Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Imanza z’ubutane zavuye kuri 21 zigera kuri 1300 mu myaka ibiri

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 23-11-2018 saa 15:46:34
Prof Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, avuga ko imanza z’ubutane mu miryango ahanini zigezwa mu nkiko z’ibanze, mu gihe k’imyaka ibiri zimaze kuzamuka, aho kuva mu mwaka wa 2016 kugera 2018 zazamutse cyane ku buryo zavuye kuri 21, ubu zisaga 1300.

Prof. Rugege yabivugiye ku Rukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru yayoboye ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije Mukagashugi Agnes, aho abo bayobozi bombi basobanuraga ibirebana n’icyumweru cy’ubucamanza giteganyijwe guhera ku wa Mbere 26 Ugushyingo kugeza ku wa Gatanu, agaruka no ku bizakorwa muri icyo cyumweru.

Avuga ko mu gihe k’icyumweru cyahariwe ubucamanza, abafitanye ibibazo bazakangurirwa kubikemura mu bwumvikane aho kwihutira kubijyana mu nkiko.

Prof Rugege ati “Kugeza ubu imanza zo mu miryango nk’iz’ubutane zarazamutse cyane kuva muri 2016, kuko zavuye kuri 21, ubu mu mwaka wa 2018, zirasaga 1300, naho ku bijyanye n’umunsi w’ubucamanza, hari umwihariko w’ibiganiro bizatangwa ahanini bigamije gukangurira abaturage ububi bw’ibyaha bimwe nk’ibyihohotera rishingiye ku gitsina, umwihariko ku birebana n’ihohoterwa rikorerwa abana bato.”

Prof Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Ku birebana n’ibikorwa nyirizina bizibandwaho, Prof. Rugege avuga ko hari ibiganiro bizatangwa mu gihugu cyose hagamijwe gukangurira abagana inkiko umuco wo kwikemurira ibibazo baba bafitanye, aho kwibwira ko inkiko ari zo zonyine zabirangiza, aho inzego z’ubutabera zizaha umwanya abaturage zikumva ibitekerezo byabo no ku cyakorwa ngo bahabwe ubutabera bunoze kandi bwihuse, n’ibindi.

Ati “Ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka ni byo usanga byiganje mu nkiko, imanza z’ubucuruzi, iz’ubwishingizi, izirebana n’imisoro, iz’imiryango aho abayobozi n’izindi.” Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango azatanga ibiganiro muri iki cyumweru.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije Mukagashugi wari muri icyo kiganiro, yavuze ko muri icyo cyumweru ari ho ubushinjacyaha buzaboneraho umwanya wo kwisuzuma mu mikorere yabwo yo gukurikirana ibyaha, kwinenga aho bitagenda neza no gusaba no gukangurira abagana inkiko ko hari ubundi buryo bwiza, aho ibibazo byakemukira nko mu nteko z’abaturage n’ahandi.

Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyari cyatumiwemo n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, ab’Urukiko rw’Ubujurire, ab’Urukiko Rukuru, abashinjacyaha, abakozi bunganira Urwego rw’Ubucamanza, n’abandi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.