Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ikoranabuhanga rya   “Push Pull” kimwe mu dushya twamuritswe ku Mulindi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 23, 2019

Mu Imurikabikorwa mu Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ryaberaga ku Mulindi mu karere ka Gasabo  hamuritswe udushya turimo ikoranabuhanga rishya rya “Push pull”.

Rachel Owino, umuyobozi mu kigo mpuzamahanga mu kurwanya ibyonnyi ICIPE (International Center for Insect Physiology and Ecology) asobanura ko iri koranabuhanga Push Pull rikorwa haterwa urubingo k’umuzenguruko w’ibigori kugira ngo bifate nkongwa ndetse na nkongwa idasanzwe itajya mu yindi mirima ikangiza ibigori.

Urubingo cyangwa ivubwe byifitemo ubushobozi bwo gukurura nkongwa na nkongwa idasanzwe kandi igatuma idakomeza kubyara kuko Nkongwa cyangwa Nkongwa idasanzwe iyo igeze ku rubingo ntabwo ikomeza kwiyongera.

Umuvumburankwavu watewe hagati y’imirongo ibiri y’ibigori itanga umwuka utuma iyo nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe ihunga ikajya k’urubingo cyangwa ivubwe yatewe ikagumaha kandi ikahapfira itongeye gutera amagi.

Umuvumburankwavu kandi ngo wongera ubwiza bw’ubutaka, ukarinda Kurisuka ko yakwirakwira mu murima kuko Umuvumburankwavu wifitemo ubushobozi mu mizi yawo bwo gutuma Kurisuka idakura ngo yangirize.

Iyo ukoresheje ubu buryo bwa Push Pull ngo ubona umusaruro uhagije w’ibigori kandi ukabona n’ubwatsi bw’amatungo.

Avuga ko ari abafatanyabikorwa b’Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kandi ko bakoze ubushakashatsi kuri Push pull bagasanga butanga umusaruro mu guhashya nkongwa.

Ni ikoranabuhanga ryaje ari inkuru nziza ku bahinzi bo mu Rwanda

Mukankaka Esperance, umuhinzi ukomoka mu murenge wa Gatore,  Akarere ka Kirehe yaje mu imurikabikwa ry’ubuhinzi n’ubworozi aturutse muri Koperative KOPAGU avuga ko iri koranabuhanga ari inkuru nziza ku bahinzi.

Yagize ati : “Ikintu kinshimishije,  twari twarazengerejwe n’icyonnyi kitwa Nkongwa ariko mbonye uburyo bw’umwimerere dushobora kurwanya icyo cyonnyi.”

Akomeza agira ati : “Byanshimishije cyane. Ni ubwa mbere numvise aya makuru, nange  nyajyanye muri koperative yacu bityo nabo bamenye ko  dushobora kurwanya Nkongwa dukoresheje Umuvumvurankwavu n’Ivubwe.”

Avuga ko ubusanzwe  bamara gutera igihingwa mu gihe ibigori bitaragira amababi nka 3 ugasangamo utunyo twa Nkongwa noneho ngo uko igihingwa kigenda gisa nk’igikura Nkongwa irushaho kuba nyinshi.

Yagize ati : “Ubu icyo tugiye gukora ni ukujyana inkuru nziza ku banyamuryango hanyuma tugakoresha Umuvumburankwavu, tugakoresha n’ivubwe kuko duhinga ku buso bwa hegitari 122.”

Nsanzimana Sylvestre umuhinzi w’ibigori mu murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo yishimira amakuru mashya yamenye yo kurwanya ibyonnyi, uburyo umuntu yarinda ibyonnyi bishobora gufata ibihingwa.

Avuga ko akunze guhura n’ikibazo cya Nkongwa mu buhinzi bwe none kuri ubu ngo akaba yabonye uburyo ashobora kurwanya icyonnyi cya nkongwa akoresheje Umuvumburankwavu, Ivubwe  n’urubingo.

Avuga ko yasobanukiwe n’uburyo nkongwa ijya mu bigori igatera amagi mu bigori noneho ya magi akituraga akavamo ibikonoshwa byo mu butaka akaba ari byo bibyara urunyo, urunyo rukabyara nkongwa nayo ikangiza ikigori ariko akishimira ko  iyo uteranye n’umuvumburankwavu ukoreshwa hagati mu murongo w’ibigori umunuko wayo unukira nkongwa bityo nkongwa igahunga igahungira muri rwa rubingo ruri inyuma ya bya bigori noneho yamara guhunga ikajya gutera amagi muri rwa rubingo.

