Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Imihanda minini ireshya na km 631.8 izacanirwa bitarenze 2024

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 12-05-2019 saa 10:14:18
Gucanira imihanda, ni kimwe mu byo Perezida Paul Kagame yemereye Abanyarwanda, kandi REG ihamya ko bizagera mu 2024 byararangiye (Foto James R)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kiravuga ko inyigo y’umushinga wo gucanira imihanda minini irimo ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu (National Roads) yamaze gukorwa.

Ni kimwe mu byo Perezida Kagame yijeje abaturage ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017, bishyirwa muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 izwi nka NST1.

Kuri ubu, REG iravuga ko inyigo yamaze gukorwa, imihanda minini igiye gucanirwa yose hamwe ikaba ifite uburebure bwa kilometero 631.8 .

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024) ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yayigezaga ku bagize Inteko Nshingamategeko ku wa 26 Nzeri 2017, yamenyesheje ko ibikorwa remezo bizakomeza gushyirwa ahantu hashya hateganyirijwe guturwa ari byo byiswe ‘new residential zones’.

Icyo gihe yagize ati “Muri uru rwego, hazahangwa imihanda iri ku burebure bungana na Km 250 ahagenewe gutuza abantu ndetse hakorwe n’imihanda yo mu migi iri ku burebure bwa Km 288. Amatara azakomeza kugezwa ku mihanda iduhuza n’ibindi bihugu ndetse no ku mihanda minini yo mu migi”.

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye n’umukozi ushinzwe igenamigambi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe ingufu REG, Mihigo Eric, yamenyesheje ko gushyira amatara ku mihanda minini bitagomba gutegereza umwaka wa 2024.

Mihigo ati “Inyigo y’uyu mushinga ifite n’ingengo y’imari yihariye. Icyari gisigaye ni ugusinyana kontaro na rwiyemezamirimo, ariko na byo birakorwa muri iki cyumweru turimo. Kontaro ni amezi 18, bishobotse imirimo izatangira gukorwa muri uyu mwaka turimo”.

Umukuru w’Igihugu na none, ngo yatanze igitekerezo ko mu gihe hari gukorwa igenamigambi rishya ryo gushyira amatara ku mihanda, ingengo y’imari yajya ikorerwa rimwe no kubakwa imihanda mishya. Mihigo Eric yatanze urugero rw’umuhanda Huye-Gisagara, yemeza ko iyub akwa ryawo rizajyanishwa n’amashanyarazi awumurikira.

Imihanda minini igiye kumurikirwa ni umuhanda Kigali-Gatuna, Maranyundo-Mayange-Mukamira, Kigali-Huye-Akanyaru, Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira (km 96.6).

Hari kandi Muhanga-Rubengera-Karongi, Huye-Kitabi, Rusizi-Karongi, Kigali-Kayonza, Rugende-Nyagasambu, Jabana-Ngiryi Cell, Musanze-Cyanika, Musanze-Kinigi, Musanze-Nyakinama, na Rusizi-Ruhwa.

Imirimo yo gushyira amatara kuri iyi mihanda minini yo mu gihugu ngo byaratangiye ndetse hamwe na hamwe igeze kure.

Kugira ngo hihutsishwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024) “National Strategy for Transformation” NST1, ubwo Minisitiri w’Intebe yayitangarizaga Inteko Nshingamategeko, yashimangiye ko imirimo ngo izakorwa ku bufatanye bw’inzego zose bireba, harimo n’abikorera.

Ni muri urwo rwego Mihigo Eric, umukozi wa REG ushinzwe igenamigambi yatangarije Imvaho Nshya ko umuhigo wo guha amashanyarazi Abanyarwanda ku rugero rwa 100% ngo bizeye kuwesa mu 2024 kuko hari igice kimwe kizakorwa n’abafatanyabikorwa, ikindi gikorwe n’ikigo k’igihugu gifite mu nshingano gutanga amashanyarazi.

Yagize ati “Urebye uburyo ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bihenda, nta bwo wabikora muri iki gihe twihaye uteze ku ingengo y’imari duhabwa na Guverinoma gusa. Ahubwo habaho uburyo bwo gukorana n’abaterankunga bagashora amafaranga mu mirimo imwe bakazagenda bishyurwa bikurikiranye n’amasezerano bagiranye na Minisiteri y’imari. Leta ishobora no kuguza Banki y’Isi ikazayishyura nyuma imirimo yararangiye. Hari n’impano igihugu gihabwa, noneho ibyo byose bikaza byuzuza ingengo y’imari Guverinoma iha REG”.

Mihigo yatanze urugero rw’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruzubakwa na rwiyemezamirimo guhera umwaka utaha, uruganda ruzatanga Megawati 80. Rwiyemezamirimo ngo azarwubaka noneho azishyurwe imirimo yararangiye, bikurikiranye n’amasezerano yasinyanye n’inzego bireba.

Kugeza ubu, akarere ko mu Rwanda gafite amashanyarazi menshi ni Kicukiro igeze kuri 82% nk’uko byemezwa na REG, naho akakiri inyuma ni Gakenke igeze kuri 33%.

Mu gutegura iyi Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 nk’uko byemejwe na Dr. Ngirente Minisitiri w’Intebe, ngo hashingiwe ku migambi y’Umuryango FPR-Inkotanyi 2017-2024, yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Gucanira imihanda, ni kimwe mu byo Perezida Paul Kagame yemereye Abanyarwanda, kandi REG ihamya ko bizagera mu 2024 byararangiye (Foto James R)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.