Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ikoranabuhanga rya “Sobanuzainkiko” rije gufasha kugaragaza akarengane na ruswa

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 11-07-2019 saa 15:39:40
Umuvugizi w'inkiko Mutabazi Harrison i bumoso na Karungi Niceson Umuyobozi w'ikoranabuhanga mu nkiko, mu kiganiro n'abanyamakuru basobanura uburyo bbw'ikoranabuhanga rishya rya Sobanuzainkiko mu bihe byashize( Photo. James)

Uburyo bushya bwiswe “Sobanuzainkiko”bwamuritswe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2019, buje gufasha ababuranyi n’abafashije mu rubanza kwerekana ikibazo icyo ari cyo cyose kibangamiye imigendekere myiza y’urubanza nka ruswa no gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Ubu buryo buzatangira gukora tariki ya 16 Nyakanga 2019 buje butandukanye n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzwe bukoreshwa mu nkiko mu gutanga ibirego no gukurikirana imanza, IECMS (Integrated Electronic Case Management) bwakoreshwaga mu nkiko zose z’u Rwanda.

‘Sobanuzainkiko’ ifite porogaramu izajya ikoresha uburyo bubiri, ari bwo ubutumwa bugufi kuri terefoni igendanwa buzwi nka SMS na internet.

Karungi Niceson, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu nkiko avuga ko butandukanye n’ubwari busanzwe bwa IECMS, agira ati: “Ubu buryo (system) bwa Sobanuzainkiko bwashyizweho kugira ngo bufashe abaturage gusaba gusubirishamo imanza zabo ku mpamvu z’akarengane, gufasha abaturage gutanga amakuru kuri ruswa mu manza, gufasha umuturage gutanga amakuru mu gihe atishimiye uburyo urubanza rwe rurimo kuburanishwa cyangwa se uburyo rwaburanishijwe, na none bugafasha abaturage kohereza imitekerereze ku mikorere y’inkiko: Urugero nka serivisi bahabwa n’inkiko, uburyo bazibona, n’uburyo zibafasha n’uko bifuza zarushaho kunozwa”.

Akomeza avuga ko usibye gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane, gutanga amakuru kuri ruswa mu manza no kugaragaza ibyo utishimiye mu micire y’urubanza, ushobora kubikora ukoresheje ubutumwa bwanditse (SMS ) ukoresheje terefoni igendanwa iyo ari yo yose kandi bidasabye ko ugira internet.

Kubikora ujya ahagenewe ubutumwa bugufi ukandika ijambo Ruswa niba ushaka gutanga amakuru kuri ruswa ku rubanza, ugasiga akanya ugatanga ubusobanuro, maze ukohereza kuri 2640.

Iyo ushaka gutanga amakuru ku byo utishimiye ku migendekere y’urubanza rwawe, nabwo ujya ahagenewe ubutumwa bugufi ukandika ijambo Urubanza ugasiga akanya, ugatanga ubusobanuro, bw’uburyo utishimiye imigendekere y’urubanza rwawe maze ukohereza kuri 2640.

Ku bijyanye no gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kubera ko byo bisaba andi makuru yimbitse, kandi bizagira aho bihurira na system y’imanza, byabaye ngombwa ko byo bikorerwa gusa kuri internet, ugasaba urukiko gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrison yatangaje ko ubu buryo bugiye kugabanya igihe bataga n’ingendo zakorwaga n’abaturage bajyana impapuro z’imanza barenganyijwe ku Muvunyi n’ahandi mu nkiko bitewe n’ibibazo bafite ariko kuri ubu urenganyijwe ikirego ke akigeza kuri Perezida w’urukiko rwisumbuye urwo yaburaniyemo, dosiye akayigaho yasanga ari ukuri akoherereza raporo Perezida w’urukiko rw’ikirenga ari nawe iyo asanze ibisabwa aribyo agena urukiko ruzongera kuburanisha urwo rubanza.

Mutabazi akomeza agira ati: “Igihe umuturage ajya ku Muvunyi ni igihe Perezida w’urukiko rusumbye urwo yaburaniyemo yanze ubusabe bwe kandi nabwo iyo bigeze ku muvunyi, Umuvunyi nawe akora dosiye akayoherereza Perezida w’urukiko rw’ikirenga. Ibi bikaba byaragiyeho bigamije gukuraho akarengane”.

Ikibazo cy’uko abaturage bazajya bahora mu manza zidashira, Mutabazi avuga ko ibyo bigomba gusobanuka, ko gusubirishamo urubanza kubera akarengane bikorwa ku karengane kagaragarira buri wese kandi ko atari uburyo bwo kujurira. Ibyo biba ari uko imanza zarangiye n’uburana yararangije inshuro yemerewe kujurira.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

9 Comments on “Ikoranabuhanga rya “Sobanuzainkiko” rije gufasha kugaragaza akarengane na ruswa”

 1. NYIRANDAGANJE Francine Kuwa 31/12/2019.
  Tél: 0786075032 / 0788918707
  Umudugudu wa CYERWA
  Akagari ka AKANZU
  Umurenge wa NZIGE
  Akarere ka RWAMAGANA
  Intara y’IBURASIRAZUBA

