Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ikizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyarazamutse, ni imyaka 67- Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jul 13, 2018

Perezida Paul Kagame avuga ko ikizere cyo kubaho ku banyarwanda, cyavuye ku myaka 41 ubu kikaba kigeze ku myaka 67, yizeza ko hazakomeza gukorwa ibishoboka ngo gikomeze kuzamuka.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari kumwe n’abagize YPO 80 bari mu rugendoshuri mu Rwanda rugamije kwirebera uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma y’imyaka 24

Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Kigali ejo hashize tariki 12 Nyakanga 2018, ubwo yari amaze kwakira no kugirana ibiganiro n’Ihuriro ry’abayobozi bakiri bato bagera kuri 80 bayobora ibigo n’amasosiyete y’ubucuruzi (YPO: Young Presidents Organization) bakaba bari mu rugendoshuri, rugamije kwirebera uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma y’imyaka 24.

Perezida Kagame yagize atiMu myaka 24 ishize, ikizere cyo kubaho ku baturage cyavuye ku myaka 41, kigera ku myaka 67, kandi  tuzakomeza gukora ibishoboka gikomeze kuzamuka”.

Perezida Kagame yakomeje abwira abo bayobozi bakiri bato ko icyabanje gukorwa ari ugushora imari mu baturage, ibindi bikurikiraho. Ati “Ku ikubitiro icyabanje gukorwa ni ukubaka ubushobozi bw’abaturage no kubashoramo imari, hakurikiraho gushora imari mu buzima, mu burezi, umutekano n’ituze, no kubisigasira no kubifata neza ngo bidasubira inyuma”.

Umukuru w’Igihugu yavuze impamvu abashoramari bakwiye gushora imari mu Rwanda, ati: “Ni ukubera ko u Rwanda rukora”.

Ku birebana no gushora imari mu rwego rw’ikoranabuhanga, Umukuru w’Igihugu yabwiye abo bagize YPO, ati: “Twasanze gushora imari mu rwego rw’ikoranabuhanga atari umutwaro kuri twe, ahubwo ari igisubizo k’ibibazo. Erega ugomba kubanza gutinyuka ugahaguruka  kugira ngo ukemure ibibazo cyane ko uba  uharanira kugira ejo heza”.

Perezida Paul Kagame asuhuza abagize Ihuriro YPO baje mu rugendoshuri mu Rwanda, aho bagiranye ibiganiro ku munsi w’ejo hashize

Yagarutse ku bijyanye no guhangana n’ibibazo, ati “Iyo wakemuye ikibazo, ntukabyishimire cyane ngo ukabye kubera ko haba haza ikindi. Ni muri urwo rwego umenya gukomeza kuba ku kigero kimwe”.

YPO  igizwe n’abanyamuryango 24 000 bo mu bihugu 130 byo hirya no hino ku Isi, 80 muri bo bari mu Rwanda mu rwego rwo kureba ahari amahirwe y’aho bashora imari yabo mu gihugu.