‘Imbuto Foundation’ yagaragaje inyungu yo kubyara n’ibyiza byo kuboneza urubyaro

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 24-06-2019 saa 10:31:59
Umutesi Geraldine, umuyobozi Mukuru wungirije w'Imbuto Foundation

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine yagaragaje akamaro, inyungu yo kubyara ariko anagaruka ku kamaro ko kuboneza urubyaro mu mibereho myiza y’umuryango.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kirebana no kuboneza urubyaro nk’imyumvire n’uburyo bwo kubaho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye.

Umutesi asobanura ko mu muco, kubyara biha umuntu igisobanuro cyo kubaho, kuba umuryango, ariko n’abadashobora kubyara kuko babyifuje baba bafite igisobanuro cyabo. Avuga ko kubyara kandi bifatwa nk’umugisha, bigasobanura urukundo kandi umuntu akumva yuzuye.

Agira ati: “Kubyara bituma umuryango utazima, kubyara ni amaboko kandi bituma igihugu kigira abantu bagihagazeho kigatera imbere bigatuma igihugu n’umuryango bitazima ariko kandi kubyara ni umushinga utekerezwa kandi ukagenerwa ingengo y’imari bizatwara”.

Umutesi avuga ko kubyara nubwo bikorwa atari ko umugore n’umugabo igihe cyose baba babyumva kimwe kuko usanga hari ababyiteguye hakaba n’abandi bitungura. Akomeza avuga ko mu iterambere igihugu kiganamo abantu baba bagomba kubyumvikanaho kugira ngo bitabateranya.

By’umwihariko ku banyarwanda kubyara bifite icyo bivuze nk’igihugu kimaze imyaka 25 kiyubatse nyuma yo kubura abanyarwanda basaga miriyoni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko bikwiye kubabera gutekereza kubaka igihugu babyara abantu biyemeza gutwara ikerekezo cy’umuryango nyarwanda muri gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu.

Umutesi agaragaza ko kubyara bijyana n’igishoro kuko bisaba imbaraga nyinshi kandi umuntu akabyara atekereza icyo amwitezeho mu bijyanye no kwibohora amuteganyiriza ishuri, imibereho myiza, kwambara, imirire yabo n’aho azamutuza atekanye kugira ngo azabashe gutanga umusaruro uhamye.

Avuga ko uruhare rw’Imbuto Foundation mu kugera kuri iyo ntego, bifatanyije na MINISANTE kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bukomatanyije n’abandi bafatanyabikorwa muri gahunda yiswe “Baho neza”. Hagamijwe kongera imyumvire y’abantu ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Ibyo bikaba bisaba ko abantu bashishikarizwa gukoresha uburyo burambye bwo kuboneza urubyaro, guhindura imyumvire, abaturage bakegerezwa izo serivisi, hakabaho gahunda yihariye yo kwigisha urubyiruko ngo rwige kandi rukangurira ababyeyi kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Umutesi avuga ko ibyo bireba cyane abagabo n’abahungu mu kwinjira neza muri gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo ibyishimo by’abashakanye bigerweho neza kandi bikaba bigaragara ko aho byagezweho bitanga ibyishimo.

Agira ati: “Mu kwezi kwa Gicurasi 2019 twahuye n’abantu 40 000 muri ubwo bukangurambaga, tubonamo abagera kuri 630 bashaka kuboneza urubyaro. Muri bo 370 bahisemo kuruboneza mu buryo burambye bumara igihe kinini”.

Umutesi yifuza ubuvugizi kuko hari abana bari munsi y’imyaka 15 batwita batiteguye ari yo mpamvu amategeko hari aho atabisobanura kimwe kuko hari atemerera abana bafite imyaka 12 gufata imiti yo kuboneza urubyaro, akifuza ko amategeko yahuzwa, abaganga bagatanga serivisi zuzuye, abafatanyabikorwa bakabigiramo uruhare.

Umutesi Geraldine, umuyobozi Mukuru wungirije w’Imbuto Foundation

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.