Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Imbaraga z’ubuhamya bw’abakobwa mu gufasha urungano

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya Mar 8, 2018

Igitekerezo cyanditswe na Denyse Umuhuza, wahoze ari Umunyamakuru wa Ni Nyampinga, akaba n’umwanditsi w’ibitabo by’inkuru zigisha abana.

Denyse Umuhuza, Umunyamakuru wa Ni Nyampinga (Ifoto, Girl Effect)

Nk’umunyarwandakazi ukiri muto, nagize amahirwe yihariye yo kuba ijwi ry’abakobwa b’u Rwanda ngaragaza ingorane bahura na zo ntibagiwe n’ubushobozi bwo gukora bifitemo. Mu bushobozi mfite ndi umuhamya w’imbaraga zo gusangiza abandi ibyakubayeho n’uruhare bigira mu kuremera abakobwa amahirwe y’iterambere.

Nibuka imigani nyogokuru yanciraga igihe nari mfite imyaka itanu, n’inyigisho ziteye amatsiko zabaga ziyigize. Uko ngenda nkura mbona ibisobanuro byimbitse by’iyo migani kandi bizanshimisha kuyicira abana nzabyara. Gutanga ubuhamya bw’ibyakubayeho bifasha abantu uko ibihe biha ibindi,   bikanatuma batekereza byihuse ku bisobizo by’ibibazo bikomeye.

Abanyamakuru ba Ni Nyampinga (Ifoto, Girl Effect)

Uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe abagore ni amahirwe yo kugaragaza imbogamizi abagore, by’umwihariko abana b’abakobwa bagihura nazo no kuzishakira ibisubizo, ari na cyo gihe gikwiye cyo kuvuga ku buhamya bw’iterambere ry’abakobwa b’Abanyarwandakazi.

Abanyamakuru ba Ni Nyampinga baganira n’abahungu n’abakobwa mu birori (Ifoto, Girl Effect)

Ndibuka umunsi umwe mu 2015 ubwo abanyamakuru ba Ni Nyampinga, nanjye ndimo, twakoraga igitaramo mu karere ka Nyabihu ku munsi Mpuzamahanga w’abagore. Mu mbaga yitabiriye ibirori hahagurutse umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko uvuka muri ako karere, abara inkuru yumvise kuri radiyo yamufashije.

Iyi nkuru yari iy’umukobwa wo mu karere ka Nyaruguru wahiriwe n’ubucuruzi bw’inyama. Na none kandi nk’umwanditsi w’ibitabo by’abana wavukiye mu karere ka Musanze, nashimishijwe no kumva abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu karere ka Karongi bavuga ibyo bigiye ku bitabo nandika.

Iyo ibitangazamakuru bivanga ubuhamya mu nkuru z’amajwi aca kuri radiyo, mu bitabo, ibinyamakuru cyangwa televiziyo, bukwira henshi bugafasha abantu mu bihugu binyuranye ku Isi.

Gutanga ubuhamya bishobora kuba inzira ihamye yo kurema abantu b’icyitegererezo. Ubwo nari umunyamakuru wa Ni Nyampiga nagize amahirwe yo guhura na Lilian (soma Liliyane), umukobwa wahanze ikoranabuhanga (application) rifasha abahinzi kubona amakuru yerekeye ubuhinzi bifashishije telefoni igezweho.

Ubuhamya bwe bwateye umwete abakobwa benshi batangira imishinga igaragaza itandukaniro mu gihugu.

Urubyiruko ruba rugaragaza ibyishimo ruterwa bo gukurikirana inkuru zica muri Ni Nyampinga (Ifoto, Girl Effect)

Ikindi kandi, ndabizi ko inkuru mpimbano zigisha zifasha guhangana n’ibibazo bikomeye bukanakurura buri wese. Njya mbona ibyishimo n’umunezero basaza banjye na papa bagira iyo mama akuye radiyo mu cyumba ngo twumve ikinamico.

Nk’umwe mu bategura ikinamico ‘Ni Nyampinga Sakwe’ ivuga ku buzima bwa buri munsi bw’abahungu n’abakobwa mu Rwanda, mbona umusaruro mwiza ubu buryo bwo kubara inkuru butanga mu guhindura imibereho y’urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Uyu munsi ni uw’umunezero kuri twe abakobwa n’abagore b’u Rwanda kuko dufite politiki y’uburinganire ifite icyerekezo kizima, tukagira ibiganiro, amakinamico aca kuri radiyo no mu binyamakuru, byose bigambije kurema imibereho mishya ku bakobwa.

Babyeyi, basaza bacu, barezi namwe bayobozi, nizera ntashidikanya ko guhuza imbaraga dushyigikira iyi gahunda bizarushaho kuremera amahirwe menshi abagore n’abakobwa nk’inkingi ya mwamba yo kubaka ahazaza heza.

Kubona buri wese abaye umufatanyabikorwa wacu byambera  impano y’igitangaza nakwishimira kubona nk’umukobwa, kuri uyu munsi Mpuzamahanga wahawiwe abagore; ndizera ko byashimisha n’abandi bakobwa ndetse n’abagore.

Ubuhamya bw’abakobwa 600 b’Abanyarwandakazi bwakoze ku mitima ya benshi

Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, abakobwa barenga 600 b’Abanyarwandakazi batanze ubuhamya bwafashije umubare munini w’urungano rwabo guhindura icyerekezo cy’ubuzima.

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2018, isi yose irishimira agaciro umugore yasubijwe mu iterambere ry’umuryango, umuco, ubukungu ndetse na politiki. Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 42 guhera mu 1975, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza.”