  Nyakubahwa Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa NGOMA
  Impamvu: Gutakamba

  Nyakubahwa Perezida w’urukiko ,

  Mbandikiye iyi baruwa mbatakambira mbereka akarengane nakorewe ngira ngo mundenganure.
  Inteko y’Abunzi b’akagari ka KABUYE mu murenge wa RUBONA ,akarere ka RWAMAGANA yagiye yicara igafata imyanzuro ku mitungo yanjye ntabizi, ikanzura ko ntsinzwe kandi ntaraburanye ntaranahamagajwe byibura ngo mbure. ntinamenyeshe imyanzuro yafashe ku mitungo yanjye , urugero kuwa 16/11/2015 bafashe umwanzuro uvuga ko ntsindiwe ubutaka bwanjye nari naraguze n’uwitwa MUKAMURERA SIKORASITIKA ariwe nyina w’uwitwaga KANGAGAYE Theophile ubu wihinduye SIKUBWABO Theophile no kuwa 02/10/2017 nabwo bafashe umwanzuro uvuga ko amazu yanjye nayo yari kuri ubwo butaka bwanjye nyatsindiwe nayo ngomba kuyasenya nabwo sinari nahamagajwe sinanamenyeshejwe imyanzuro yafashwe; iyi myanzuro yombi bayiteje kashe mpuruza ku rukiko rw’Ibanze rwa NZIGE ntarayibona nza kubona uyu mwanzuro w’ubutaka bawucishije munsi y’urugi warateweho kashe mpuruza bivuze ko wari wabaye itegeko ntashobora kuwujuririra ,ngiye gusobanuza MAJE ku karere mpasanga uyu mwanzuro wundi uvuga ko ngomba gusenya n’amazu yari kuri ubu butaka nawo waramaze guterwaho kashe mpuruzabivuze ngo nawo sinagombaga kuwujuririra ,nawusabye MAJE arawumpa nandikira Perezida w’Inteko y’Abunzi musaba ko iyi myanzuro yombi yasubirwamo kuko aribwo nari nyibonye. Icyo gihe inteko yanze gusubiramo iyi myanzuro yari yarafashe bambwira ko batayisubiramo kandi yarabaye itegeko birengagiza ko nanjya nayibonye yarabaye itegeko njuririra Abunzi b’umurenge wa RUBONA nabo banga kwakira ubujurire , iyi myanzuro yombi yashyizwe mu bikorwa n’umuheshaw’inkiko utari uw’umwuga w’akagari ka KABUYE kuko ntari nigeze menyeshwa imyanzuro yafatiwe imitungo yanjye; nanze kwigomeka ku muhesha w’inkiko nemera ko arangiza izi manza . Nyuma nongeye kubona indi rangizarubanza y’umuhesha w’inko utari uw’umwuga w’akagari ka KABUYE ivuga ko yarangije urubanza hagati yanjye n’uwandegaga witwa KANDAGAYE Theophile ari nawe ubu wihinduye SIKUBWABO Theophile nk’uko biboneka ku myanzuro yombi y’Abunzi; ivuga ko urwo rubanza rwarangijwe rwari rwaraciwe n’urukiko rw’Ibanze rwa NZIGE nabwo sinari narigeze ndegwa mu rukiko sinanaburanye muri urwo rukiko yewe n’umuhesha w’inkiko ntagaragaza imyanzuro yashingiyeho arangiza urubanza.Kubera ako karengane kose nagendaga nkorerwa ntabizi naregeye urukiko rw’ibanze rwa NZIGE ndusaba kundenganura kuko ari rwo rwari rwaragiye rutera kashe mpuruza ku myanzuro y’Abunzi n’iyo rangizarubanza ikagaragaza ko urwo rukiko rwaciye urubanza rw’imitungo yanjye hagati yanjye n’uyu mugabo undega witwaga KANDAGAYE Theophile ubu witwa SIKUBWABO Theophile sinahabwe kopi zaciriweho urwo rubanza ubwo naruregeye nsaba ko rwatesha agaciro imyanzuro y’Abunzi na kashe mpuruza rwateye n’amarangizarubanza abiri yakozwe n’Abahesha b’Inkiko batandukanye ku mitungo yanjye narusaba ko rwampa kopi zaciriweho uru rubanza . ngaragariza urukiko ibimenyetso bigaragaza ko imyanzuro yose nagiye nyibona yarabaye itegeko ntagishobora kuyijuririra , urukiko narwo rwirengagije ibimenyetso narugaragarije rwanga kujya mu mizi y’ikirego ahubwo rufata icyemezo ruvuga ko rutagomba kujya mu mizi kuko abo naregaga bari bagaragaje imbogamizi nizo zizweho ubwo njye sinigeze mpabwa ijambo ngo ngire icyo mvuga. kuwa 05/12/2019 nibwo urukiko rwasomye urubanza . Urukiko rwemeza ko ngomba guha uwari uhagarariye inteko y’Abunzi n’Abahesha b’inkiko babiri ibihumbi Magana atatu (300000frw) buri umwe ibihumbi ijana (100000frw) kugeza ubu sindahabwa kopi z’urukiko rwaciriyeho urwo rubanza , nkaba mbatakambira ngira ngo mundenganure munsabire urukiko rw’Ibanze rwa NZIGE kujya mu mizi y’uru rubanza kugira ngo mbone uko ngira ijambo mbe nanahabwa kuba nashobora kujurira igihe naba ntishimiye icyemezo cyafashwe;kuko uru rukiko rwafashe ikirego cyanjye nkaho najuririye imyanzuro y’Abunzi kandi Atari byo kuko nari natangiriye ikirego muri uru rukiko . Ndabasaba ko mwakwita kuri buri kimwe cyose kivugwa muri iyi baruwa kuko ibi byose navuze nari nabigaragarije urukiko nubu biri muri sisisteme y’uru rukiko.

