Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Ikoranabuhanga ni umusingi ukomeye ku bukungu-Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 09-05-2018 saa 05:32:14

Perezida Paul Kagame avuga ko nta gushidikanya Ikoranabuhanga ari umusingi ukomeye ku bukungu muri iki gihe ku mugabane w’Afurika, ari nayo mpamvu Afurika irimo gushora imari mu bikorwaremezo bijyanye  n’ikoranabuhanga no mu kwigisha abarikoresha.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ari hamwe na bamwe mu bitabiriye inama ya Transfom Africa, aho yabagaragarije akamaro k’ikoranabuhanga

Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Kigali, ejo hashize ku wa kabiri,  tariki ya 8 Gicurasi 2018 mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro  inama ya ‘Transform Africa 2018’,  aho   abahanga n’abashoramari mu by’ikoranabuhanga bari kumwe n’abaminisitiri n’abahagarariye za Guverinoma mu bihugu by’Afurika baganiriye kuri gahunda zo kwihutisha ibikorwa byo guhuza isoko ry’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika.

Perezida Paul Kagame (uwa gatatu uturutse ibumoso) ari kumwe na bamwe mu bitabiriye inama ya Transform Africa

Perezida Paul Kagame yagize ati “Nta gushidikanya ko ikoranabuhanga ari umusingi w’ubukungu bugezweho n’ibihugu bikize. Iyi ni yo mpamvu dukomeza gushyira imbaraga mu gushyiraho ibikorwaremezo no kuryigisha kugira ngo rikoreshwe. Izi mbaraga zikomeje gutanga umusaruro”.

Ku birebana n’ishoramari mu ikoranabuhanga, Perezida Kagame avuga ko bishobora kugira akamaro gusa ari uko bihujwe n’imbaraga abantu bashyizemo. Ati “Korohereza ishoramari bifite akamaro mu kubaka ikizere cy’ubukungu bw’Afurika ndetse no kureshya abafatanyabikorwa tugamije guteza imbere guhanga ibishya […] Ibihugu byinshi by’Afurika biri imbere mu korohereza abashoramari. Imyanya myiza yonyine nta bwo ihagije. Ikigamijwe ni ugukomeza kureshya abashoramari benshi kandi beza. Ibi biradusaba gukorana n’amasoko atandukanye ku Isi hamwe n’abashoramari bacu muri Afurika”.

Perezida Kagame yanagarutse kandi ku bushobozi abantu bafite. Ati “Twishyizemo ko kugira ngo dutere inkunga imishinga yacu tugomba gushakira ahandi. Ibi si byo kuko Afurika itakaza amafaranga menshi mu misoro itishyurwa, abikorera bacuruza hanze y’Afurika gusa, n’ibindi”.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abatekereza ko ubushobozi bwo gushyigikira no gutera inkunga ibikorwa n’imishinga bigomba gushingirwa hanze y’Afurika gusa ari ukwibeshya kuko ngo atari ko bimeze, mu gihe  asanga hari akayabo kaza miriyari z’amafaranga bimwe mu bihugu by’Afurika bitakariza mu misoro buri mwaka, kandi yakabaye akoreshwa mu bindi bikorwa by’iterambere.

Yagize ati  “Nta bwo Afurika ikennye. Ikibazo kiri mu myumvire aho usanga twumva ko amafaranga yacu twayakoresha mu by’igihe gito aho kugira ngo tuyashore mu mishinga iramba. Dukomeje dutya, ibyo twaba twinjiza byose, twakomeza gukena”.

Amadou Toure umwe mu batangije umushinga Smart Africa, avuga ko kugira ngo ikoranabuhanga rigire uruhare mu guteza imbere isoko rimwe rusange, hakenewe imikoranire hagati y’abashora imari mu by’ikoranabuhanga,  abarikoresha, ndetse n’ibigo birigenzura, maze amaherezo bikoroshya no mu bikorwa byo guhanga imirimo myinshi  mishya yatuma abantu benshi barimo n’urubyiruko babona akazi, Afurika igatera imbere.

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.