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Rwanda bifite ishingiro kuko rwabaye intangarugero ku isi yose mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore. Gushyigikira umugore ni imwe mu nkingi iterambere ry’igihugu rishingiyeho kandi banashyigikiwe na politiki ya Guverinoma, imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ndetse n’ikorera mu gihugu.

Girl Effect umuryango utegamiye kuri Leta uharanira iterambere ry’abakobwa  n’urubyiruko muri rusange binyuze mu muyoboro w’ibitangazamakuru bya Ni Nyampinga . Ni Nyampinga yatangiye muri  2011 izingiye ku muco Nyarwanda ndetse n’agaciro k’umwana w’umukobwa, igamije kugira uruhare mu guhindura imyumvire no gukangurira abakobwa ndetse n’urubyiruko muri rusange guharanira kwiteza imbere.

Umwe mu banyamakuru ba Ni Nyampinga akusanya inkuru y’ikiganiro gica kuri radiyo (Ifoto, Girl Effect)

Inkuru mpamo z’abakobwa b’Abanyarwandakazi biteje imbere zihitishwa mu kinyamakuru “Ni Nyampinga”, mu kiganiro gica ku maradio atandukanye mu gihugu  inshuro 3 buri cyumweru, amakuru anyuzwa kuri murandasi (website) n’uburyo bw’amajwi aho uhamagara ku murongo 1019 ukumva ibiganiro binyuranye kuri telefoni igendanwa.

Izi nkuru zagize uruhare mu kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda, zagiye zitarwa n’abanyamakuru b’abakobwa babihuguriwe, ku buryo guhera mu mwaka wa 2011 hamaze gutangazwa inkuru zirenga 600.

Imwe muri zo wasanga muri nimero nshya ya “Ni Nyampinga” ni iya Sandrine w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Gatsibo. Yakabije inzozi zo gukora umurimo w’ubukanishi none ubu arakirigita ifaranga atarinze gutega amaboko.

Sandrine ati: “Nigiriye icyizere, ntega amatwi abangiriye inama kandi mfite ubushake bwo gukora. Gusa iyo papa umbyara atanshyigikira, ntibyari kunyorohera kubigeraho.”

Uyu mwangavu yiyemeje gukurikira umuhamagaro wo kwikorera ari umukanishi. Ise umubyara na we ni uwo gushimirwa kuko yamushyigikiye amwishyurira amafaranga y’ishuri, bituma yiga imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse abasha kugura ibikoresho yari akeneye ngo akabye inzozi ze.

Ni Nyampinga yafashije abarenga kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda

Abarenga miliyoni 6.6 z’Abanyarwanda bumvise ibya “Ni Nyampinga” mu myaka 67 ishize, kimwe cya kabiri bumvise ibiganiro kuri radiyo cyangwa basoma Ikinyamakuru “Ni Nyampinga” mu gihe 4/10 bakurikirana “Ni Nyampinga” ubudasiba guhera mu mwaka wa 2011.

Emma Roscoe, Umuyobozi w’Umuryango Girl Effect yagize ati: “’Ni Nyampinga’ ni ijwi ry’abakobwa b’Abanyarwandakazi, ariko ntitwirengagiza uruhare rw’ababana nabo nk’imiryango, inshuti, abarimu, abaturanyi n’abayobozi, babafasha kugera ku ntsinzi igirira akamaro buri wese.”

Akamaro kagutse ka “Ni Nyampinga” kagaragarira mu bushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko 48% by’abahungu b’ingimbi bari hagati y’imyaka 10 na 19 bakurikirana inkuru zitangazwa buri gihe.

Nyuma yo kubona uburyo ikinyamakuru gikunzwe cyane n’abahungu n’abakobwa, hatangijwe ikinamico ‘Ni Nyampinga Sakwe’ inyura kuri radiyo guhera muri Nzeri 2017 buri wa Gatandatu saa munani kuri Contact FM no ku wa Mbere saa 7:45 z’umugoroba kuri Magic FM na Radio Rwanda. Iyi kinamico ikinwamo ubuzima bw’abahungu n’abakobwa bagaragaza ubuzima bw’ubucuti hagati yabo n’uko bafatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.

‘Ni Nyampinga Sakwe’ yifashishwa mu kugaragaza ibibazo bikomeye byugarije urubyiruko bigoranye kugaragaza mu nkuru mpamo. Ibi bibazo kandi bisobanurwa no muri ‘Baza Shangazi’, ariho asubiriza ibibazo byihariye byoherezwa n’ingimbi n’abangavu. Buri cyumweru “Ni Nyampinga” yakira ubutumwa bugufi burenga 1,000 bwibanda ku bibazo babaza ‘Shangazi’ akabisubiriza mu kiganiro cya  radiyo no mu kinyamakuru Ni Nyampinga.

Kuba “Ni Nyampinga” itangaza inkuru mpamo n’imikino yigisha bituma ikundwa cyane n’urubyiruko rw’u Rwanda ku buryo iza mu binyamakuru bikunzwe cyane mu gihugu.

Emma Roscoe yagize ati: “Amagana y’abakobwa b’u Rwanda badufashije kubaka ‘Ni Nyampinga’ basangiza Abanyarwanda bose ubutwari bwabaranze ndetse n’intego n’inzozi zabo; ni inshingano zacu gukomeza gusakaza inkuru nyinshi zubaka.”

Emma yongeyeho ko kuri uyu munsi u Rwanda rwifatanya n’amahanga kwishimira iterambere ry’abagore n’abakobwa, bizeye guterwa ingabo mu bitugu n’inshuti, imiryango n’ubuyobozi mu gushyigikira abakobwa biyemeje guhindura imyumvire y’urungano rwabo bifashishije ubuhamya bwabo.