Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Imbaraga za RPA ni zo zatumye u Rwanda rubaho – Gen. Kabarebe

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 11-04-2019 saa 12:23:55

Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repuburika, Gen. James Kabarebe, yavuze ko imbaraga n’ubwitange byagaragajwe n’izari ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu ari zo zatumye u Rwanda rubaho.

Gen. Kabarebe yabitangaje kuwa 10 Mata 2019, ku kibuga mpuzamahanga k’indege cya Kigali, mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Air Rwanda, na Regie des Aeroports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe n’ibigo bitwara abagenzi mu ngendo zo mu kirere nka RwandAir, Akagera Aviation, Rwanda Airport Company.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, no gusura ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Ubutumwa yahaye abakozi b’ibyo bigo bitabiriye umuhango, Gen. Kabarebe yagarutse ku mateka y’ingabo zari iza RPA n’icyatumye bafata ikemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, aviga ko bari bafite impamvu barwanira kandi zumvikana kuko bari barambuwe uburenganzira nk’abandi Banyarwanda mu gihugu cyabo.

Ati: “Imbaraga zidasanzwe z’ingabo zahoze ari iza RPA, no kumvira abayobozi babo haba ku rugamba cyangwa n’ahandi hose, ni byo byatumye u Rwanda rubaho, iyo bitaba izo mbaraga, u Rwanda rwari kuzimira cyangwa rugasubira mu maboko y’abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uretse ko bitazashoboka na gato…”

Gen. Kabarebe, asanga ibikorwa byo kumenesha no gutoteza Abatutsi byatangiye guhera mu myaka ya za 1959, 1963, 1970, 1992, 1993, kugeza 1994 ari na yo yabaye indunduro ya Jenoside, byerekanaga ko Jenoside izabaho.

Ati: “Urebye ukuntu ibibazo byose byabaga byitirirwaga Umututsi aho ari ho hose, itotezwa, gutwikirwa, ubwicanyi bwa za Kibirira, mu Bigogwe n’ahandi byose ni ikimenyetso kerekanaga ko ari ibintu bishyira kuri Jenoside kugeza 1994 igeze ku ndunduro yayo. Rero Jenoside yateguwe kera, abavuga ko byatewe n’indege y’uwari Perezida si byo”.

Uwanyirigira Solange, umwe mu bari abakozi ba Air Rwanda, akaba yari atuye i Kanombe, Samuduha, yavuze inzira igoye irebana n’itotezwa, kumeneshwa we n’abagize umuryango we bahuye na byo, kugeza bamwe bishwe.

Ati: “Mu gihe cya Jenoside, twahuye n’itotezwa no kumeneshwa kugera no mu ishuri hakaba ibarura rishingiye ku bwoko, kuva ku ishuri tukabuzwa kunyura mu mayira amwe, tugakikira dutashye iwacu Samuduha, n’ubundi ari ibibazo, ariko ubu turashima uko tumeze, n’abaturokoye kuko turacyariho”.

Ruzindaza Jean wavuze mu izina rya CNLG (Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenosidea) avuga ko kwibuka ari gahunda izahoraho, kuko ari umwanya mwiza wo kuzirikana Abatutsi kuva kera batigeze bagira amahirwe yo kwibukwa.

Asanga n’urubyiruko rukwiye kwigishwa rugasobanukirwa n’imizi ijyanye n’amateka y’urwango byahereye kera, byose bakabimenya, bagaharanira ko bitazongera kubaho, kuko ari na bo bazavamo abayobozi b’ejo heza Abanyarwanda bakeneye.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.