Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Ikipe y’u Rwanda mu bagore igiye gukina umukino wa gicuti na RDC

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-03-2019 saa 08:03:30
Habimana Sosthene, umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu mu bagore

Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yatangiye kwitegura  umukino wa gicuti  uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya RDC  ukazabera i Rubavu tariki 26 Werurwe 2019.

Uyu mukino ukaba warateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”  kugira ngo bafashe ikipe y’igihugu kwitegura amarushanwa atandukanye  ari mu minsi iri imbere.

Tariki 19 Werurwe 2019 ni bwo umutoza mukuru w’iyi kipe, Habimana Sosthene yashyize ahagaragara abakinnyi 24   bagomba kuzifashishwa kuri uyu mukino.

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Nyirabashyitsi Judith (Baobab Queens, Tanzania), Uwizeyimana Helene (AS Kigali)  na Uwatesi Hamida (EAV Kabutare).

Myugariro: Mukantaganira Joselyne, Maniraguha Louise, Nibagwire Sifa Gloria, Kayitesi Alody (AS Kigali), Nyirahabimana Anne (Scandinavia), Nyiransanzabera Milliam (Rambura), Uwimbabazi Immaculée (Kamonyi WFC), Niyonkuru M. Goreth (ES Mutunda)  na  Mutuyimana Albertine (Kamonyi).

Hagati: Kalimba Alice, Mukeshimana Jeanette, Umwariwase Dudja, Nimugaba Sophie (AS Kigali), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia) na Uwase Andorsene (ES Mutunda).

Rutahizamu: Kankindi Fatuma, Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia), Ibangarye Anne Marie, Nibagwire Libery, Iradukunda Callixte (AS Kigali) na Uwamahoro Beatrice (Kamonyi).

Umutoza mukuru ni Habimana Sosthene akaba yungirijwe na Mbarushimana Shabani na  Umunyana Seraphine, Safari Mustafa JMV akaba umutoza w’abanyezamu naho  Ujeneza Jennifer akaba ari umuganga w’ikipe.

Habimana Sosthene, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu mu bagore

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.