Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Imihigo: Kagame yasabye impinduka mu turere twaje inyuma

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Aug 10, 2018

Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi batandukanye by’umwihariko uturere twaje inyuma mu mihigo y’umwaka ushize wa 2017-2018 ko ibintu bigomba guhinduka.

Perezida Paul Kagame uwa gatatu iburyo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis (uwa mbere uhereye ibumoso), akurikiwe na Meya wa Rulindo (akarere kabaye aka 3 mu mihigo) Kayiranga Emmanuel, Mbonyumuvunyi Radjab w’Akarere ka Rwamagana (aka mbere). Uwa mbere uturutse iburyo ni Meya w’Akarere ka Gakenke (aka kane) Nzamwita Deogratias na Rwamurangwa Stephen uyobora Gasabo yabaye iya kabiri.

 

Perezida Kagame yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, ejo hashize ku wa Kane, tariki 9 Kanama 2018, mu butumwa yahatangiye mu gikorwa cyo guhiga imihigo y’uturere ya 2018-2019, no gusuzuma uko imihigo y’ubushize yashyizwe mu bikorwa, aho uturere twahize utundi twahawe ibihembo. Akarere kaje ku isonga ni Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere, n’amanota 84.5%.

Igikorwa cyo kwesa imihigo cyahuriranye no gusesa Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, mu gihe hategerejwe amatora y’Abadepite bashya azaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2018.

Bamwe mu badepite mu nteko Ishinga Amategeko barimo gusoza manda yabo

Ku birebana n’uturere twaje ku myanya ya nyuma mu mihigo, Perezida Kagame yagize ati: “Ibintu bigomba guhinduka, aba turiya turere twaje ku myanya ya nyuma, ibyo mukora cyangwa mudakora bituma muza muri iriya myanya, bituma hari ibitarakozwe ni zo ngaruka ziri ku baturage muyobora”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari yo mpamvu ujya mu byaro ugasanga abana baragwingiye, abana barwaye bwaki. Mu guhangana n’icyo kibazo, avuga ko byagakwiye kuba intego bikavanwa mu mihigo ya rusange bikagaragara.

Ati: “Hariho abana bavuka bakazarwara bwaki iruhande hiruka inkoko, bakarwara kubera ko habuze umurera ngo amuhe ibikwiye kumutunga”.

Perezida Kagame yanenze abayobozi batakaza umwanya wabo mu makimbirane aho gukoresha uwo mwanya bakemura ibibazo by’abaturage bashinzwe kuyobora, bakamara igihe kinini bakemura ibibazo bibareba ubwabo kandi atari ko byari bikwiye kugenda.

Ati: “Mu mihigo, uko yagezweho, uko byagenze mu gihe gishize twabibonye, ariya manota yagiye atangwa n’iriya myanya yagiye itangwa ku turere, ku bayobozi biriya biduha igipimo kigaragaza ibyari gushoboka. Abayobozi bari bakwiye  gusubira inyuma bakisuzuma, ahanini bipfira mu mikorere n’imikoranire y’abantu. Nsanga aho bitagenda neza ari ibibazo by’abayobozi batinda mu gukemura ibibazo byabo by’amakimbirane bahoramo, kurusha gushakira umuti ibibazo by’abaturage, ahanini biterwa no kutavugana, kutumvikana, kudakorana neza, kandi nyamara nta cyo bisaba kinini. Abagize imyanya itari myiza ni ingaruka y’ibyo byose ntiwabyihisha, ntaho wabihungira’’.

Akomeza agira ati: “Mwebwe abayobozi munyumve niba udashobora kugira intego yo gukorera abaturage ngo ubazamure, bave mu buzima bubi, byaba byiza uvuze  ukavuga uti ibi bintu simbishoboye bigasobanuka”.

Naho ku kibazo cyo gukorana no kuzuzanya bidasaba abaterankunga baturutse ahandi, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Gukorera abaturage kandi ari bo ushinzwe, uba wariyemeje ko ari bo ugiye gukorera koko mu gihe uri umuyobozi, na byo murashaka kuzajya mubisabira inkunga abaduha inkunga? Mwebwe abayobozi abaterankunga babahe no gukorana nkaho babashinzwe muri byose, bage babatunga ku byo mushoboye no ku byo mudashoboye? Nta bwo ari bo bashinzwe ubuzima bwanyu”.

Kagame yaboneyeho kugaya abayobozi bategera abo bashinzwe, avuga ko hari abaturage bo mu bice bimwe baherutse kugaragaza ko batajya babona abayobozi, abasaba kuva mu biro bakegera abaturage.

Mu turere 15 twaje mu myanya ya nyuma, munsi y’amanota fatizo 68.8; umunani ni utwo mu Ntara y’Amajyepfo (ari natwo tuyigize twose), tune ni utwo mu Burengerazuba, kamwe ko mu Majyaruguru, kamwe ko mu Mujyi wa Kigali n’akandi ko mu Burasirazuba.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko mu byakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’ubushize, nubwo hari uturere twakoze neza hari hamwe hagaragaye utubazo twa bamwe mu bayobozi bagize inenge yo kutavugisha ukuri bagamije kugaragaza ingano y’imibare itari ukuri, icyakora asaba abayobozi gushingira ku byakozwe kugira ngo bibabere isomo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis, agaragaza inshamake yuko imihigo yeshejwe mu mwaka wa 2017/2018,  yavuze ko hari ibyagezweho byiza, ariko ibyinshi byakomwe mu nkokora n’ibiza byibasiye uturere ku buryo byagize ingaruka ku musaruro wari uteganyijwe, naho mu bukungu avuga ko imisoro n’amahoro yeguriwe uturere yatumye hinjira miliyari zisaga 53 na miliyoni 96, uwo muhigo ukaba waragezweho 100%.

Hasheshwe Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite

Nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu asheshe umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille wayoboraga uwo mutwe w’Abadepite yavuze ko uwo mutwe watoye amategeko 315, muri yo agera kuri 276 yamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, avuga ko nta tegeko na rimwe basigiye inteko itaha, kuko amategeko yatowe akaba yaragize uruhare runini mu buzima bw’igihugu no korohereza abashoramari n’ubucuruzi, kandi ko Inteko yashyize imbaraga mu kwegera abaturage.

Ati: “Turashima akazi kakozwe n’Inteko icyuye igihe, ndetse nshime n’abaturage baherutse gutanga ubusabe bwabo basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka kugira ngo Umukuru w’Igihugu yongere abayobore mu yindi manda, kandi barabishimye”.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yasheshwe yatangiye imirimo yayo ku ya 4 Ukwakira 2013 ubwo abayigize barahiriraga manda y’imyaka 5.

Ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite nibura mu minsi 30 kandi ntibirenge iminsi 60 mbere y’uko manda y’abadepite bariho irangira.