Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Ikoranabuhanga n’ubumenyi, amahitamo y’u Rwanda

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Aug 25, 2018

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’itumanaho Rurangirwa Jean de Dieu, atangaza ko Leta y’u Rwanda yahisemo kwifashisha ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Rurangirwa Jean de Dieu, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’itumanaho

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho ejo hashize tariki 24 Kanama 2018 mu gusoza ku mugaragaro Inama ngishwanama y’Umugabane w’Afurika yari igamije kurebera hamwe uburyo ibiva mu bushakashatsi byakoreshwa bigafasha mu igenamigambi ry’ibihugu.

Minisitiri Rurangirwa yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yamaze kumenya uruhare rwa Siyansi (ubumenyi), Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu iterambere ry’igihugu n’iry’Akarere k’Afurika, ibituruka mu bushakashatsi bukorwa bikaba bizafasha mu gushyira mu bikorwa ikerekezo 2020 na 2050, n’ingamba zigamije impinduka Umugabane w’Afurika wihaye kugeza mu 2063.”

Minisitiri Rurangirwa avuga ko Leta yahisemo ko Ikoranabuhanga riba urufunguzo rw’iterambere rishingiye ku bukungu n’imibereho myiza.

Avuga ko igihugu kiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rwo kuba ikitegererezo muri Afurika. Ati “Igihugu cyashyizeho uburyo butatu bugifasha guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari no guhanga udushya.”

Minisitiri Rurangirwa kandi yasabye urubyiruko rwiga kaminuza n’amashuri makuru, nk’abanyabumenyi bakiri bato gushyira mu bikorwa uburyo bahabwa n’igihugu kugira ngo bagere ku rwego rwo kuba impuguke, bityo babashe guhindura byinshi bifasha Leta mu igenamigambi ryayo.

Yagize ati “Uyu ni mwanya n’uburyo muhawe ngo mushyire mu bikorwa kandi musangire ubunararibonye, bityo Guverinoma ibone imbuto zikomoka ku ireme ry’ubumenyi muhabwa mu mashuri.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe peteroli, Mine na Gaz, Eng. Gatare Francis, nk’umushakashatsi, asanga  hakenewe ubujyanama kugira ngo ibyemezo bifatwa  bashingire ku makuru yizewe. Ati “Byari ngombwa ko ibihugu bihura mu kurebera hamwe uburyo ubujyanama bwafasha za Guverinoma mu gufata ibyemezo byiza hashingiwe ku bujyanama no guteza imbere ubumenyi mu gukemura ibibazo bya sosiyete.”

Yongeyeho ko hakenewe kandi uburyo impuguke zifite amakuru ziyamenyekanisha kugira ngo abantu bayumve neza. Ati “Utanga ubujyanama agomba kuba afite ubwisanzure bugamije gufasha uwo bajya inama, hagakorwa kandi ubushakashatsi busesuye bushingiye ku nama nyazo.”

Ashimangira ko ari ngombwa gusesengura amakuru no gushaka uburyo n’ubushobozi kugira ngo bigerweho. Abanyeshuri nabo bavuga ko bumvise kandi biyemeje kumvira impanuro za Minisitiri w’Ikoranabuhanga, bakaba bagiye gutanga umusanzu bakura mu bumenyi n’ikoranabuhanga biga mu gufasha guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu gukemura ikibazo k’indwara z’ibyorezo zibasira Afurika, uyu muyobozi avuga ko ari ngombwa ko ibihugu bisangira amakuru kugira ngo ubumenyi buri mu gihugu kimwe bukoreshwe mu kindi.

Atanga urugero rw’indwara ya Ebola yugarije bimwe mu bihugu by’Afurika, avuga ko gusangira ingamba zivanwamo amakuru n’ubumenyi ari ingenzi aho kugira ngo amakuru agirwe n’igihugu kimwe