Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Ikipe y’u Rwanda mu bagore yanganyije na RDC mu mukino wa gicuti

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 27, 2019

Rwanda 1-1 RDC

Mu rwego rwo gukomeza gufasha ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru kumenyera amarushanwa, tariki 26 Werurwe 2019 yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya RDC mu batarangeje imyaka 23 birangira izi kipe zinanganyije igitego 1-1.

Uyu mukino wari wateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”  wabereye kuri Sitade Umuganda i Rubavu. Ikipe ya RDC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Mawete  Musolo Flavine naho  ku munota wa 73, Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte usanzwe akinira AS Kigali wari wagiye mu kibuga asimbuye atsindira u Rwanda  igitego cyo kwishyura ari nako umukino warangiye ari igitego 1-1.

Abakinnyi b’Amavubi ubwo bishimiraga igitego cyo kwishyura

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Habimana Sosthene  yavuze ko wari umukino mwiza n’ubwo  barangaye mu gice cya mbere bagatsindwa igitego. Akomeza agira ati  “Mu gice cya kabiri  twaganiriye n’abakinnyi  mbasaba  gufunga neza hagati ndetse no kuzibira uruhande rwabo rw’iburyo   bituma tubasha  gukina neza twishyura igitego.”

Habimana akomeza avuga ko akurikije iminsi igera kuri 6 yari amaranye n’aba bakinnyi mu myitozo yishimiye ko  babashije kumva uko bahagarara mu kibuga  kandi banakinnye neza kuko bashoboraga  no kubona insinzi ariko biranga

Nibagwire Sifa Gloria, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda we yatangaje ko  bumvaga RDC ari ikipe ikomeye  ariko bishimiye uburyo bakinnye. Ati “N’ubwo tutatsinze ari byo twifuzaga twakinnye neza ndetse no mu minota ya nyuma twahushje uburyo bwashobora kuvamo gitego k’insinzi gusa biraduha ikizere ko mu minsi iri imbere tuzitwara neza.”

Umutoza Habimana ashimangira ko imikino nk’iyi ari myiza kuko yerekana ko n’ikipe y’abagore ishoboye. Yakomeje avuga bamaze kubivugana n’ubuyobozi bwa FERWAFA ko bazakina n’indi mikino bishotse na Tanzania mu rwego rwo kwitegura imikino ya CECAFA izaba mu Gushyingo 2019.

 RDC irimo kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino Olempike

Ikipe ya RDC U-23 iri mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020 aho izatangira ikina na Tanzania tariki 05 Mata 2019.

Nyuma y’uyu mukino wa gicuti n’u Rwanda, umutoza wa RDC , Kadiamba Kaniona Marcllo yatangaje ko wari umukino mwiza kandi bifuza kuzakina undi mukino wabera mu Rwanda se cyangwa i Kinshasa muri RDC.

Yakomeje avuga ko impamvu yatsinze igitego bakakishyura ari uko bashatse guha amahirwe abakinnyi bose. Ati “Ni ukugerageza abakinnyi ni yo mpamvu twakinnye igice cya mbere neza mu cyakabiri kubera impinduka twakoze , ikipe y’u Rwanda ikatwishyura”.

Abakinnyi babanje ku mpande zombi

Rwanda: Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria, Maniraguha Louise, Mukantaganira Joselyne, Nyiransanzabera Milliam, Mukandayisenga Nadine, Kalimba Alice, Nyiramfashimana Marie Jeanne, Nibagwire Liberathe, Umwariwase Dudja  na Ibangarye Anne Marie.

Ikipe y’u Rwanda yabanjemo

Ikipe yabanjemo ku ruhande rwa RDC

RDC: Eyale Liteli Huguette,  Kaba Kaba Siala, Vukulu Nzumba Belange, Kalubi Yabadi Christel, Ndaya Kanjinda Monica, Mawete Musolo Flavine, Kapoyi Monique Ruth na Kasaj Yav Marlene.