Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Imibiri irenga 365 y’abazize Jenoside ni yo imaze kuboneka i Rusororo

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya May 30, 2018

Ku itariki ya 4 Mata 2018 ni bwo hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu byobo byari byariswe CND (Conseil National de Development), mu murenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo. Kugeza ubu hamaze kuboneka imibiri irenga 365.

Kimwe mu byobo byitwaga CND cyabonetse muri Rusororo

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Rusororo, Nduwayezu Emmanuel, avuga ko abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rusororo bishimiye gushyingura mu cyubahiro ababo bazize Jenoside.

Ati ”Nubwo bibabaje kubura abawe ariko bibabaza cyane iyo utanabashyinguye mu cyubahiro bagomba. Ubu rero abarokotse Jenoside bo muri uyu murenge, bishimiye kubona imibiri y’ababo bazize Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro”.

Uwitwa Mukantaganda Florence, avuga ko yishimiye gushyingura abe yari yaraburiye irengero. Ati ”Nubwo ntarababona bose, ariko maze kubonamo musaza wange n’umukobwa wari inshuti yange. Muri rusange twishimiye gushyingura abacu mu cyubahiro.

Ariko na none ikibabaje kugeza ubu ni imyaka yose ishize Jenoside ibaye nyamara abari bahatuye banazi ibyabaye bakaba barakomeje guhisha ikintu gikomeye nk’iki. Ibi bituma rero abantu basubira inyuma mu mitima n’imibanire yabo”.

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Rusororo Nduwayezu avuga ko kuba abantu baremeye icyaha ariko ntiberekane aho abantu bari na cyo ari ikibazo kandi kibabaje. Ati ”Ni ikintu kibabaje cyane kuko Gacaca zarakozwe barakomeza barabihisha. Uwaduhaye amakuru bwa mbere na we ntiyahibukaga yarakekaga, aho yatubwiye turahashakira turababura, mu gihe ababizi bakomeje kubiceceka, bemera ko bishe gusa, babisabira imbabazi.

Ku bwa nge rero numva kuba umuntu yemera ko yishe gusa bidahagije. Byaba byiza yireze akanemera icyaha, ariko akanerekana aho uwo yishe yamushyize kugira ngo abashe gushyingurwa mu cyubahiro”.

Nduwayezu avuga ko ibyobo bimaze gucukurwa ari birindwi, ari na byo bimaze kubonekamo iriya mibiri yose n’indi bataramenya umubare kuko batwitswe n’aside na lisansi ku buryo bitoroshye kumenya umubare wabo.

Kugeza ubu umunsi nyiri izina wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abahaguye nturamenyekana. Igikorwa cyo gushakisha indi mibiri kirakomeje kuko hari ibyobo bitaramenyekana ariko bikiri gushakishwa.