Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Ikoranabuhanga ryatumye imirimo y’inkiko yihutishwa – Busingye

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 22-01-2019 saa 13:31:24
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston (iburyo) asuhuzanya na Minisitiri w'Ubutabera muri Maroc Muhamed Aujjar (Foto James)

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, atangaza ko ikoranabuhanga mu nkiko ryihutishije imirimo y’inkiko.

Yabibwiye itangazamakuru ubwo yakiraga mugenzi we wa Maroc Mohamed Aujjur, anamugezaho ibyo ubutabera bw’u Rwanda bugezeho nyuma y’amavugurura yabayeho.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston (iburyo) asuhuzanya na Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc Muhamed Aujjar (Foto James)

Yavuze ko kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga bimaze gushinga imizi kuko kuri ubu abatanga ibirego, abareba kopi z’imanza n’abandi nta bwo bikiri ngombwa ko baza ku nkiko, uretse kuburana gusa.

Yagize ati “Muribuka ko inkiko zacu zakoreshaga impapuro n’ikaramu, abaza gutanga imanza bakirirwa ku nkiko, abishyura, abaza kureba kopi z’imanza n’abaza ku burana bose bahoraga ku nkiko, ariko ubu si ko bikiri ariko abaza kuburana ni bo bonyine bagera ku nkiko, ibindi byose bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Yavuze ko kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga byagabanyirije imirimo abakozi b’inkiko, abunganizi, abagenzacyaha n’abashinjacyaha, byatumye ababuranyi bagera ku rukiko gusa mu gihe baje kuburana kuko bataburana biyicariye iwabo.

Ati “Ubu umuntu ashobora gutanga ikirego ari iwe mu rugo, umuntu ashobora gukurikirana dosiye ye yibereye mu rugo n’ahandi, uretse kuburana gusa ni byo bituma ababuranyi bahaguruka bakaza ku nkiko.”

Minisitiri Busingye yavuze ko abo muri Maroc na bo batangiye iyi nzira yo kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse Minisitiri yazanye n’ushinzwe iyo gahunda mu gihugu cyabo.

Ati “Baje kureba aho u Rwanda rugeze, barashaka kureba icyo bakwiye kutwigiraho mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ikoranabuhanga mu nkiko, ariko na bo hari ibindi bagezeho mbere dushobora kubigiraho.”

Ku bijyanye n’icyo Maroc yafasha u Rwanda mu gufata abakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bahungiye muri icyo gihugu no gushishikariza inshuti zacyo kubikora, Minisitiri yavuze ko nta musanzu uba muto ubaho, kuba Maroc yaravuze ko izafasha u Rwanda muri iki kibazo, na wo ngo ni umusanzu kandi icyizere kirahari ko bizakorwa kuko na Minisitiri w’ubutabera wa Maroc yabyivugiye.

Ati “Nta musanzu muto ubaho, no kuba Minisitiri wa Maroc yavuze ko igihugu cye kizafasha mu gukurikirana abakoze ibyaha mu Rwanda, na wo ni umusanzu. No gukora ubuvugizi ni umusanzu, hari ibihugu byinshi bimaze gufasha muri iki kibazo, na Maroc yiyongereyeho kuko yabitwemereye.”

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yakoje ashimira bimwe mu bihugu by’i Burayi bikomeje kutareberera abakekwaho icyaha cya Jenoside babihungiyemo, ahubwa bikaba bibafata bikababuranisha ibindi bikabohereza mu Rwanda.

Ati “Turashimira bimwe mu bihugu by’i Burayi na Amerika byatangiye kudufasha mu gufata abakekwaho Jenoside babihungiyemo, bimwe bikababuranisha ibindi bikabatwoherereza, uwo ni umusanzu ukomeye mu guca umuco wo kudahana icyaha gikomeye kandi ndengakamera nka Jenoside.”

Abanyamaroc badusuye ngo duhuze ibyiza dukora – Busingye

Bamwe mu baturage bishimira gahunda yatangijwe na Minisiteri y’ubutabera yo kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga, kuri ubu abantu bakaba basigaye bakora byinshi bajyaga bakorera mu nkiko bibereye mu kazi, mu rugo no munzi zicuruza interineti.

Mukankusi Domitila ni umuturage wo mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando, yavuze ko nta muntu ugitanga ikirego cyanditse ku mpapuro akoresheje ikoramu, ahubwo ngo ikirego gitangwa kuri interineti, cyamara kwakirwa bakamenyesha uwagitanze, yaba umwunganizi w’umuntu mu nkiko cyangwa umuntu ku giti cye, bakamumenyesha itariki yo kuburana, ibyo asabwe biherekeza ikirego na byo abitanga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya interineti, igihe cyo kuburana akaba ari bwo ajya ku rukiko gusa.

Uyu mubyeyi avuga ko ibi byorohereje ababuranyi ndetse n’abunganizi mu nkiko kuko batagisiragira ku nkiko bajya kwaka ni kureba ibyo byose. Yemeza kandi ko byafashije abacamanza n’abanditsi b’inkiko kuko nta bantu benshi bacyirirwa ku rukiko bategereje kubonana n’abababishinzwe ngo batange ibirego cyangwa se ngo basabe kopi y’urukiko n’ibindi.

Minisitiri Busingye yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga ariko ngo inzira iracyari ndende kuko hari byinshi bigikenewe gukorwa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.