  Ibimenyetso nari natanze : -Imyanzuro ibiri y’Abunzi , amarangizarubanza abiri, amabaruwa abiri nandikiye Abunzi , Iyandikwa ry’ubu butaka mburana ibi byose biri muri sisiteme kuri nomero y’urubanza RC00157/2019/TB/NZG

  NYIRANDAGANJE Fransine

 2. IHORANIMBABAZI Liliane Kwa 19/06/2020
  Intara y’IBURASIRAZUBA
  akarere ka RWAMAGANA
  umurenge wa KARENGE
  akagari ka BICACA
  umudugudu wa KABEZA
  Telefone 0786350068 / 0725272195.

  Bwana Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa NGOMA

  Impamvu : Gusobanuza akarengane nakorewe ntakamba ngo nkakurirweho.

  Mbandikiye iyi baruwa mbatakambira ngira ngo mbasabe ko munsabira urukiko rw’Ibanze rwa NZIGE kwakira urubanza RC00029/2020/TB/NZG rwasomwe kuwa 11/06/2020;
  Nyakubahwa naregeye uru rukiko ikirego cy’izungura ry’imitungo ifite agaciro kangana na miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi ijana na bitanu (19.105.000frw ) aka gaciro nakagaragarije uru rukiko rurakirengagiza rwanzura ruvuga ko rutakiriye icyi kirego ruvuga ko nasimbutse inzego z’Abunzi kandi batemerewe kwakira urubanza rurengeje miliyoni eshatu (3.000.000frw) nkaba nabasabaga ko mwansabira urukiko kujya mu mizi y’uru rubanza kuko aka gaciro k’iyi mitungo kemerera uru rukiko kwakira no kujya mu mizi y’icyi kirego. Aka gaciro k’iyi mitungo kari mu bimenyetso nagaragarije uru rukiko kuko igihe naburanaga perezida w’iburanisha yansabye ko ngomba kugaragaza ibyo nasabwaga mbere y’isesengura ry’ibibazo bigize ikirego. Ibimenyetso nasabwaga ni ibi : Acte de naissance n’igenagaciro ry’imitungo ndegera rikozwe n’umugenagaciro wemewe na leta mbishyira muri sisiteme y’ikirego .Mumfashe mundenganure; kuko igihe cy’isesengurwa ry’urubanza batigeze babirebaho kandi byari muri sisiteme.
  Murakoze

  IHORANIMBABAZI Liliane

 3. Nzige, kuwa 27/06/2020.
  MUGABO Jean Marie Vianney
  Umudugudu wa NKIRA
  Akagri ka NTUNGA
  Umurenge wa MWULIRE
  AKarere ka RWAMAGANA
  Intara y’IBURASIRAZUBA
  Tél:0727072418.

  Bwana Perezida w’urukiko rwisumbuye
  rwa NGOMA.

  Impamvu : Akarengane.

  Bwana Perezida w’urukiko,

  Mu mwaka wa 1994 mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi iba narahunze mpungira muri Congo nkaba nari mfite inzu y’ubucuruzi muri santere yo mu KABUGA KA MUSHA mpungutse nsanga inzu yanjye URUJENI Judith yarayigurishije we n’umugabo we witwa KAREGEYA natanze ikirego mu bunzi b’akagari ka KAGEZI.mpagarariwe n’umudamu wanjye witwa MUKAGACINYA Agnès kuko njyewe nari mfunzwe .Abunzi bafashe imyanzuro yemeza ko iyo nzu yanjye ngomba guhabwa amafaranga ibihumbi magana atanu (500000frw) kuko yari imiryango ibiri umwe bawugeneye ibihumbi magana abiri mirongo atanu (250000frw) kuri buri muryango iyi myanzuro yafashwe sinigeze nyishimira kuko nashakaga kusubizwa inzu yanjye n’ubutaka yubatseho bufite bufite metero 28 kuri metero 28 bakayinyima . Uwo mwanzuro bampaye nawo nahawe fotokopi idateyeho na kashe y’Abunzu nsaba uwari umwanditsi w’Abunzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kumpa umwimerere uteyeho na kashe kugira ngo mbashe kujuririra icyemezo ntishimiye barawunyima, ngeze mu bujurire banga ubujurire kuko narinjuririye kuri kopi nayo idateyeho kashe njuriririra mu rukiko rw’ibanze rwa NZIGE , urubanza banga kurwakira bemeza ko umwanzuro wa mbere wafashwe mu bunzi ugumana agaciro kawo kandi utariho kashe .Ibyo byabaye mu rubanza rwaciwe kuwa 05/12/2019,nari mfite inyandiko yo kuwa25/06/2019 ivuga ko icyi kibazo kibarengeje ubushobozi banyohereza ku rukiko ntanga ikirego kuwa 17/01/2020 cyakirwa kuwa 06/02/2020 ku munsi w’iburanisha kiraburanishwa ;urubanza rufite nomero RC00015/2020/TB/NZG rusomwa kuwa 24/06/2020 urukiko rwemeza ko rutakiriye iki kirego; bityo naheze mu gihirahiro kandi nari nagaragaje agaciro k’imitungo iregerwa yemerera urukiko kujya mu mizi y’icyi kirego none mbandikiye mbatakambira ngo munsabire uru rukiko kujya mu mizi y’icyi kirego rushingiye ku nyandiko nahawe n’Abunzi kandi rushingiye ku gaciro k’uyu mutungo uregerwa ; mundenganure.

