Imihanda yangiritse idindiza iterambere ry’Akarere ka Karongi

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 14-05-2019 saa 18:00:08
Umuhanda wa Rubengera-Birambo-Kirengeri warangiritse kariko ubushobozi ntabwo kugira ngo ukorwe neza

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François avuga ko kuba hari imihanda yangiritse, Akarere kakabura amafaranga yo kuyisana bituma Akarere kadatera imbere uko bikwiye.

Ndayisaba avuga ko yishimira imihanda yakozwe ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko (Feeder roads), kugera ku nzego z’ubuyobozi ndetse no kubasha kugenderana ifite ibirometero bigera kuri 76.

Agaragaza ariko ikibazo gihari gikomereye ubuyobozi bw’Akarere cyo kuba hari imihanda yangijwe n’imvura, indi ikangirika kubera ko imaze igihe kirekire ariko hakabura ubushobozi bwo kuyisana kandi ifite akamaro kanini mu iterambere ry’Akarere.

Iki ni kimwe mu bibazo byavugiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ubwo Intara y’Iburengerazuba n’Uturere tuyigize twagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’Igihugu, ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2019-2020.

Ubwo Ndayisaba yagaragazaga ibyakozwe mu Karere, agaragaza aho bageze bakoresha ingengo y’imari ya 2018/2019 ndetse avuga no ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2019/2020, ni bwo nyuma yagaragaje ibibazo by’ingutu Akarere gahanganye na byo ariko kadashobora kwikemurira kubera ubushobozi buke asaba Abadepite ko bakorera ubuvugizi Akarere.

Ikibazo k’imihanda kiza ku isonga kubera ko igira uruhare mu koroshya imihahiranire hagati y’Imirenge, mu kugeza umusaruro ku isoko, koroshya ingendo bajya kwivuza, kwiga, kujya mu kazi ndetse no kubasha kugera mu mirima y’icyayi kugira ngo umusaruro ugezwe ku nganda.

Iyi mihanda yangiritse ni umuhanda uva Mugonero ukagera mu Gisovu avuga ko wakozwe kera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari umuhanda uva Gishyita ukazamuka Bisesero ukagera mu Rujishi. Umuhanda wo mu Murenge wa Bwishyura uzamuka werekeza mu nkambi ukagera ku Murenge wa Rwankuba ugahura n’uwa Gishyita ku Rujishi, ugakomeza ku ruganda rw’icyayi rwa Gisovu mu Gasarenda nawo warangiritse. Umuhanda Gisovu -Gatare uwuhuza n’Akarere ka Nyamasheke, umuhanda Rubengera -Birambo –Kirengeri warangiritse ndetse n’umuhanda Nyange –Murundi-Kirinda.

Kamari Alphonse utuye mu Gisovu avuga ko kugira umuhanda wangiritse byatumye atabasha kugeza umusaruro we ku isoko, akagira ati: “Kugeza icyayi cyange ku ruganda biramvuna kuko imodoka itabasha kugera hafi y’ahahinze icyayi cyange. Binsaba gukora urugendo bigatuma umusaruro ngemura uba muke.”

Ndayisaba yagaragaje ikindi kibazo cy’uko hakenewe inzu z’abatishoboye harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi baturage bagenda bahura n’ibiza.

Ikibazo cy’uko urubyiruko rubura aho rwidagadurira nacyo yakigarutseho avuga ko bafite ikibazo cyo kubona amafaranga yo kubaka sitade. Sitade ikenewe ni izakira abantu 15 000 kugeza ubu hakaba harateganyijwe ahantu sitade izubakwa nihaboneka ubushobozi.

Ku kibazo cyo kwimura ibiro by’Akarere bikava Rubengera bikajya mu Mujyi wa Karongi (Bwishyura), Meya Ndayisaba yagize ati “Kwimura ibiro by’Akarere ka Karongi twabigiriwemo inama n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi kugira ngo duteze imbere Umujyi wa Karongi, Akarere kave mu gice k’icyaro, kubakwe ahantu haha isura Umugi nyawo. Ikibazo dufite nta mafaranga yo kubaka, Akarere dufite.”

Akomeza avuga ko abatumva impamvu yo kwimura Akarere batagomba kugira impungenge kuko ahasanzwe Akarere hazaba hari Umurenge wa Rubengera kandi ko ahantu hari ubuyobozi, usanga n’umujyi uhasatira.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

7 Comments on “Imihanda yangiritse idindiza iterambere ry’Akarere ka Karongi”

  1. Birababaje kuba NR7 idakorwa kuko byo n’ubwo bakwikapfakapfa ntabwo ari DR. Urebye Imodoka zimaze kugwamo, wareba uko kuva i Kirinda kugera Ku Buhanda imodoka zihinduka ubwato zigenda zambuka utuyaga mu gihe cy’imvura, naho mu mpeshyi ukagirango ni idisoro unyuramo wakumirwa. (Gusa Wenda muri iyi minsi bari gusana ariko se biramara kangahe?)

  2. Mayor ibyo yavuze Ni ukuri .Imihanda Ni ikibazo ababishinzwe nibagire icyo babikoraho.Usanga bisaba gutega Moto Kandi nabwo birahenze ku kigero cyo hejuru.

  3. Ibyo mayor avuga Ni ukuri.ikibazo cy’imihanda cyo wagirango byarangiye aho.biravugwa ariko ntihagire igikorwa.Usanga kugirango ufate urugendo bisaba gutega Moto Kandi nazo birahenze cyane.

  4. Birumvikana nta mihanda iriho ubuhahirane hagati y’imirenge, uturere,ibihugu. Iterambere ntiryagerwaho neza kuburyo bunyuze. Niyo mpamvu icyo kibazo kigomba gushakirwa umuti kugirango dukomeze kugera Ku iterambere twifuza.twese hamwe dufatanije ni inshingano zacu mukubungabunga ibikorwa remezo byacu kuko nitwe bifitiye akamaro. gusa inzego zibishinzwe zibidukemurire vuba kugirango ubuhahirane bukomeze bujyende neza.

  5. Ibi nibyo Akarere ka karongi gakwiriye gufashwa
    kukijyanye n’imihanda,usanga n’ibindi bikorwa remezo bitihuta kubera imihanda mibi.

  6. Nnge mbona ikidindiza iterambere ry’akarere kcu ari uko tutagira imihanda. Hashyizwe imbaraga mumiganda ahadashoboka hagakoreshwa imashini byadufasha tugatera imbere. Abayobozi b’akarere bakabigiramo uruhare rugaragara. Murakoze

  7. Umuhanda uva KARONGI ujya GISOVU mubonako wangiritse burundu kandi imodoka zijya gufata icyayi kuruganda rwa Gisovu zikigemura Kigali ntaho zinyura. Hakenewe umuhanda wa kaburimbo. Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.