Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Ikoranabuhanga rya “e-citizen” ryakemuye ibibazo by’abaturage basaga 1500 –  MINALOC

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 27-03-2019 saa 17:12:35
????????????????????????????????????

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga ryiswe e-citizen mu mwaka ushize wa 2018, rimaze gufasha gukemura ibibazo bingana na 1 568, mu bibazo bisaga ibihumbi bitandatu abaturage batanze bakoresheje ubwo buryo bushya, MINALOC ikaba isanga bizagabanya umubare w’ibibazo abaturage bazamuraga mu nzego zo hejuru n’aho bitakabaye bigera.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera, yagiranye ikiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, ari kumwe n’Umuvunyi Mukuru na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, ku birebana n’ibibazo byabonetse muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2017/2018, yatangaje ko ikoranabuhanga rya e-citizen rimaze gutanga umusaruro.

Dr. Mukabaramba ati Ikoranabuhanga rya e-citizen MINALOC yatangije umwaka ushize rimaze gutanga umusaruro,  kuko nk’ubu mu bibazo 6 960  abaturage batanze bakoresheje ubutumwa bwanditse binyuze muri iryo koranabuhanga, ibigera ku 1 568 byarakemutse,  naho mu bibazo bisaga  18 000  byakiriwe n’inteko z’abaturage ibigera kuri 15 000 byarakemutse, ibindi byoherezwa mu zindi nzego ngo bihabwe umurongo. MINALOC igiye gukurikirana abayobozi baca hejuru ibibazo by’abaturage ntibabikemure neza, kuko twasanze ari bimwe mu bituma bamwe mu baturage batizera ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ntibanyurwe bigatuma babijyana n’aho bitakagombye kugera.”

Yanasabye ko n’abaturage bashyiraho uruhare rwabo mu gukemura bimwe mu bibazo byihutirwa baba bafite aho kubica hejuru kuko bigabanya umubare w’ibibazo abaturage bageza ku nzego zo hejuru mu gihe ziba zabasuye.

Mu zindi ngamba zizatuma uruhererekane rw’ibibazo by’abaturage bageza mu nzego bigabanyuka, MINALOC ivuga ko zimwe muri zo ari Amasibo y’Imidugudungo nk’imiryango igera ku 10 ituranye yicara hamwe igafatanya gucoca ibibazo abaturage baba bagiranye ahanini usanga bishingiye ku butaka, imbibi, n’izindi.

Dr. Mukabaramba yakomoje no ku munsi wa kabiri wagenewe kwakira ibibazo by’abaturage mu nzego z’ibanze, uretse ko hari nk’ibibazo biba byihutirwa nk’iby’umutekano bidashobora gutegereza uwo munsi, icyakora anenga tumwe mu turere kugeza ubu tutabyaza umusaruro uwo munsi washyiriweho gukemura ibibazo by’abaturage kandi ari bo bakorera.

Minisitiri w’Ubutebera (MINIJUST) Busingye Johnston na we asanga inzego zitandunye zifite aho zihurira no gutanga umuti ku bibazo abaturage baba bafite urugero nk’Urwego rw’Umuvunyi, MINIJUST, Uturere n’izindi zose ziramutse zihujwe n’iryo koranabuhanga rya e-citizen byakemura byinshi mu bibazo by’abaturage bihora mu nzira bitarangira.

Ati “Inzego zisanzwe zuzuzanya mu gufasha gukemura ibibazo by’abaturage zose ziramutse zihujwe n’iryo koranabuhanga rya e-citizen, byazamura ireme ry’igisubizo umuturage aba yahawe ku kibazo ke, ndetse yaba atananyuzwe  inzego zose zikabibona, ku buryo iyo kigarutse, cyangwa akakijyana mu zindi nzego zo hejuru,  icyo gihe0 nta zindi mpaka byateza. Ndetse bigakuraho n’umuco w’imvugo ‘genda uzagaruke ejo’ bamwe mu bayobozi babwira abaturage, kuko basiragizwa n’aho bitakabaye ngombwa.”

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase na we yakomoje ku bibazo usanga ari byinshi mu cyaro mu gihe baba basuye abaturage mu turere, kandi hari Inzego z’ibanze zakabaye zibirangiza, icyakora avuga ko imanza zirimo akarengane  zigenda zigabanyuka  kuko basanze iz’akarengane  zigeze  hagati ya  5% na 7%.

Ati “Nibura imanza z’akarengane zimaze kugabanyuka cyane, kuko zabarirwa hagati ya 5% na 7%, nk’iyo twasuye abaturage mu bibazo batugezaho nibura 48% dusiga bikemutse bishimye, ibindi tukabiha izindi nzego.”

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston iburyo n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr. Mukabaramba Alvera mu nama muri Sena bavuga ku ikoranabuhanga rya ‘e-citizen’ (Foto James)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.