  Mbaye mbashimiye ubushishozi bwanyu.

  MUGABO Jean Marie Vianney

 4. MUKANTAGARA Christine
  Umudugudu wa BUSIMBUZI
  Akagari ka BIHEMBE
  Umurenge wa NYAKALIRO
  Akarere ka RWAMAGANA
  Intara y’IBURASIRAZUBA
  Tél:0780976740
  Gmail : mukantagarachristine0@gmail.com

  Impamvu : Akarengane

  Ba Nyakubahwa bagize inzego z’ubucamanza turatabaza ku mpamvu z’akarengane na ruswa bikorerwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nzige ku baturage bari muri iyo fasi ibimenyetso imanza zihacirirwa n’amakashe mpuruza ahatererwa nk’iyatewe ku itariki ya 12/03/2020 ku mwanzuro w’Abunzi wafashwe kuwa 25/09/2019 hagati yanjye na MASUPANI Josephine ugafatwa ntahari ntarahamagajwe nkabimenyeshwa kuwa 21/05/2020 waramaze kuba itegeko nkandikira perezida w’urukiko rw’Ibanze rwa Nzige ibaruwa yo kuwa 29/05/2020 nsaba ko iyo kasha mpuruza yateshwa agaciro kuko yambangamiye ikambuza kujuririra icyemezo cyari cyarafashwe ntahari najya gusubizwa nkasubizwa nyuma y’amezi ane (4) najya gusubizwa nkahabwa ibaruwa yanditswe ku itari ya 16 z’ukwezi kwa mbere (Mutarama) mu mwaka wa 2020. Ibi bikaba binkuririye mu kandi karengane ndenganijwe na perezida w’urukiko rw’Ibanze rwa Nzige,yemeza y’uko iyo kashe mpuruza igumanye agaciro kayo. Mumfashe mundenganure kuko ndenganyijwe inshuro zirenze imwe urundi rugero nandikiye perezida w’urukiko mbinyuza ku rubuga musaba gutesha agaciro kashe mpuruza bansubiza bambwira ngo ntange ikirego ndagitanga ntanga n’amagarama ikirego kibagezeho banga kucyakira bambwira ko nakoze amakosa mu kugitanga bansaba kuzana ibaruwa mu ntoki none dore igisubizo nakuyemo ni icyi cy’akarengane kagaragazwa n’amatariki anyuranye nimurebe namwe ; nanditse ibaruwa ku wa 29/05/2020 nsubizwa ku itriki 16/01/2020 ibi bibaho? abatabasha kuvuga bo ni benshi ngo babone uko bagaragaza akarengane kabo. Nimugenzura muzabibona.

