Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

IMF: Uruhare rw’abikorera mu bukungu bw’Afurika ruracyari hasi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 22, 2018

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) bwagaragaje uko ibihugu by’Afurika bihagaze mu bukungu, aho byagaragaye ko urwego rw’abikorera rukiri hasi muri Afurika mu kugira uruhare mu bukungu bw’uyu mugabane.

Dr. Nsanzabaganwa Monique, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (Foto James R.)

Imibare ya IMF igaragaza ko Urwego rw’abikorera muri Afurika rugira uruhare rwa 17% mu bukungu bw’ibihugu, akaba ari ikigero kiri hasi ugereranyije n’uko bimeze ku yindi  migabane.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr Nsanzabaganwa Monique, yagarutse ku bipimo by’ubukungu byagaragajwe n’iyi raporo ku Rwanda, avuga ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10.6% mu gihembwe cya mbere uyu mwaka, akaba atari bibi ku gihugu kuko bigaragaza izamuka urebye aho rwari ruri mu bihe byashize.

Yagarutse ku rwego rw’abikorera mu Rwanda rukiri hasi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, ati “Urwego rw’abikorera rugira uruhare rwa 15% mu bukungu bw’igihugu, imibare si myiza, birasaba ko hongerwamo imbaraga kugira ngo bizamuke.”

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko amabanki akomeza gutanga inguzanyo ku bikorera kugira ngo bazamure ishoramari ryabo. Yavuze ko ari ngombwa ko ishoramari ryiyongera haba mu Rwanda no muri Afurika kuko bigaragara ko ibipimo bikiri hasi.

Raporo ya IMF yagaragaje kandi ko hari ibihugu bishobora guhura n’ibibazo mu bihe biri imbere ku mpamvu z’imyenda myinshi bifite.

Ku bijyanye n’iki kibazo, Dr Nsanzabaganwa yagaragaje ko u Rwanda nta mpungenge y’imyenda rufite, ahubwo rufite intego yo kuzamura ishoramari ry’imbere mu gihugu.

Iyi raporo kandi yerekanye ko ibihugu bishingira ubukungu bwabyo ku bucukuzi bwa peteroli na byo bifite impungenge y’igihe kizaza kuko ibiciro byayo bigenda bihindagurika, ni mu gihe na none ibihugu bishingira ku musaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga udatunganyije nabyo bifite izo mpungenge mu gihe kiri imbere.

Afurika iragirwa inama zo kuzamura ishoramari ry’imbere mu gihugu, Urwego rw’abikorera n’umusaruro w’ubuhinzi.