Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Imibare igaragaza ko mu Rwanda imfu z’abana n’ababyeyi zagabanutse

Yanditswe na UWADUHIMANA FLORENCE

Ku ya May 3, 2018

Mu gihe hitegurwa umunsi mpuzamahanga w’abakora umwuga w’ububyaza  tariki ya 5 Gicurasi, uhagarariye Ishyirahamwe ry’ababyaza b’umwuga mu Rwanda (RAM) yatangaje  ko imfu z’ababyeyi n’abana bavuka zagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize. Ibi bikaba bigaragazwa n’imibare iherutse gushyirwa ahagaragara.

Ibi byagarutsweho ubwo Josephine Murekezi uhagarariye ababyaza mu Rwanda yatangarizaga abanyamakuru ko kugeza ubu bishimira ko umubare w’abana ndetse n’ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara wagabanutse ku buryo bugaragara.

Murekezi Josephine uhagarariye ababyaza mu Rwanda asobanurira abanyamakuru ko bishimira ko Imfu z’abana n’ababyeyi zagabanutse (Foto Uwaduhimana F.)

Yagize  ati “Ni kimwe mu bintu twishimira nk’abakora umwuga w’ububyaza kuko dukora uko dushoboye kose kugira ngo twerekane  itandukaniro. Kera wasanga hari ababyaza bamwe na bamwe birengagizaga umubyeyi uri kunda ndetse no mu gihe abyara ntiyitabweho. ibi rero ntibikirangwa kuko dukurirana buri wese kandi dutanga n’inyigisho kenshi  ngo ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bubashe kumera neza”.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’ababyeyi n’abana mu Rwanda mu 2015 (DHS), ryerekanye ko ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara bavuye kuri 720 ku bihumbi 100 bakagera kuri 210 ku bihumbi 100 mu 2015, impinja zigera kuri 20/1000 zivuye kuri 27/1000, abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri 50/1000 bavuye kuri 76/1000.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi akaba n’umubyaza w’umwuga, Oliva Bazirete, avuga ko ari ibyo kwishimira. Ati “Birashimishije cyane intera tugezeho, dukomeze twite ku bo dushinzwe n’Imana izaduhemba. Ndasaba kandi ababyeyi baba batwite kwiyitaho, barya indyo yuzuye kandi banipimishiriza ku gihe ndetse no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe batameze neza”.

Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru hagaragaraga umubare munini w’abana n’ababyeyi bapfaga ari uko hari umubare  munini w’abaforomo bajyaga no kubyaza kandi batarabyize nta n’amahugurwa ahagije babonye ku bijyanye no kubyaza umubyeyi. Kuri ubu umubare w’ababyaza babikora barabyize wariyongere.

Ati “Kugeza ubu mu Rwanda hose hari ababyaza   1788, muri abo, abasaga 370 ni bo biyandikishije mu ishyirahamwe ry’abanyamwuga ryashinzwe mu 2011, rikaba rimaze guhugura ababyaza 142 bafite ubushobozi bwo guhugura abandi, na bo  bakaba bamaze guhugura abasaga 400.

Uwineza Francine Umubyeyi, wari umaze kubyarira mu bitaro bya CHUK, mu kiganiro n’Imvaho Nshya ati “Twitabwaho rwose kuva usamye kugera ubyaye, nange ndahamya ko abana ndetse n’ababyeyi bapfa mu gihe babyara bidaturuka ku kutitabwaho, ahubwo ni wa munsi ntarengwa w’umuntu kuko ababyaza bakora inshingano zabo”.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi, Mukankusi Juliette, yatangaje ko batangira gutegura abanyeshuri guhera mu mwaka wa 1 kugera barangije. Ati “Duhera mu mwaka wa mbere dutegura abiga ububyaza, tubaha igihe kinini cyo kwimenyereza umwuga wabo ndetse tubagenera n’amahugurwa bityo rero iyo basoje bajya mu kazi bazi icyo bagiye gukora kuko baba barigishijwe bihagije.”

Intego z’iterambere rirambye zigaragaza ko mu 2030, ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara bazagabanuka bakagera kuri 70 ku bihumbi 100, abana bari munsi y’imyaka itanu bakagera kuri 25/1000, impinja zipfa zivuka zo zikagera kuri 12/1000.

Umunsi mpuzamahanga w’ababyaza mu Rwanda uzaba kuri uyu wa gatandandatu ariko ukaba uzizihizwa kuri uyu wa gatanu ahazamurikwa ibikorwa, ubushakashatsi bwakozwe, kugira ngo ababyaza barusheho gukora neza ndetse hakazanatangwa ibikoresho (Tablet) bizajya byifashishwa n’ababyaza cyane cyane abo mu byaro ngo barusheho gutanga serivise inogeye abaje babagana.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Ababyaza mu gufata iya mbere mu gutanga serivise nziza”.