  MUKANTAGARA Christine

 5. AYIMANA Bernard Rubavu tariki ya 20/10/2020
  Akarere ka Rubavu
  Umurenge wa Nyundo
  Tel:0789762206, 0788486777

  Bwana PREZIDA W’URUKIKO RW’UBUJURIRE
  KIGALI

  IMPAMVU: Kugaragaza akarengane kagaragaye mu rubanza RCA00116/2019/HC/MUS rwasomwe tariki ya 19/09/2020 bityo rukaba rwasubirwamo.
  Bwana ,
  Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe ko habaho gusuzuma akarengane kagaragaye mu rubanza RCA00116/2019/HC/MUS ,rukaba rwaraciwe tariki ya 21/09/2020 n’urukiko Rukuru urugereko rwa MUSANZE.
  Urwo rubanza rukaba rwarabayeho kubera ko tariki ya 23/04/2016 mu gihe cya saa cyenda mu mudugudu wa Rusamaza ,akagali ka MUHIRA ,Umurenge wa Rugerero ,akarere ka Rubavu ,habaye impanuka bituma AYIMANA Bernard wari utwaye Moto RC 738 F arenga umuhanda arakomereka ,hanyuma avamo ijisho,anakomereka cyane akaguru. Nyuma yanditse ibaruwa isaba indishyi tariki ya 23/04/2018 ayandikira PHOENIX OF RWANDA ASSURANCE Co Ltd itarahindura izina,ariko hashira igihe kirenze ukwezi atarasubizwa,nyuma biba ngombwa ko atanga ikirego mu rukiko rwa Rubavu,ariko ruvuga ko ikirego cye nta shingiro gifite,ngo ntabwo agomba kubona indishyi hanyuma ajuririra mu Rukiko Rukuru.Urukiko Rwisumbuye rwa RUBAVU rwavuze ko rutagenera indishyi AHIMANA Bernard nkuko bigaragara muri point ya 14 y’urubanza rwajuririwe ,hanyuma rugendera ku ngingo ya 64 y’itegeko rigenga amasezerano rwanzura ko nta ndishyi zatangwa kuko ntaho amasezerano yateganije ko mu gihe uwishingiye azaba yagize ubumuga buri munsi ya 100%hazatangwa indishyi hakurikijwe ijanisha ry’ubumuga yagize.Ngo kuba AYIMANA Bernard yaragize ubumuga bwa 62% ngo kandi ntaho mu masezerano biteganijwe ko yishyurwa adafite ubumuga bungana na 100%.
  Urukiko rwa Rwisumbuye rwa RUBAVU rwakomeje muri point ya 18 ruvuga ko AYIMANA Bernard yatanze ikirego atabanje kureba ibikubiye mu masezerano y’ubwishingizi bw’ikinyabiziga ngo asabe indishyi ,ariko urukiko rukagaragaza ko MUA yirengagije ishingano yari ifite ngo isubize uwari wayisabye indishyi ku gihe giteganijwe ,ngo bigatuma AYIMANA Bernard ashyikiriza urukiko ikirego kandi ngo byarashobokaga ko iyo aza gusobanurirwa ibivugwa muri ayo masezerano yarashoboraga kureka ikirego.
  Kuba rero urukiko rwarashingiye kuri ibyo tuvuze hejuru rwanga kugenera indishyi uwazisabye,ntabwo aribyo kubera ibi bikurikira :
  a) Kuba MUA yarandikiwe ibaruwa isaba indishyi tariki ya 23/04/2018 ntigire icyo ivuga ,ubwabyo ni amakosa kuko kuko iteka rya Perezida Nº31/01 ryo ku wa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga cyane cyane mu ngingo ya 3,Alinea ya 2 bavuga ko mu minsi 30 ikurikira iyakirwa ry’inyandiko zemeza impanuka ,umwishingizi agomba kumenyesha uwahohotewe icyemezo cye ku buryozwe bw’impanuka. Bityo kuba MUA itarigeze inasubiza na rimwe AYIMANA Bernard wayigejejeho ibaruwa isaba indishyi ni amakosa igomba guhanirwa hashingiwe ku ngingo ya 111 ya CPCCSA.
  b) Mu iburanisha ryo ku itariki ya 16/10/2019 ryabereye mu rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu,uhagarariye MUA yavugiye imbere y’urukiko ko iyo umuntu yagize ubumuga butagejeje ku 100%,ko uwabugize hagomba gushingirwa ku masezerano yabaye igihe yabufataga,hanyuma bakareba ijanisha ry’ubumuga . Nawe akaba yaremeje ko AYIMANA Bernard yagombaga kubona 62% bya 1.000.000 Frw nkuko bigaragara ku masezerano yihariye y’ubwishingizi(conditions particulieres) yabaye tariki ya 30/10/2015 hagati ya Phoenix ,na NDAGIJIMANA Jean Baptiste ariwe nyiri moto AYIMANA Bernard yari atwaye igihe cy’impanuka, (bityo bikaba bitsindisha uhagarariye MUA hagendewe ku ngingo ya 110 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo )muri ayo masezerano bakaba bagaragazamo ko iyo umuntu apfuye hagomba gutangwa indishyi zingana na 1.000.000 Frw,yagira ubumuga bwa burundu hagatangwa 1.000.000 Frw,naho amafaranga yo kwivuza akaba atagomba kurenga 100.000 Frw.
  c) Ikindi kandi bigashumangirwa n’amasezerano rusange amasosiyete y’ubwishingizi agenderaho (conditions generals) twashyize kuri system bagaragaza ko ku rupapuro rwa 2 ko en cas d’infirmité permanente ,l’assuré doit recevoir une indemnité égale au produit du montant du capital maximum prévu aux conditions Particulières par le degree d’invalidité determine sur la base du barême.
  d) Ingingo ya 3 y’itegeko teka nº32/1975 ryo ku wa 7/08/1975 ivuga ko ubwishingire bugomba kwishingira uburyozwe bwa nyir’ikintu kigenzwa ku butaka ,ubw’ugifite wese n’ubw’igitwaye wese .
  e) Ingingo ya 60 y’itegeko nº20/75 ryo ku wa 20/06/1975 ku byerekeye ubwishingire ku byago byonona umubiri igaragaza ko mu bwishingire ku byago byonona umubiri ,iyo hagize ibyago bibaye mu gihe cy’ubwishingire ,uwishingiye yemera guha uwo yishingiye amafaranga yateganijwe ,cyangwa yaba yapfuye akayaha ugomba kuyahabwa.Bikaba bishumangirwa n’ingingo ya 13 y’iryo tegeko aho bagaragaza ko uwishingiye agomba gutanga amafaranga yateganijwe mu gihe cyateganijwe mu masezerano,iyo icyago kibaye cyangwa igihe cyateganijwe mu masezerano kirangiye.Uwioshingira ntagomba guutanga amafaranga arenze ayo yishingiye,tugashingira kandi ku ngingo ya 6 y’iryo tegeko point ya 3 na 5.
  Kubera ibyo tumaze kugaragaza ,birerekana ko Ahimana Bernard akwiriye indishyi zisabwa ,ari nako yagombaga guhabwa amafaranga y’ikurikiranarubanza ndetse n’igihembo cy’Avoka wamuburaniye.
  Mu rukiko rukuru iyo usuzumye ingingo ya 14 ,urukiko rwavuze ko ko AYIMANA Bernard P.V y’impanuka ariwe wayitangiye bikaba bigaragara ko ari we wenyine wakomertse ,ari nawe wayiteje,bityo akaba atagomba guhabwa indishyi mu gihe nkuko twabigaragaje jejuru iyo umuntu afashe ibinyabiziga hari clause ijyamo nkuko twabigaragaje ko iyo impanuka iturutse ku muntu utwaye ikinyabiziga ,urugero nko ku mudoka bamugenera akenshi 3.000.000 Frw y’uwari uyitwaye iyi yitabye Imana ,akazahabwa umuryango we,ariko iyo akomeretse naho bateganya 3.000.000 Frw iyo agize ubumuga bwa burundu. Bityo utwaye moto agenerwa 1.000.000 Frw,iyo yitabye Imana ,yakomereka akagenerwa 1.000.000 FRW. Ariko iyo ubumuga butageze ku ijana ku ijana ,nibwo batangira kubara hashingiwe ku ngano y ‘ubumuga bwa burundu yagize,akaba ariyo mpamvu AYIMANA Bernard yari yemerewe 620.000 Frw bihwanye na 62% y’ubumuga bwa burundu yagize.
  Bityo tukaba twumva ko habaho gusuzuma akarengane ka AYIMANA Bernard,hanyuma mwabona ko gafite ishingiro hajabaho ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.
  AYIMANA Bernard

