Imikino ihuza Banki zose zo mu Rwanda igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 30, 2018

Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba imikino itegurwa n’ ihuriro rya za Banki zose zikorera mu Rwanda “RBA” ikaba ihuza abakozi b’izi Banki mu mikino itandukanye “Interbank Sports Tournament 2018”.

Umuyobozi w’ihuriro rya za Banki zikorera mu Rwanda “RBA”, Mugwaneza Jacqueline ubwo habaga tombola y’uko amakipe azahura

Ejo hashize tariki 29 Kamena 2018 ni bwo habaye tombola y’uko amakipe azahura kugira ngo atangire yitegure kuko irushanwa ritazangira tariki 04 Kanama  isozwe tariki 23 Nzeri 2018.

Mu mupira w’amaguru, itsinda A harimo  BK, Access Bank, BPR, I&M Bank, BOA na BRD na ho itsinda B ririmo BNR, Urwego, Cogebanque, GT Bank na Equit Bank.

Muri Basketball, itsinda A ririmo BK, BRD, BNR, KCB, Equity Bank na Access Bank na ho itsinda B rigizwe na BPR, GT Bank, Cogebanque, I&M Bank, AB Bank na Ecobank.

Mu mukino wa Volleyball, itsinda A rigizwe na BK, Urwego, AB Bank na BPR naho itsinda B ririmo Ecobank, Cogebanque, BRD na BNR.

Nyuma ya tombola, umuyobozi w’ihuriro rya za Banki zikorera mu Rwanda “RBA”, Mugwaneza Jacqueline   yatangaje ko uyu mwaka uzatandukana n’ushize kuko za Banki zitabiriye cyane kandi biteguye guhangana kuko umwaka ushize wa 2017 ibikombe bisa n’ibyihariwe na Banki imwe.

BK ni yo yihariye ibikombe umwaka ushize wa 2017

Akomeza avuga ko iri rushanwa rigamije ahanini kugira ngo abakozi ba za Banki basabane kandi bamenyane kuko byongera imikorere n’imikoranire muri rusange.

Hazatangwa ibikombe n’amafaranga

Bitandukanye n’umwaka ushize, uyu mwaka wa 2018 hazatanga ibikombe ndetse n’amafaranga.  Mugwaneza  yavuze ko batari bagena ingano y’amafaranga ariko ko bazahemba  amakipe 3 ya mbere.

Mu makipe 31 azitabira, 30 ni ay’abagabo gusa ikipe 1 y’abagore akaba ari iya Equity Bank muri Basketball. Umuyobozi wa RBA yagize ati “Hitabiriye amakipe menshi ariko harimo iy’abagore imwe babuze abo bahangana”.

Yakomeje avuga ko abagore badakunze  kwitabira iyi mikino hazaba hari andi  marushanwa nko  koga  kuko ubushize baryitabiriye cyane ndetse n’imikino yo kwishimisha nka Billard naTennis de Table.