Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Ikoranabuhanga rya ‘Push Pull’ rirwanya ibyonnyi ryongereye umusaruro w’ubuhinzi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 31-05-2019 saa 18:52:57
Gasirikare Thacien, umuhinzi ukoresha ikoranabuhanga rya Push Pull mu murenge wa Gatunda

Abahinzi bakoresha uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ‘Push Pull’ bugamije kurwanya ibyonnyi birimo na nkongwa idasanzwe baravuga ko ubu buryo bwabateje imbere.

Ubu buryo bwibanda ku kubangikanya imyaka n’ibyatsi byifitemo impumuro yirukana ibyonnyi, abahinzi baravuga ko bwababereye igisubizo mu kongera umusaruro.

Busuhuko Jean Bosco, umuhinzi mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare avuga ko ikoranabuhanga rya ‘Push Pull’ rikorwa haterwa urubingo ku muzenguruko w’ibigori kugira ngo bifate nkongwa ndetse na nkongwa idasanzwe itajya mu yindi mirima ikangiriza ibigori.

Urubingo cyangwa ivubwe ngo byifitemo ubushobozi bwo gukurura nkongwa idasanzwe kandi igatuma idakomeza kubyara.

Bishatse kuvuga ko nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe iyo igeze ku rubingo itongera kwiyongera.

Umuvumburankwavu watewe hagati y’imirongo 2 y’ibigori ngo utanga umwuka utuma iyo nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe ihunga ikajya k’urubingo cyangwa ivubwe yatewe ikagumana kandi ikahapfira itongeye gutera amagi.

Busuhuko avuga ko mbere yo gutangira ubu buryo ngo bwari bugoranye ariko ko kuri ubu bamaze kubumenyera bigatuma abona umusaruro ushimishije kuko iri koranabuhanga ryarwanyije mu mirima ye icyonnyi cya nkongwa ndetse na bariyentaraza.

Avuga ko ahanini ibyo byatsi byamugiriye umumaro cyane cyane ko anabigaburira amatungo akongera umukamo.

Abaturanyi be yatangiye kubaha imbuto

Avuga ko amaze gusarura ibihembwe 2 by’ihinga kandi ngo abona umusaruro ushimishije cyane w’ibigori.

Ati : “Uyu murima wange ufite metero 30 kuri 35 ariko bigabanijemo ibice 2 kimwe dukoreramo ubushakashatsi bwa ‘push pull’ ahandi ni umurima usanzwe. Umusaruro nabonye ubushize w’ibigori byari ibiro 160 bigaragara ko hano hareze cyane kuko mbere nabonaga ibiro bitageze no ku 100.”

Gasirikare Thacien, umuhinzi ukoresha ikoranabuhanga rya Push Pull mu murenge wa Gatunda

Ibi ngo byatumye abahinzi bagenzi be bamugana kumwigiraho ndetse bamwe batangiye kubikora.

Akomeza agira ati : “Mu gihembwe k’ihinga gikurikiyeho twasubijemo ibigori kandi nkongwa yaragabanutse.”

Akavuga ko agereranije na mbere imiti ikoreshwa mu kurwanya icyonnyi cya nkongwa bwabahendaga ariko ubu buryo kuva batangira kubukoresha ngo bakaba basanga butanga umusaruro ushimishije.

Ibi kandi bishimangirwa na Gasirikare Thacien, umurenge wa Gatunda avuga ko iyo wateyemo ibigori birenda bikura ntaho bihuriye na Nkongwa.

Avuga ko kuva yatangira gukoresha ubu buryo umusaruro we wiyongereye ukikuba kabiri agereranyije na mbere ataramenya ubu buryo kuko hari ubwo ibyonnyi birimo Nkongwa idasanzwe byibasiraga umurima we.

Akarusho ngo ibi bihingwa birwanya nkongwa ngo abigaburira inka ze ku buryo umusaruro w’amata nawo wiyongereye.

Saliou Niassy, PhD, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga mu kurwanya ibyonnyi ICIPE (International Center for Insect Physiology and Ecology) atangaza ko uburyo bwo kubangikanya ibimera byifitemo ubushobozi bwo kwirukana ibyonnyi buzwi nka PUSH-PULL, buhangana ku rwego rwo hejuru na nkongwa idasanzwe imaze igihe iyogoza ibigori mu duce dutandukanye tw’isi cyane cyane munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Avuga ko ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ubu buryo babugerageje mu bihe by’ihinga 4 birangiye.

Avuga ko iri koranabuhanga rifitiye akamaro abahinzi kuko butuma bagira umusaruro mwinshi, umukamo w’amatungo yabo ukiyongera.

Saliou Niassy, PhD, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga mu kurwanya ibyonnyi ICIPE (International Center for Insect Physiology and Ecology)

Byongeye kandi ngo iki gihingwa kibika amazi mu murima bityo, umusaruro ukarushaho kwiyongera.

Bigirimana Vincent de Paul, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) muri College y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ari amahirwe ku bahinzi b’u Rwanda kubona iri koranabuhanga rishyashya.

Ati : “Ibyo barimo gukora byo kugerageza nibirangira noneho bagafata ahantu hanini cyane ibyiza byabonetsemo byaboneka mu gice cya kabiri hagashakwa uburyo byagera ku bahinzi bose kuko bigabanya ku buryo bugaragara nkongwa n’utundi dukoko mu bihingwa bityo, umusaruro ukiyongera.”

Ingabire Priscilla ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa mu kigo RAB avuga ko iri koranabuhanga rya Push Pull rikiri mu igerageza kandi ko ryitezweho kuzarwanya ibyonnyi.

Avuga ko buriya buryo bwo guhangana n’ibyonnyi hifashishijwe kubangikanya imyaka n’ibimera byifitemo ubushobozi bwo kwirukana ibyonnyi bwatangiye kugeragezwa mu bigo by’ ubushakashatsi bitandukanye ndetse no mu mirima ya bamwe mu bahinzi ngo bukaba bwitezweho gutanga umusaruro bufatanyijwe n’ izindi ngamba zisanzweho zo kurwanya nkongwa idasanzwe.

Nkongwa idasanzwe kugeza ubu ni kimwe mu byonnyi bihangayikishije abahinzi haba mu Rwanda no hirya no hino ku isi cyane cyane abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umuvumburankwavu ukaba uvugwaho kandi kongera ubwiza bw’ubutaka, ikarinda kurisuka ko yakwirakwira mu murima kuko umuvumburankwavu wifitemo ubushobozi mu mizi yabwo bwo gutuma kurisuka idakura ngo yangirize ibyaka.

Iyo ukoresheje ubu buryo bwa Push pull ubona umusaruro uhagije w’ibigori kandi ukabona n’ubwatsi bw’amatungo.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.