 6. Habiyambere Jeremie
  Umudugudu wa Musaga
  Akagari ka Rutovu
  Umurenge wa Kinyababa
  Akarere ka Burera
  Intara ya majyaruguru
  Tel:0785151865

  Kuwa22/10/2020

  Bwana Perezida w’urukiko rw’isumbuye rwa Musanze,

  Impamvu: Gusaba kurenganurwa mu rubanza RPA00534/2019/TGI/MUS

  Bwana Perezida,

  Nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbasaba kundenganura mu rubanza RPA00354/2019/TGI/MUS, rwajuririwe na Bagaragaza Apollinaire mu rukiko mubereye umuyobozi.

  Mu by’ukuri, Bwana Perezida, tariki ya 12/12/2018, umugabo Bagaragaza Apollinaire yinjiye mu ishyamba ryange riherereye mu mudugudu wa Gisiriri, Akagari ka Rutovu,Umurenge wa Kinyababa atemamo ibiti ijana na mirongo itanu (150) niyambaje ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo wa Karambo, Bagaragaza Apollinaire yiregura yemera icyaha ko yabitemye,Bagaragaza Apollinaire abonye ko ahamwe n’icyaha yemera ko yabitemye aranasinya, yaje kugaragaza ko nta bwiyunge ashaka, ubwo nakomeje mu buyobozi bw’Akagari bashaka kutwunga nabwo arabyanga, ubwo naje gukomereza mu bugenza cyaha n’ubushinja cyaha nabo bamugeza mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga aza guhamwa n’icyaha cy’uko yangirije ishyamba ryange k’ubushake,nyuma yaje kujurira mu rukiko rw’isumbuye rwa Musanze ariko imyanzuro y’urubanza ntabwo yanshimishije na gato kubera ko yagizwe umwere kandi mu gihe yaburanaga nta kimenyetso na kimwe yagaragaje cyamurenganura kigaragaza ko yaguze Koko: nta resi y’ubugure cyangwa abatanga buhamya bamurenganura bagaragaye uwo munsi w’urubanza.

  Mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu kiza mbaye mbashimiye umutima mwiza muri bwakirane ubu busabe.

  Murakoze.

  Habiyambere Jeremie

 7. Nzige, kuwa 15/02/2021.
  NIYONSABA Providence
  Umudugudu w’AKANZU
  Akagari k’AKANZU
  Umurenge wa NZIGE
  Akarere ka RWAMAGANA
  Intara y’IBURASIRAZUBA
  Tél : 0783629854

  Nyakubahwa Perezida w’urukiko rwikirenga .

  Impamvu : Gusaba kurenganurwa.

