20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Ikipe y’igihugu U-17 ikeneye kwitegura bihagije – Gatera

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 11-12-2019 saa 11:37:48
Abana batarengeje imyaka 17 ubwo bari mu myitozo

Tariki 08 Ukuboza 2019 ni bwo ikipe y’igihugu mu batarengeje imyaka 17 yasoje umwiherero w’iminsi 6 bari batangiye tariki 02 Ukuboza 2019.

Ubwo basozaga iyi kipe yari igizwe n’abakinnyi 25 batoranyijwe bari mu kipe y’abatarengeje imyaka 15yitabiriye imikino ya CECAFA U-15 yabereye muri Eritrea bakinnye umukino wa gicuti n’Intare FC, umukino wabereye kuri Sitade Amahoro ukarangira batsinze Intare  FC ibitego 2-0.

Umutoza wungirije w’ikipe y’Amavubi U-17, Gatera Mousa yatangaje ko  ukurikije uko aba bana bari bameze muri CECAFA U-15  muri Kanama 2019 bagarutse barasubiye hasi.

Yakomeje avuga  bagerageje kubategura no kubafasha bakabereka uko bahagarara neza mu kibuga ari nabyo byatumye batsinda Intare FC. Ati: “Twaberetse uko bahagarara neza mu kibuga, Intare FC kuko bafite ubunararibonye kubarurusha baje bashaka kudutsinda bakora amakosa yatumye tubatsinda.”

Uyu mutoza ukunze gutoza amakipe y’abakiri bato avuga ko uyu mwiherero wabaye mutoza cyane.  Ati: “Igihe cyari gito cyane, aba bana babonye igihe kirekire bamenya byinshi kandi twaba dufite ikipe nziza kuko abana bangana gutya urabatoza bakumva kandi bagafata ibyo wabigishije vuba.”

Uyu mutoza agaruka ku mibereho y’aba bana aho avuga ko bamwe mu miryango yabo baba batabayeho neza ariko ko bagiye hamwe bafatwa neza bazavamo ikipe ikomeye kuko uko bagenda bitoza ariko bagira imbaraga ndetse bakazamura n’urwego rw’imikinire.

Aba bakinnyi 25 bari batoranyijwe ngo batangire kwitegura bazitabire imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN U-17  izabera muri  Maroc muri Mata 2021.

Iyi mikino yo gushaka itike ya CAN U-17 isigaye ikinirwa mu   bice bitandukanye by’Afurika “Zone”.  Muri aka gace k’Afurika   y’u Burasizuba hategurwa irushanwa rya CECAFA U-17 ari naryo ritanga ikipe yitabira imikino ya nyuma y’Afurika mu batarengeje imyaka 17. Iyi mikino ya CECAFA U-17 biteganyijwe ko ishobora kubera mu Rwanda muri  Nyakanga 2020 kuko  u Rwanda  rwasabye kuyakira.

Abakinnyi 25 bari bitabiriye  umwiherero w’ikipe y’igihugu

Aba bakinnyi ni Sibomana Sultan, Ishimwe Veryzion, Ishimwe Moïse,  Iradukunda Pacifique, Mugisha Edrick Kenny,  Hoziyana Kennedy, Kagimbura Byiringiro Benon, Mwizerwa Eric, Niyogisubizo Asante Sana, Nshuti Samuel, Fumbira Charles, Mbonyamahoro Selieux, Niyo David, Nshimiyimana Christian, Niyonkuru Fiston, Iradukunda Siradje, Irahamye Eric, Byiringiro James, Irakoze Jean Paul, Uwizeyimana Céléstin, Masabo Sammy, Shishoza Carlos Roberto, Shema Nginza Shemaya, Muhire Bebeto Marcelo na Ruhamyanyiko Yvan.

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.