Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Imikino gakondo ikwiye kongera guhabwa agaciro  

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 14, 2018

Ejo hashize tariki 13 Nyakanga 2018, Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ifatanyije n’Inteko Izirikana  bamuritse igitabo gikubiyemo imikino n’intwaro gakondo mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda binajyanye no guteza imbere Indangagaciro Olempike (Olympic Values).

Abagize Inteko Izirikana hamwe n’abayobozi muri Komite Olempike y’u Rwanda na MINISPOC ubwo hari hamaze kumurikwa igitabo Imikino n’Intwaro Gakondo

Uyu muhango wo kumurika iki gitabo kitwa “Imikino n’Intwaro Gakondo” wabereye mu cyumba k’inama  cya Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”.

Perezida w’Inteko Izirikana, Muvunanyambo Apollinaire yatangaje ko bafashe ikemezo cyo kwandika iki gitabo bashingiye ku kuba imikino gakondo igenda yibagirana kandi iri mu bintu biranga umuco w’igihugu. Ati “Twasanze ari ngombwa kwigisha urubyiruko, mu mashuri  n’abandi batandukanye imikino gakondo kuko isa n’iyibagiranye”.

Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda   yavuze ko  hagiyeho ishyirahamwe ry’imikino gakondo  aho ubu barimo gutegura amategeko y’umukino w’igisoro kugira ngo ugire amategeko azwi.

Yavuze ko ubwo iki gitabo kibonetse bagomba gukorana n’inzego zitandukanye cyane nka Minisiteri y’Uburezi kuko ari yo ifite urubyiruko rwinshi rw’u Rwanda.

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel yashimye Inteko Izirikana kuri iki gitabo banditse kuko kigaragaza amateka y’Abanyarwanda  aho bigaragaza ko nyuma y’imirimo bagiraga imikino ibahuza  ariko harimo n’umuco wo guhiganwa.

Yakomeje avuga ko izi siporo zikinwa ubu  zitavuye mu mahanga ahubwo ko abakoloni baza basanze Abanyarwanda bafite ibikorwa bijya gusa na siporo kuko ubundi ikintu kitwa siporo iyo  gifite amategeko akigenga kandi ahuriweho  n’abantu batandukanye  kikaba kigamije irushanwa.

Imwe mu mikino gakondo Abanyarwanda bakinaga harimo igisoro, kunyabanwa, gusimbuka, kumasha n’indi itandukanye.