  Nyakubahwa,

  Naburanye urubanza n’uwitwa MUKAMUSONI Miliamu mu bunzi b’akagari k’Akanzu mpagarariwe na Mama AYARUBANDA Béatrice naregeraga kuzungura imitungo yasizwe na Data NDABIRABE Ludoviko , urubanza rwabaye tariki 29/04/2011 ndamutsinda imitungo naregeraga yari ikibanza , ishyamba n’inzu kuko namutsinze nateje kashe mpuruza kuwa 06/06/2011 urubanza rurangizwa kuwa 14/02/2012 .Uyu MUKAMUSONI Miliamu yanga kuva mu mitungo . Nakomeje gusiragira nsaba ko ubuyobozi bwamunkurira mu mitungo kuko urubanza rwari rwarangijwe natanze ikibazo ku muvunnyi .Umuvunnyi nawe yandikira polise y’akarere ka Rwamagana station ya Nzige abasaba gukura uwo muntu muri iyo mitungo ntacyakozwe , nkomeje gukurikirana nibwo natanze ikibazo ngiha Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzige asaba Umunyamabanga Nshingabikorwa w’akagari k’Akanzu gufata MUKAMUSONI Miliamu agashyikirizwa RIB icyo gihe yampaye inyandiko nyijyana kuri RIB icyo gihe uyu MUKAMUSONI Miliamu nibwo yagaragaje imyanzuro y’Abunzi b’umurenge abigaragariza ku mwanditsi w’irangamimerere imyanzuro yavugaga ko urubanza yarujuririye, yahise amusaba kopi arayimpa nsubirishamo urubanza mu bunzi b’umurenge kuko iyo myanzuro yagaragazaga ko yatsinze urubanza Abunzi bemeye gusubiramo urubanza MUKAMUSONI Miliam uhagarariwe na SHIRIMPAKA Jean Paul yemeye ko inzu ari iya Data yemera kuyitanga anagaragaza ibyangombwa byayo ampa nomero zabyo ariko ikibanza n’ishyamba Abunzi banzura ko atabimpaye ndabijuririra mu rukiko kuwa 21/01/2020 ntangazwa nuko mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuwa 11/02/2021 urukiko rwanzuye ruvuga ko naciye mu nzira zitemewe n’amategeko nkaregera imitungo itari iyanjye. Ndabasaba ko mwandenganura hashingiwe kukuba urubanza rwararangijwe ariko irangizarubanza ntihabwe agaciro na kashempuruza yateweho ari nayo yatumye urubanza rurangizwa ubu ikaba idafite agaciro. Nimundenganure .

  NIYONSABA Providence.

 8. Nzige, kuwa 15/02/2021.
  NIYONSABA Providence
  Umudugudu w’AKANZU
  Akagari k’AKANZU
  Umurenge wa NZIGE
  Akarere ka RWAMAGANA
  Intara y’IBURASIRAZUBA
  Tél : 0783629854

  Nyakubahwa Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa NGOMA.

  Impamvu : Gusaba kurenganurwa.

  Nyakubahwa,

  Naburanye urubanza n’uwitwa MUKAMUSONI Miliamu mu bunzi b’akagari k’Akanzu mpagarariwe na Mama AYARUBANDA Béatrice naregeraga kuzungura imitungo yasizwe na Data NDABIRABE Ludoviko , urubanza rwabaye tariki 29/04/2011 ndamutsinda imitungo naregeraga yari ikibanza , ishyamba n’inzu kuko namutsinze nateje kashe mpuruza kuwa 06/06/2011 urubanza rurangizwa kuwa 14/02/2012 .Uyu MUKAMUSONI Miliamu yanga kuva mu mitungo . Nakomeje gusiragira nsaba ko ubuyobozi bwamunkurira mu mitungo kuko urubanza rwari rwarangijwe natanze ikibazo ku muvunnyi .Umuvunnyi nawe yandikira polise y’akarere ka Rwamagana station ya Nzige abasaba gukura uwo muntu muri iyo mitungo ntacyakozwe , nkomeje gukurikirana nibwo natanze ikibazo ngiha Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzige asaba Umunyamabanga Nshingabikorwa w’akagari k’Akanzu gufata MUKAMUSONI Miliamu agashyikirizwa RIB icyo gihe yampaye inyandiko nyijyana kuri RIB icyo gihe uyu MUKAMUSONI Miliamu nibwo yagaragaje imyanzuro y’Abunzi b’umurenge abigaragariza ku mwanditsi w’irangamimerere imyanzuro yavugaga ko urubanza yarujuririye, yahise amusaba kopi arayimpa nsubirishamo urubanza mu bunzi b’umurenge kuko iyo myanzuro yagaragazaga ko yatsinze urubanza Abunzi bemeye gusubiramo urubanza MUKAMUSONI Miliam uhagarariwe na SHIRIMPAKA Jean Paul yemeye ko inzu ari iya Data yemera kuyitanga anagaragaza ibyangombwa byayo ampa nomero zabyo ariko ikibanza n’ishyamba Abunzi banzura ko atabimpaye ndabijuririra mu rukiko kuwa 21/01/2020 ntangazwa nuko mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuwa 11/02/2021 urukiko rwanzuye ruvuga ko naciye mu nzira zitemewe n’amategeko nkaregera imitungo itari iyanjye. Ndabasaba ko mwandenganura hashingiwe kukuba urubanza rwararangijwe ariko irangizarubanza ntihabwe agaciro na kashempuruza yateweho ari nayo yatumye urubanza rurangizwa ubu ikaba idafite agaciro. Nimundenganure.

