Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

IMF: Ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 7.2% uyu mwaka

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 24, 2018

Itsinda ry’ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) ryatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 buzazamuka ku gipimo cya 7.2% bitewe n’ibihe byiza bizaranga inzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu.

Uhereye ibumoso ni Radifer Laure uyoboye itsinda rya IMF, Amb. Claver Gatete Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda baganira ku bukungu bw’u Rwanda (Foto James R.)

Redifer Laure, uyoboye iryo tsinda ry’Ikigega IMF rimaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse neza cyane mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize wa 2017, guta agaciro k’ifaranga ku isoko bigera hasi kuri 0.7% mu kwezi kwa Gashyantare, ibitumizwa hanze bikomeza kugabanuka ari nako ibyoherezwa hanze byiyongera; urwego rw’imari rurushaho kwiyubaka bituma abikorera babasha kubona inguzanyo mu mabanki.

Ati: “Turebye imbere, kuzamuka k’umusaruro mbumbe biteganyijwe kuba hagati ya 7% na 8% mu 2018/2019. Guta agaciro k’ifaranga ku isoko bizakomeza kugenda gahoro muri iki gihe, ku buryo bitazarenga 5%.”

Bimwe mu byo IMF isanga bizatuma icyo kigereranyo kizagerwaho muri uyu mwaka, birimo umusaruro mwiza witezwe mu rwego rw’ubuhinzi n’izindi nzego z’ubukungu.

Redifer ati “Turabona hariho imvura nziza izatuma haboneka umusaruro mwiza mu buhinzi, inganda nazo zateye imbere, Leta yashyizemo ingufu nyinshi muri uyu mwaka, urwego rwa serivisi narwo turabona harimo ubukerarugendo bwiza bumaze kugaragaza umusaruro mwiza nko ku nyubako ya Convention Center yakira inama nyinshi kandi n’inganda nazo twabonye zifite ibyo zohereza hanze cyane mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2017 by’umwihariko mu mabuye y’agaciro.”

Yakomeje avuga ko nk’umusaruro mwiza wo kuzamuka k’ubukungu u Rwanda rwagize mu mwaka ushize, imisoro yazamutse kuruta uko yateganyijwe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko inganda ubwazo nk’ubwubatsi zirimo kwiyubaka, zizatera imbere ku kigero cya 8%, serivisi nazo zikaziyongera ku 8%, ubuhinzi buzazamuka neza kuri 6%, byose bigazatuma bizera ko ubukungu buzazamukaho 7.2% uyu mwaka, mu gihe umwaka utaha buzazamukaho 7.8% hafi ya 8%.”

Ubukungu bw’u Rwanda mu bihembwe bitandukanye by’umwaka ushize wa 2017 watangiye buri ku muvuduko muto wa 1.7% mu gihembwe cya mbere bitewe n’ibiza n’ibindi bitandukanye byabaye ku rwego mpuzamahanga nko ku giciro cy’amabuye y’agaciro, buzamuka kuri 4% mu gihembwe cya kabiri, 8% mu gihembwe cya gatatu na 10.5% mu ighembwe cya kane, umwaka urangira ubukungu buzamutse ku gipimo cya 6.1% hafi ya 6.2% byari byateganyijwe.

Biteganyijwe ko itsinda rya IMF rizongera kugaruka mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka gusuzuma no gutanga ishusho y’ubukungu mu mpera z’umwaka wa 2018.