Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ikoranabuhanga rizifashishwa mu kumenyekanisha ibiciro by’ibiribwa

Yanditswe na admin

Ku ya 09-11-2017 saa 10:09:47
Ni ngombwa ko abahinzi bamenya ibiciro by'ibiribwa ku masoko kugira ngo bamenye aho berekeza umusaruro wabo

Abagize urugaga rw’abahinzi borozi barasaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, kubamenyesha  ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu gihugu batabasha kugeraho mu rwego rwo kumenya aho berekeza umusaruro wabo.

Ibi babisabiye mu nama yabahuje na MINAGRI, basaba ko bagira urubuga bahuriraho mu guhanahana amakuru kuko hari amakuru menshi y’ibikorwa by’iyi Minisiteri atabageraho, ndetse banasaba ko bajya bamenyeshwa ibiciro by’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku masoko.

Ni ngombwa ko abahinzi bamenya ibiciro by’ibiribwa ku masoko kugira ngo bamenye aho berekeza umusaruro wabo

 

Ubwo bahabwaga umwanya w’ibitekerezo abari bitabiriye inama bagaragaje ko nta makuru babona ajyanye n’imbuto, inyongeramusaruro n’ubundi bushobozi n’ubufasha bahabwa binyuze muri gahunda za Nkunganire na Kora wigire Muhinzi.

Murebwayire Christine, umuyobozi w’urugaga rw’abahinzi-borozi mu rugga rw’abikorera, PSF, yafashe ijambo agaruka ku kibazo cyo kudahanahana amakuru nk’abantu bakora umurimo umwe, bityo abahinzi ntibamenye icyo Minisiteri ibateganyiriza, ndetse na bo hagati yabo ntibamenye icyo umwe arusha undi n’icyo yamwungura mu murimo we.

Yagize ati “Twe nk’abahinzi dukeneye gukorana bya hafi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, dukeneye kumenya amakuru ajyanye na gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi, n’ibigenerwa abahinzi muri gahunda zinyuranye zashyizweho na Minisiteri.”

Yatanze urugero rw’uko koperative ihinga nk’ibigori ishobora kuba ifite umusaruro ikeneye kugurisha, kahaba hari koperative ikora ibiryo by’amatungo yari ikeneye ibigori ariko ngo ntimenye ko ibyo bigori hari koperative ibifite.

Yavuze kandi ko hari ubwo koperative ishobora gukenera kugurisha umusaruro wayo, ariko ikaba itazi neza uko ibiciro ku masoko bihagaze. Ngo icyo gihe bisaba ko bahamagara hirya no hino babaza uko ibiciro bimeze, hakaba n’ababaha ibiciro bishingiye ku nyungu zabo.

Umwe mu bayobozi ba Koperaive y’abatubuzi b’ibigori na we yagaragaje impungenge afitiye umusaruro mwinshi w’ibigori basaruye n’uw’imbuto batubuye ariko bakaba batarabona ubibagurira.

Ati “Ikibazo cyo kutamenya amakuru y’umusaruro n’ibiciro ni kimwe mu bitudindiza nk’abahinzi, turasaba Minisiteri ko yajya iduha amakuru kuri ibyo byose, ndetse ikanadufasha kubonera amasoko umusaruro wacu.”

Dr Semwaga Octave, umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe  igenamigambi, yavuze ko koko ari ngombwa ko urugaga rw’abahinzi ari na bo bahagarariye abakora uyu murimo bakwiye kumenya amakuru yose ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo babashe kuyageza ku bahinzi bato.

Ati “Ni ngombwa ko mugira amakuru aruse ay’abandi bahinzi kuko ari mwe mubahagarariye, mukamenya gahunda zinyuranye nka Twigire muhinzi n’izindi, mukamenya ibyo Minisiteri igenera abahinzi byose mukabagezaho ayo makuru.”

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi  muri iyi Minisiteri yahise abizeza gushyiraho urubuga ruhuriraho abagize uru rugaga na Minisiteri rukazajya rubahuza mu guhanahana amakuru ndetse no gutanga ibitekerezo by’ibyo babona byakongerwaho cyangwa byarushaho kunozwa ndetse n’urubuga rugaragaza ibiciro ku masoko ‘e-isoko’ rukazajya rubafasha kumenya uko bihagaze mu bice binyuranye by’igihugu no mu bihe binyuranye.

MUGISHA BENIGNE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.