  NIYONSABA Providence.

 9. UREGA: KANEZA Euphrasie mwene MURENGERANTWALI na RUJANGARI Veronika, Yavutse mu mwaka wa 1944, utuye mu mudugudu wa Kabirizi, mu Kagali ka Kitazigurwa, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, mu ntara y’i Burasirazuba, tel : +250722089353

  UREGWA : MUKARUSAGARA Annonciatha mwene GAHIRE Jean na NIRAGIRE Umudugudu wa Nyendo, mu Kagali ka Murambi, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, mu ntara y’i Burasirazuba

  IMPAMVU ZO GUSUBIRISHAMO

  1. Urukiko rw’ibanze rwa Kigabiro rwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma rwemeza ibi bikurikira:

  RWEMEYE kwakira ikirego cyatanzwe na KANEZA Euphrasie rugisuzumye usanga nta shingiro gifite
  2. RWEMEJE ko ubutaka buburanwa bungana na na m20 kuri m30 buherereye mu mudugudu wa Kabirizi, akagari ka Kitazigurwa, mu Murenge wa Muhazi, ku mbibi zabwo hakaba hari NTAGUNGIRA, BENEGUSENGA Annonciatha, na Ntaganira, ari itongo rya NDIBWAMI yari yarahawe na Nyina RUJANGARI Veronica, KANEZA Euphrasie ubufite akaba agomba kubuvamo bugatwarwa n’abazungura ba NDIBWAMI bo ku rwego rwa mbere kuko we atakiriho.

  RWEMEJE ko umwanzuro w’abunzi b’umurenge wa Muhazi ukuweho n’uru rubanza

  3. RUTEGETSE ko amafaranga y’ingwate y’amagarama yatanzwe hinjizwa iki kirego ahwanye n’imirimo yose yakozwe muri uru rubanza.

  4. RWIBUKIJE ko uru rubanza ruciwe ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma

  Ibi byemezo bikaba bitaranshimishije kumpamvu zikurikira:

  1. Ikiburanwa cyafashweho icyemezo cyaratandukiriwe kuko imbibe zavuzwe n’urukiko ntaho zihuriye n’ikiburanwa, icyo kibanza aburana gihana imbibe na KANEZA Eufrasie na BENEGUSENGA ariko mu rukiko bavuze ko gihana imbibe na NTAGUNGIRA, BENEGUSENGA,NDETSE na NTAGANIRA kandi ikibanza tuburana siho kiri.
  2. Ikindi nuko iki kirego cyahereye mu mudugudu abaturage babizi neza nkamutsinda no mu kagari nkamutsinda byagera mu bunzi b’umurenge wa Muhazi bakemeza intabwe bikuriye mu mutwe bataziteye ku isambu ngo barebe uko aho icyo kibanza giherereye.
  3. Irindi kosa ryabayeho nuko abatangabuhamya banjye batigeze babaha uburenganzira bwo gusobanura ibyo bintu kandi aribo babizi, nkaba nsanga narakorewe akarengane n’abunzi b’umurenge wa Muhazi kuko imyanzuro bafashe ari nayo urukiko rwagendeyeho bigatuma hafatwa ibyemezo bitandukanye nikiregerwa kandi rukirengagiza nuko umugore mukuru ariwe wafashe umunani wa NDIBWAMI.

  4. Ikindi nuko icyo kibanza bemeje ko ari itongo rya NDIBWAMI yari yarahawe na Nyina RUJANGARI Veronica, Atari byo kuko umunani wa NDIBWAMI yarawuhawe ndetse umugore mukuru w’isezerano aza kuwugurisha abaturage bose barabyemeje guhera mu mudugudu kugera mu bunzi b’akagari. Kandi iyo uwo munani wa NDIBWAMI umugore we w’isezerano yawugurishije yishyura imitungo umugabo we yangije muri Genocide yakorewe abatutsi 1994, amafaranga asaguye ayagabanye abana babyaranye ndetse nabana ba MUKARUSAGARA abahaho; ibyo byose byakorewe mu ruhame abaturage bose barabizi.

  5. Aho hantu urukiko rwemeje ko agomba guhabwa ntihasobanutse kuko urega ariwe MUKARUSAGARA Annonciatha, ashaka kurengera umunani yita uw’umugabo we agashaka kundengera ngo anyimure mu mu kibanza nubatsemo nahahwe n’ababyeyi kandi arijye wasigaranye ubuzungure iwacu.

  Nkaba nsaba ko uru rubanza rwasubirwamo hakabazwa abaturage bo mu mudugudu no mukagari duturanye nkarenganurwa.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.