Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ikipe y’u Rwanda irakina na Mexique mu mikino Olempike y’urubyiruko

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 09-10-2018 saa 17:20:51

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere mu itsinda F na Aruba, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa mu mukino wa Beach Volleyball uyu munsi tariki 10 Ukwakira 2018 irakina umukino wa kabiri mu itsinda na Mexique.

Umukino wa mbere mu itsinda F, ikipe y’u Rwanda igizwe na Munezero Valentine ufatanya na Musabyimana Penelope yatsinzwe n’ikipe ya Aruba yari igizwe Arends Kayla na Rafini Mali.

Aruba yatsinze amaseti 2-1 (21-15, 18-21 na 15-13).

Muri iri tsinda kandi Venezuela yatsinze Mexique amaseti (15-21, 21-15 na 15-10).

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2018 haraba imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda. Ikipe ya Venezuela izakina na Aruba, saa saba (13h00) muri Argentine ubwo ni saa kumi n’ebyiri (18h00) mu Rwanda naho kipe y’u Rwanda ikine na Mexique, umukino uraba saa kenda (15h00) muri Argentine akaba ari saa mbiri (20h00) mu Rwanda.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.