Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Imigabo n’imigambi ya Rtd Brig Gen Sekamana uhatanira kuyobora FERWAFA

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Mar 15, 2018

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène ni umwe mu bakandida babiri bahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” aho ahanganye na Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga mu matora azaba tariki  31 Werurwe 2018.

Brig. Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascene wiyamamariza kuyobora FERWAFA

Uyu mukandida uheruka guhabwa ikiruhuko k’izabukuru mu gisirikare cy’u Rwanda, ni we uzakomeza politiki y’umupira yari yatangijwe na Nzamwita Vincent De Gaule wakuyemo kandidature ye mu matora yabaye mu Kuboza 2017 hakabura utsinda.  Ibi binagaragazwa no kuba azakomezanya na komite yari yatanzwe na Nzamwita.

Mu gihe rero hasigaye iminsi 16 kugira ngo aya matora abe, abakandida batangiye kwiyamamaza kuva tariki 12 Werurwe 2018. Imvaho Nshya igiye kubagezaho  imigabo n’imigambi ya Rtd Brig Gen Sekamana ufite  gahunda  isa neza n’iya Nzamwita.

Kuvugurura imiyoborere n’ amategeko

Rtd Brig Gen Sekamana avuga ko azavugurura amategeko (shingiro, ngengamikorere, agenga amarushanwa n’amabwiriza yihariye) kugira ngo agendane n’igihe kandi avaneho urujijo no kubusanya byakunze guteza impaka.

Uyu mugabo yiyemeje gushishikariza amakipe yose kubona ubuzima gatozi bwa burundu.

Rtd Brig Gen Sekamana avuga ko azajya ategura gahunda y’ibikorwa bya FERWAFA buri mwaka anagaragaze uburyo bwagezweho n’ibitaragezweho agaragaze impamvu yabyo.

Anizeza Abanyarwanda ko abakozi bazajya babona imyanya hakurikijwe ubushobozi bwabo buzerekanwa n’umugenzuzi.

Rtd Brig Gen Sekamana azanashyiraho uburyo bunoze bwo korohereza abanyamuryango kwinjira mu masitade yabereyemo imikino ya FERWAFA mu gihugu hose.

Gutegura neza amarushanwa y’imbere no hanze y’igihugu

Rtd Brig Gen Sekamana avuga ko mu mpinduka azanye zirimo kuba umunsi w’irushanwa (journée) izajya ikinwa iminsi itatu (kuwa gatanu, ku wa gatandatu no ku cyumweru) mu gusaranganya neza ibibuga.

Anasezeranya Abanyarwanda ko noneho ingengabihe y’imikino mu Rwanda izajya itegurwa hagendewe ku ngengabihe ya CECAFA, CAF   na  FIFA. Yaniyemeje kuzana uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutegura ingengabihe y’amarushanwa no kuyicunga.

Rtd Brig Gen Sekamana yerekana ko azazana porogaramu y’ikoranabuhanga ikora mu micungire yo gutanga za ‘Licences’ z’abakinnyi no mu gukumira uburiganya mu myirondoro y’abakinnyi.

Izindi mpinduka ni uko mbere y’irushanwa mu byiciro bitandukanye buri kipe igomba kujya igaragaza imyambaro izakinisha mu gihe yasuye no mu gihe yasuwe.

Rtd Brig Gen Sekamana azanavugurura urubuga rwa interineti rwa FERWAFA ku buryo ruzajya rutanga amakuru yose ku marushanwa ategurwa na FERWAFA. Hazanashyirwa imbaraga mu gutanga amakuru ku mbuga nkorambaga (Facebook/Twitter) ndetse hage hanategurwa ibiganiro n’abanyamakuru.

Mu bindi Sekamana yiyemeje gukora harimo gushyira mu bikorwa amarushanwa y’abahungu n’abakobwa y’abatarengeje imyaka 15, 17 na 20.

Ikindi gikomeye  ni icyo gutegura isoko ryo guhitamo ikigo kimwe gikora umurimo wo gutwara abagenzi kikaba aricyo gitanga imodoka zizajya zitwara buri kipe mu marushanwa ya FERWAFA. Ubu ngo ni bwo buryo buhendutse kuruta uko buri kipe yajya yishakira uyitwara kandi hakavaho za mpaga ziterwa no kubura uburyo bwo kugera ku kibuga ku makipe amwe n’amwe.

Guteza imbere umupira w’abana n’abagore

Rtd Brig Gen Sekamana yerekana ko azashyiraho amategeko yihariye arengera amarerero y’abana n’uburyo buhamye buzatuma irerero rihabwa indezo ihagije ku mwana wese. Azanakora ubuvugizi anashishikarize ababyeyi bafite abana mu marerero kugira ngo batange umusanzu muri ayo marerero kugira ngo arusheho gukora neza kandi agire ubushobozi bufatika bw’igihe kirambye ababyeyi babigizemo uruhare.

Hazashyirwa imbaraga mu marushanwa y’abakiri bato hakurikijwe uduce baherereyemo; hanashyirweho amakipe y’abato ashamikiye ku makipe makuru. Hazanashyirwa imbaraga mu kubaka ikipe y’igihugu y’abana kugira ngo yitabire amarushanwa mpuzamahanga y’abakiri bato n’ay’abagore (U-17,U-20 na U-23) kugira ngo ashobore kwitwara neza.

Rtd Brig Gen Sekamana azanita ku bumenyi n’ubuzima bw’abasifuzi bo mu Rwanda. Aba noneho bazajya babona imishahara ya buri kwezi hanongerwe amafaranga ashyirwa muri uru rwego.

Uyu mugabo yiha umuhigo w’uko mu 2019 abatoza bafite Licence CAF A bazakorera CAF Pro Licence, ndetse muri buri kipe y’ikiciro cya mbere zose  izaba itozwa nufite Licence A, ikiciro cya kabiri Licence B naho abatoza b’amakipe y’umupira w’abagore n’ibigo byigisha abana babe bafite Licence C na D.

Mu buvuzi, Rtd Brig Gen Sekamana azashishikariza amakipe yose kugira ubwishingizi bw’abakinnyi; ndetse mbere yo gutangiza shampiyona hazajya hakorwa isuzuma ry’ubuzima ku bakinnyi. Anizera ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima azakora ubuvugizi maze amakipe akajya abona ‘ambulance’ mu buryo bwihuse ku bakinnyi bavunikiye ku kibuga ndetse akanabasha gupima umukinnyi mbere y’uko asinya amasezerano.

Ubukungu no kongera amikoro y’abanyamuryango

Rtd Brig Gen Sekamana arifuza ko naramuka atowe azishyura umwenda wose wa FERWAFA ungana na miliyoni 41.

Azashyira imbaraga mu kumenyeshanisha ibikorwa bya FERWAFA anashake abaterankunga ku irushanwa ryose ritegurwa na FERWAFA.

Azasana anafate neza ibikorwaremezo bibyara inyungu, hanabeho imicungire inoze y’umutungo.

Kongera ibikorwaremezo

Uyu mugabo yiyemeje kuzakomeza ubuvugizi mu iyubakwa ry’ibibuga ku bufatanye bwa Leta na Federasiyo ya Maroc n’andi mashyirahamwe.