Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Imbuto na Plan International mu bikorwa biteza imbere umukobwa

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 18-03-2019 saa 07:33:29
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Hakuziyaremye Soraya, uwa kane uhereye iburyo, n'abandi bayobozi nyuma yo gushyikiriza sheki amwe mu matsinda y'abagore aharanira uburenganzira bw'umwana w'umukobwa

Ku bufatanye bw’Umuryango Plan International mu Rwanda na Imbuto Foundation hatangijwe ubukangurambaga bugamije guteza imbere umukobwa.

Umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga wabereye mu Karere ka Musanze ejo hashize tariki 17 Werurwe 2019 aho wahuriranye n’igikorwa cyateguwe na Imbuto Foundation cyo guhemba abakobwa bahize abandi bazwi nk’Inkubito z’Icyeza bagera kuri 83 harimo ababaye aba mbere mu mashuri abanza, aba mbere mu kiciro rusange, n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’Inzibacyuho wa Plan International Rwanda, William Mutero avuga ko icyo bagamije ari uko umwana w’umukobwa agira ijambo mu gufata ibyemezo mu kwiteza imbere no kubaka igihugu ke.

Yagize ati: “Uyu munsi ufite icyo uvuze kuri Plan International, dushaka ko umukobwa n’umuhungu bagira agaciro kangana muri byose, umuhungu akagira amahirwe angana n’ay’umukobwa, haba mu burezi, mu gushora imari… Nkaba nizera ko Leta y’u Rwanda izabidufashamo kuko na yo byagaragaye ko iri mu nzira nziza zo guteza imbere umukobwa.”

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame baharanira ko umukobwa agira ubwisanzure n’ijambo ringana n’irya musaza we.

Yongeyeho ati: “Ikituraje ishinga ni ukubaka umukobwa utititinya, ushobora gutanga ibitekerezo no kuvugira mu ruhame, akaba umushoramari, ufite ubumenyi.”

Kuri ubu Plan International Rwanda ikorana n’amatsinda y’abagore n’abakobwa aharanira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa asaga 2000 na za Club.

Kuri uyu munsi ikaba yahembye amatsinda atatu buri rimwe rihabwa amafaranga ibihumbi 500, za Club zivuga ku bijyanye no kurengera umukobwa zihabwa ibikoresho byo kubyina.

Mukantaganda Naome wo mu Karere ka Gatsibo ubarizwa muri Club yahawe ibikoresho byo kubyina. Yagize ati: “Ibikoresho byo kubyina twahawe na Plan International ni bimwe mu bizadufasha mu gukangurira Abanyarwanda uburenganzira bw’umwana w’umukobwa tubinyujije mu ndirimbo n’imbyino n’imivugo, kandi bitanga isura nziza.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya wari uhagarariye Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation Madamu Jeannette Kagame, yasabye Inkubito z’Icyeza, n’abakobwa muri rusange ko bakwiye guhora bakora bagamije kwihesha agaciro.

Yagize ati: “Ibi bikorwa byose birimo gukora ubukangurambaga mu guteza imbere uburere bw’umukobwa, bigamije imibereho ye ndetse n’iy’igihugu cyacu muri rusange. Gahunda ya Imbuto Foundation yatekerejwe na Madamu Jeannette Kagame igamije gukura umukobwa mu gikari, no kugira ngo na we asubizwe agaciro ke, ibi ni bintu kandi byiza byatanze umusaruro ufatika.

Mwe Nkubito z’Icyeza murasabwa gukomeza kwihesha agaciro, no kwiga mushyizeho umwete mugamije kubaka igihugu cyacu no kwiteza imbere, dushimishwa kandi nuko kuri ubu abana b’abakobwa bacu biga bagashobora gutsinda neza.”

Minisitiri Hakuziyaremye akomeza avuga ko ngo nubwo kuri ubu umukobwa yahawe ijambo, akaba yumva ko akwiye kwiteza imbere, hakiri ibibazo bimuzitira mu iterambere rye.

Yagize ati: “U Rwanda rufite gahunda nziza yo kuzamura umukobwa, ariko haracyari inzitizi, hari abana b’abakobwa bagiterwa inda n’abagabo babasambanya, haracyari isuku nke mu miryango, ibi nabyo bidindiza iterambere ry’umwari.”

Yavuze ko ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi bakwiye kugira uruhare mu guca burundu amakimbirane yo mu ngo ndetse na bamwe mu babyeyi batarumva neza akamaro k’ishuri n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, uwa kane uhereye iburyo, n’abandi bayobozi nyuma yo gushyikiriza sheki amwe mu matsinda y’abagore aharanira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa

Plan International Rwanda yahaye ibikoresho byo byo kubyina ku matsinda akora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umukobwa (foto Ngaboyabahizi Protais).

 

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.