Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ikoreshwa rya EBM ryorohereje Leta n’abasora

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 17-12-2018 saa 11:08:12
EBM ivuguruye ishyirwa muri mudasobwa y’umucuruzi

Mu mwaka wa 2013 Ikigo cy’Imisoro n’amahoro cyatangije ikoranabuhanga rizwi nka EBM, ryaje risimbura uburyo bwari busanzwe bwo gutanga fagitire bwakoreshwaga intoki mu rwego rwo koroshya ikusanywa ry’umusoro ku nyongeragaciro, umusoro wishyurwa n’abaguzi.

EBM zaje ari igisubizo ku batanga umusanzu wabo kuko ibaha inyemezabuguzi igaragaza ko baguze kandi n’umusanzu wabo wageze mu isanduku ya Leta, bikanorohera ababishinzwe kumenya amafaranga yinjira muri iyo sanduku buri munsi.

Uwahawe uburenganzira n’amategeko bwo kwakira TVA ni umuntu wese ufite igicuruzwa rusange cya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka cyangwa miliyoni eshanu mu gihe cy’amezi atatu. Itegeko ryemerera n’abatagejeje kuri icyo gicuruzo ariko bashaka kwakira TVA kubikora.

Nyamara Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) buranenga bamwe mu bacururiza mu Rwanda birengagiza ikizere Leta y’u Rwanda yabagiriye ikabaha inshingano zo kwakira umusoro ku nyongeragaciro (TVA), umusoro wishyuwe n’Abanyarwanda bakawitiranya n’amafaranga yabo.

Bamwe mu bacuruzi batangarije Imvaho Nshya ko hari ubwo bagira imbogamizi z’imigozi y’utumashini twa EBM isaza vuba, bateri zitaramisha umuriro ku buryo iyo idacometse bidashoboka gusohora inyemezabuguzi, itumanaho ryatwo ribatenguha, hakaba n’abakiriya badakozwa ibyo kwaka inyemezabuguzi bigatuma n’abacuruzi badohoka ku kuzitanga.

Mbera Emmy Umuhuzabikorwa wa EBM mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA, yatangarije Imvaho Nshya ko ibyo abacuruzi bavuga ari urwitwazo, ahubwo bakira umusanzu wa rubanda ukabaryohera bakirengagiza inshingano bahawe zo kugeza uwo musanzu mu isanduku ya Leta.

Yagize ati “Iyo habayeho ikibazo tekiniki turabyemera ndetse n’itegeko ryarabiteganyije. Niba wenda bateri igutengushye, umuriro wabuze, imashini igize ikibazo wajya gusohora inyemezabuguzi ikanga, icyo gihe wandika inyemezabwishyu y’intoki ukabyandikaho ko imashini yagize ikibazo n’umukiriya ukabimubwira. Iyo bya bibazo byatumye udakora bikemutse, itegeko rivuga ko ufata za nyemezabuguzi z’intoki ukazinyuza mu mashini.”

Ku bakiriya badasaba inyemezabuguzi avuga ko babiterwa no kudasobanukirwa ko ari bo batanga TVA, ariko ko bidaha umucuruzi uburenganzira bwo kudasohora fagitire.

Ati “Iyo si impamvu yabuza umucuruzi kuyisohora, itegeko ribasaba gusohora inyemezabuguzi batitaye ko bayatswe cyangwa batayatswe no ku gaciro k’inyemezabuguzi. Iyo utayisohoye hari ibihano uba uteganyirijwe.”

RRA NTIBA YIFUZA GUHANA ABACURUZI

Mbera Emmy akomeza avuga ko RRA idashimishwa no kubona abafatanyabikorwa bayo bafunga imiryango, ahubwo igihano cyashyiriweho gukebura abakitiranya umusoro w’abaturage n’amafaranga yabo bwite.

Yagize ati “Twe ntituba twifuza kubafungira, byaba ari amahirwe bose biyemeje gukurikiza amategeko badahanwe. Ukoze ikosa bwa mbere amategeko atwemerera kumuhanisha gukuba imisoro yanyereje inshuro 10, ubwa kabiri ayo yanyereje tukayakuba inshuro 20, ubwa gatatu hakiyongeraho no kumufungira ubucuruzi igihe k’iminsi 30 kandi mu bo twafungiye ntawe utari waburiwe byibura inshuro ebyiri.”

Yakomeje asaba abaguzi gusobanukirwa ko ari bo bishyura TVA kuko bizabaha imbaraga zo kwaka inyemezabuguzi zidafite amakosa, cyane ko zishobora no kubafasha mu ibaruramutungo n’igenamigambi ryabo rya buri munsi.

Ikindi ni uko badakwiye guterwa ubwoba n’abacuruzi bababwira ko nibasaba inyemezabwishyu igiciro kiyongera. Uwahura n’iki kibazo yahamagara nomero itishyurwa 3004 akarenganurwa kuko ari uburenganzira bwe guhabwa igihamya ko yaguze mu nzira zemewe n’amategeko.

EBM IVUGURUYE ISHYIRWA MURI MUDASOBWA

EBM ya kabiri ni ikoranabuhanga rya EBM risanzwe ryakorewe amavugururwa kugira ngo ryorohereze abacuruzi kumenyekanisha no gusora.

Amavugururwa yakozwe kubera ko utumashini hari ubwo twatindaga gutanga amakuru kubera impamvu nyinshi zirimo kuba nta mafaranga yo kuyikoresha (airtime) arimo, simukadi irimo ishobora kugira ikibazo, amakuru y’ibiguzwe yandikwa adasomeka neza n’izindi.

Hari n’ubwo turiya tumashini tugira ibibazo bigasaba kujya kudukoresha aho twaguzwe bigatwara umwanya, abacuruzi bagafunga bagiye kudukoresha bikabatwara n’amafaranga y’ingendo.

Mbera Emmy ati: “Kuri EBM ya kabiri ibyo byose byarakemutse, uretse kugura ikarita ugahamagara utubwira ko imashini yagize ikibazo tukakubwira ibyo ukora ako kanya. Ikindi EBM ya kabiri ishyirwa muri mudasobwa, iyo ukora ureba ibyo ukora waba wibeshye ukabikosora, inyemezabwishyu ukayisohora ku rupapuro runini rusanzwe.”

Ku mucuruzi ufite amashami ahantu hatandukanye iri koranabuhanga rirayahuza, inyemezabuguzi zose zigatangirwa ahantu hamwe ndetse bikoroshya akazi kuko iyo avanye ibintu mu mahanga akabimenyekanisha muri gasutamo bihita byiyandika ku mazina ye.

Mbera akomeza agira ati “Iryo koranabuhanga ni iry’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro dutangira ubuntu, abacuruzi bazana mudasobwa zabo tukaribashyiriramo ku buntu tugakomeza tubaha ubufasha. Ikiza cyaryo ni uko tugenda turivugurura (upgrade).”

RRA ifite umushinga w’imyaka itatu uzatangira muri Mutarama 2019, wo kunoza iri koranabuhanga ku buryo rizajya rikorera abacuruzi ibaruramari ry’ubucuruzi bwabo, imenyekanisha, no kwishyura imisoro bagasigarana gucuruza no kurangura gusa.

Mbera Emmy Umuhuzabikorwa wa EBM

Mbera Emmy ari guhugura abasora banditswe muri TVA i Rubavu

Ikicaro Gikuru cya Rwanda Revenue Authority

EBM ivuguruye ishyirwa muri mudasobwa y’umucuruzi

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.