Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Imbogamizi z’imihanda itari nyabagendwa muri Nyabihu zahagurukiwe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 26-11-2018 saa 10:56:03
Ababuraga amazi meza bakayoboka Ikiyaga cya Karago muri Nyabihu barizezwa kwegerezwa amazi meza

Abatuye utugari dutandukanye tw’Umurenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, bagaragaza ko biteze iterambere rirenze iryo bari bafite bitewe no gusanirwa ndetse no guhanga ibikorwa remezo muri aka karere birimo imihanda.

Barashima ibyo nyuma y’aho imodoka zitwara abarwayi kwa muganga zamaze igihe zibura aho zinyura, bikaba ngombwa ko abatuye uyu murenge bakora urugendo rurerure batwaye umurwayi ku ngobyi ya kinyarwanda none ubu imihanda ikaba ari nyabagendwa.

Ndungutse Claver umuturage wo muri ako karere avuga ko byari ikibazo gihangayikishije abaturage kuko bamwe bavugaga ko abantu babo bashobora kubapfiraho, ndetse bikaba byanadindiza n’iterambere ry’uyu murenge ndetse n’igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge wa Karago Kabalisa Salomon avuga ko ibyari ibibazo ku baturage byabonewe ibisubizo ndetse bizanakomeza.

Agira ati: “Ahari imihanda n’ibiraro bitari bikozwe neza, ku buryo byasabaga abatwaye abarwayi gukora urugendo rurerure bifashishije ingobyi za kinyarwanda mu kujyana abarwayi kwa muganga kuko nta ‘Ambulance’ zahanyuraga, ubu byarakozwe”.

Akomeza avuga ko mu kagari ka Gihirwa katageragamo umuhanda kishatsemo ubushobozi, umuhanda urahangwa, hifashishijwe amafaranga y’ubudehe, yagiye yunganirwa n’ibikorwa by’umuganda kugira ngo unozwe.

Kabalisa atangaza ko ahandi hagaragaraga ikibazo cyo kutagira imihanda, ari mu Kagari ka Cyamabuye uva mu mudugudu wa Muremure werekeza mu wa Buhigiro.

Ati: “Hari hakeneye imbaraga, turimo guhitamo ibizibandwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari 2019/2020 nacyo twagishyizemo kandi no ku rwego rw’akarere cyaratambutse.”

Akomeza ashimangira ko mu Mudugudu wa Gatwe mu Kagari ka Gatagara, ibiraro byose bikoze byari byarangiritse ku buryo hari no kubakwayo ibyumba by’amashuri, kandi imodoka zirimo kujyana ibikoresho ku buryo bworoshye.

Gusa avuga ko muri uwo murenge ahagaragaye inkangu, umuhanda uzakorwa na RTDA kuko basanze ari yo ifite ubushobozi bwo kuyisana, ni muri urwo rwego bagitegereje ko isanwa kugira ngo bitume umurenge ukomeza kuba nyabagendwa.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba karangwa n’imisozi miremire rimwe na rimwe iteza ibibazo by’inkangu zikibasira imihanda rimwe na rimwe ugasanga itaba nyabagendwa mu bihe by’imvura nyinshi.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.