Ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya Leta riratanga umusaruro

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 03-02-2018 saa 09:26:35
Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) Seminega Augustus (Foto Sezibera A.)

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) Seminega Augustus, avuga ko ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya Leta ryagize uruhare mu kugabanya amakosa yabagaho mu mitangire yayo.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) Seminega Augustus (Foto Sezibera A.)

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje abashinzwe gutanga amasoko mu nzego za Leta kimwe n’izigenga, Seminega atangaza ko amasoko ya Leta mu nzego za Leta atangwa hashingiwe ku itegeko rigenga amasoko ya Leta.

Avuga ko kuba haragiyeho ikoranabuhanga rya (E-Procurement) mu mitangire y’amasoko ya Leta byafashije inzego gukorana mu mucyo, bigabanya amakosa, bikihuta kandi bikagabanya impapuro n’ingendo kandi ryatangiye gukoreshwa mu nzego zose za Leta guhera muri Nyakanga 2017.

Seminega avuga ko iyo abantu bakora imirimo habaho abakora neza n’abandi badakora neza, asobanura ko iyo hari abavuzweho imikorere ijyanye na ruswa hari inzego ziba zishinzwe kubakurikirana haba mu bugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha.

Mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko, avuga ko ari ho RPPA igira uruhare mu kubikurikirana nko gutanga amasoko menshi atarateganyijwe aho usanga byaragabanutse, ku buryo kugeza ubu 90% by’amasoko ya Leta atangwa aba yarateganyijwe.

Agira ati: “Mbere wasangaga umuyobozi agira uruhare mu gutanga isoko nyamara hari akanama kabishinzwe ariko ubu byarakemutse kuko ako kanama ariko kabifitiye inshingano karangiza umuyobozi akabona noneho kubyemeza”.

Mukasekuru Viriginie ushinzwe amasoko mu bitaro bya CHUK avuga ko imbogamizi zikigaragara muri uwo mwuga, ari ukuba amategeko ariho yarateguwe muri rusange ugasanga ntaberanye n’ibintu by’imiti bikaba intandaro zo kuba yatinda kuboneka.

Agira ati: “Hari igihe nk’umuntu aba asabwa kubagwa kandi arembye ariko bitewe n’inzira amasoko anyuzwamo n’iminsi itegeko riyateganyiriza kumara kugira ngo atangwe ugasanga wa muntu wagombaga kubagwa habuze bimwe mu bikoresho bizakenerwa, iyo ni yo mbogamizi ugasanga ubuzima bw’abantu burahatakariye”.

Itegeko rigenga amasoko ya Leta ryashyizweho mu mwaka wa 2007 rivugururwa muri 2013 na n’ubu rikaba rikomeje kuvugururwa.

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.