Iyo imaze guteramo amagi kubera ko urubingo rufite utuntu tw’utwoya ubu bwoya bufata yamagi rukabuza amagi kwituraga, ubwoya burayaniga ntibutume nkongwa igira ingufu ngo isakare hose.

Yagize ati : “Numva ari amahirwe ku muhinzi kuko bizadufasha mu kuva  mu bihombo dutezwa n’icyonnyi cya nkongwa.”

Ntagungira Donati, Agoronome mu muryango Food For the Hungry Rwanda  avuga ko impamvu batekereje kujya mu imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ari mu rwego rwo kugira ngo barusheho gusobanurura abahinzi ndetse n’amakoperative yitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi uburyo bwa ‘Push Pull technology’ nk’uburyo bwiza bwo kurwanya Nkongwa ndetse n’icyonnyi kitwa Kurisuka cyane ko ari bimwe mu byonnyi bisumbirije ubuhinzi cyane cyane mu binyampeke, bigatubya umusaruro w’ibigori.

Yizeza abahinzi kuzajya basurwa bagasobanurirwa mu makoperative yabo.

Yagize ati : “Nk’iyo turebye Nkongwa idasanzwe cyangwa se Kurisuka tubibona nk’ibyonnyi mu byukuri bisa nk’ibikomereye cyane abahinzi mu kugabanya umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’ibigori ndetse n’ibinyampeke muri rusange.”

Avuga ko basuwe n’abahinzi benshi ndetse n’amakoperative atandukanye aho bishimiye uburyo bwa Push Pull Technology, barasobanurirwa uburyo bafite kurwanya Nkongwa n’icyatsi cya Kurisuka kugira ngo icyatsi cya Kurisuka gicike.

Abahinzi bijejwe kuzagerwaho mu gihembwe k’ihinga gitaha 

Avuga ko bahanye umwirondoro ndetse babaha n’imfashanyigisho bakwifashisha.

Yagize ati : “Ubu umwirondoro w’abakeneye iri koranabuhanga turawufite, twabahaye n’izacu ubu tugiye kujya tubasura mu mirima abatugezeho bose mu gihembwe k’ihinga 2020 A kugira ngo imbuto ibagereho kare twagiye tubarangira aho bakura Desimodiyumu cyangwa ibindi bikenewe mu rwego rwo kugira ngo babone imbuto hakiri kare cyane ko igihembwe k’ihinga A mu Rwanda tumenyereye ko ari igihembwe mu bice byinshi by’igihugu baba bahingamo ibigori kandi muri iki gihembwe niho bagira ikibazo gikomeye cyane cya Nkongwa idasanzwe.”

Usibye n’iyo nkongwa ngo n’icyatsi cya Kurisuka gikunda ibinyampeke cyane ari yo mpamvu  bari gushyiramo imbaraga kugira ngo harebwe ko bafasha abahinzi kugira ngo muri iki gihembwe k’ihinga kigiye gutangira  ntibazongere kugira ikibazo nk’icyo bajyaga bahura nacyo cya Nkongwa ndetse na Kurisuka

Ashimira leta y’u Rwanda kuba yaragize igitekerezo cy’imurikabikorwa  mu buhinzi n’ubworozi  kuko asanga ari  igisubizo ku bahinzi ndetse no ku  batekinisiye.

Ngo aba ari uburyo bwiza bwo kugira ngo bereke abahinzi uburyo bakoresha kugira ngo bashobore kuzamura imisaruro yabo yaba mu buhinzi bw’ibigori, tekiniki z’ukuntu bakwiriye kuzamura umusaruro wabo mu buhinzi bw’urutoki, ibishyimbo.

Ubwo Imurikabikorwa ry’ Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ryafungurwaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine ari kumwe n’abashyitsi batandukanye yasuye ahamuritswe Ikoranabuhanga rya Push Pull ashima imikorere y’abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi muri rusange.

Rachel Owino, umuyobozi mu kigo mpuzamahanga mu kurwanya ibyonnyi ICIPE

Basobanuriwe Tekinoloji ya Push Pull mu guhangana n’Icyonnyi cya Nkongwa