mu Ntara y’Iburengerazuba na Matimba (Nyagatare) mu Ntara y’Iburasirazuba.

UKO AMAKIPE YAHUYE

Muri buri kiciro amakipe yagiye mu itsinda ari 2 aho yakinnye umukino ubanza n’uwo kwishyura itsinze imikino  yombi ikomeza muri ½  ndetse hanazamuka ikipe yatsinzwe ariko yitwaye neza.

Tariki 22 Gicurasi 2019 nibwo habaye imikino ibanza aho mu bagore, Gihombo (Nyamasheke) yatsinze Muyongwe (Gakenke) ibitego 2-0, Nyamabuye (Muhanga) itsinda Nyakabanda (Nyarugenge) ibitego 2-1 na ho Remera (Gatsibo) itsindwa na Kivumu (Rutsiro) ibitego 4-0.

Mu mikino yo kwishyura  yabaye tariki 24 Gicurasi 2019,  Muyongwe yatsinzwe na Gihombo ibitego 4-2, Gihombo ikomeza muri ½ ku bitego 6-2. Nyakabanda yanganyije na Nyamabuye 0-0 Nyamabuye ikomeza muri ½ ku bitego 2-1 ariko na Nyakabanda ikomeza nk’ikipe yatsinzwe ariko yitwaye neza.

Mu wundi mukino, Kivumu yatsinze Remera ibitego 5-0, Kivumu ikomeza  muri ½ ku nsinzi y’ibitego 9-0.

Mu bagabo, imikino ibanza yabaye tariki 22 Gicurasi 2019, ikipe ya Masaka (Kicukiro) yatsinze Base (Rulindo) ibitego 2-0, Mamba (Gisagara) iwayo itsindwa na Gihango (Rutsiro) ibitego 2-1 na ho Nyarugenge  itsinda Matimba (Nyagatare) igitego 1-0.

Tariki 24 Gicurasi 2019 mu mikino yo kwishyura, Masaka yanganyije  na Base 0-0, Masaka ikomeza muri ½ . Gihango yanganyije na Mamba   igitego 1-1, Gihango irakomeza ku bitego 3-2 na ho Matimba inganya na Nyarugenge 1-1, Nyarugenge irakomeza  ku bitego 2-1 ariko na Matimba irakomeza nk’ikipe yatsinzwe ariko yitwaye neza.

Ubwo imikino yo kwishyura yabereye i Rutsiro yasozwaga, umutoza w’ikipe ya Gihango mu bagabo,  Manishimwe Pacifique yatangaje ko bishimiye  kuba bakomeje muri ½   nubwo batashimishije abakunzi babo kuko batabashije gutsinda. Yakomeje avuga ko  muri iyi mikino baba bifuza gushimisha abaturage ndetse no kuzamura impano.

Ku ruhande rw’uyu mutoza ngo intego bafite ni iyo kwitwara neza bakegukana igikombe.

Ikipe ya Kivumu mu bagore ni yo imaze imyaka 2 yegukana igikombe  ku rwego rw’igihugu. Nyuma yo kugera muri ½ , umutoza  mukuru w’iyi kipe, Uwitonze Vincent yavuze ko basezeranyije abaturage igikombe cya gatatu bikurikiranya. Ati : “ Ubu ndabona dushobora kubigeraho kuko intego ni uguhatana kugera ku mukino wa nyuma tugatwara igikombe.”

Yakomeje avuga ko kwitwara neza biterwa nuko iyi kipe  imaranye hafite imyaka 3. Agaruka kuri iyi mikino yavuze ko inzego zose zisangamo kuko hatangirwa ubutumwa  bushishikariza  abantu gahunda za Leta.

Iyi mikino  itegurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC). Umuyobozi muri RGB ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza,  Antony  Ruburika wanakurikiranye imikino yabereye muri  Rutsiro yishimiye uko iyi mikino yagenze. Ati : “Amakipe yagaragaje   umukino mwiza kandi nta makimbirane yagaragaye.”

Yakomeje avuga  ko aya marushanwa ubundi aba agomba kwitabirwa n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye kugira ngo basangire ubutumwa bwo kwimakaza imiyoborere myiza.

Ruburika anavuga ko ikigamijwe  cyane muri iyi mikino atari ugutsinda ahubwo imiyoborere myiza, kumenya gukoresha ukuri ndetse no guha umwanya  abafite impano kugira ngo  bigaragaze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence  na we wakurikiranye iyi mikino  yavuze ko bishimye cyane kuko amakipe yabo yitwaye neza kandi ko intego bihaye ari ukwegukana ibikombe. Yavuze ko nta rindi banga bakoresha uretse kubategura  mu bushobozi bafite.

Agaruka kuri iyi mikino, Ayinkamiye yavuze ko ari uburyo bwiza bwo  gushimangira imiyoborere myiza  mu gihugu  kuko  ibafasha gutanga ubutumwa cyane  ku rubyiruko  kuko ahandi mu nama zitandukanye badakunda kwitabira.

Ati: “Aha rero tubaha ubutumwa butandukanye bwo kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge, kubashishikariza kwihangira imirimo n’ibindi byabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.”

 IMIKINO UKO IZAGENDA MURI ½

Tariki 29 Gicurasi 2019 ni bwo hazaba imikino ya ½  ibanza aho mu bagore, Gihombo (Nyamasheke) izakira Kivumu (Rutsiro), umukino ubere ku kibuga cya Kagano na ho Nyamabuye (Muhanga) yakire Nyakabanda (Nyarugenge) kuri Sitade ya Muhanga.

Mu bagabo, Masaka (Kicukiro)  izakira  Nyarugenge kuri Sitade ya IPRC Kicukiro na ho Gihango (Rutsiro) yakire  Matimba (Nyagatare) kuri Sitade ya Rubavu.

Kugira ngo hamenyekane ikipe zizahatanira igikombe, tariki 31 Gicurasi 2019 nibwo hazaba imikino yo kwishyura aho  mu bagore  Kivumu izakira Gihombo, umukino ubere ku kibuga cya  Mukebera na ho  Nyakabanda yakire Nyamabuye  kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu bagabo, Nyarugenge izakira Masaka kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo na ho Matimba yakire Gihango kuri Sitade ya Nyagatare.

Ikipe zizakomeza zizakina umukino wa nyuma  uteganyijwe tariki 09 Kamena 2019 aho imikino izabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa “Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza” hagamijwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza. Muri 2010 aya marushanwa yahawe izina “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kugaragaza no gushimira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uruhare rwe rukomeye mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda no mu Karere igihugu cy’u Rwanda  giherereyemo.

Ikipe y’Umurenge wa Kivumu ifite igikombe inshuro 2 ziheruka ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya 2019

Umuyozozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence (uwakabiri iburyo) n’abandi bayobozi ubwo bari bagiye gutangiza umukino wa Gihango na Mamba

Umuyobozi muri RGB ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, Antony Ruburika ageze ku baturage ba Rutsiro ubutumwa buganisha ku miyoborere myiza

Abaturage ba Rutsiro bari baje kwihera ijisho imikino