Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ikipe y’u Rwanda na Kenya zasezerewe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 10-10-2021 saa 23:30:00
Ikipe y'u Rwanda

Uganda 1-0 Rwanda

Kenya 0-1 Mali

Ikipe y’u Rwanda na Kenya nyuma yo gutsindwa imikino y’umunsi wa 4  yo mu itsinda E mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 zahise zisezererwa  mu gihe hasigaye imikino ibiri.

Iyi mikino y’umunsi wa 4 yabaye taliki 10 Ukwakira 2021. Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Uganda igitego 1-0 cya Bayo Aziz Fahad ku munota wa 22, umukino wabereye i Kampala muri Uganda. Iyi kipe y’u Rwanda ikaba yari yatsinzwe n’umukino ubanza na Uganda igitego 1-0 na cyo cya Bayo Aziz Fahad.

Ikipe ya Kenya na yo yatsinzwe umukino w’umunsi wa 4 na Mali igitego 1-0 cyatsinzwe na Ibrahima Koné ku munota wa 55. Uyu mukino ukaba wari wabereye i Nairobi muri Kenya. Iyi kipe ya Kenya mu mukino ubanza yari yatsinzwe na Mali ibitego 5-0.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 4, Mali iyoboye itsinda E n’amanota 10, ikurikiwe na Uganda n’amanota 8, Kenya ku mwanya wa gatatu n’amanota 2 mu gihe ikipe y’u Rwanda ari iya nyuma n’inota rimwe.

Izi kipe zombi, u Rwanda na Kenya zamaze gusezerera mu mikino yo gushaka itike mu gihe Mali na Uganda zigomba  guhatanira umwanya wa mbere mu itsinda   kugira ngo hagire ikipe ikomeza mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma aho ikipe izatsinda izahita ibona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi 2022.

Imikino yo mu itsinda E  isigaye biteganyijwe ko  hagati ya taliki 11 na 13 Ugushyingo 2021, ikipe y’u Rwanda izakira Mali i Kigali  mu gihe Uganda izaba yakiriye Kenya. Hagati ya taliki 14 na 16 Ugushyingo 2021,  ni bwo hazakinwa imikino ya nyuma mu itsinda  aho Mali izakira Uganda naho Kenya yakire ikipe y’u Rwanda.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.