Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Ikinyabupfura, ishingiro ry’ireme ry’uburezi muri kaminuza ya UACA

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 20-01-2019 saa 16:42:24
Aha ni muri Kaminuza ya AUCA, i Masoro mu Karere ka Gasabo

Iyo uvuze Kaminuza ya AUCA, mu mitwe ya benshi hazamo imitsindishirize ariko nanone hakazamo ko iyi kaminuza itihanganira abambara utumini cyangwa za poketi.

Bityo nushaka ko umwana wawe atozwa ikinyabupfura uzamujyane muri AUCA, ariko ntibizagutungure numubwira ko ushaka kumwishyurira muri AUCA akabyinubira.

Ni kaminuza izwiho gutsindisha cyane no gutanga uburezi bufite ireme, ariko ibyo  ni umusaruro w’indangagaciro z’iyi kaminuza zirimo kutemera umunyeshuri wambara atikwije kuko kutikwiza biranga abandi.

Umuyobozi wayo yabwiye Imvaho Nshya ati “Ntabwo twemera umunyeshuri wambaye atikwije, abambaye imyenda icikaguritse ndetse n’abategeza nk’ibyo abasore bajya bambara, kunywa itabi n’inzoga.”

Aha ni muri Kaminuza ya AUCA, i Masoro mu Karere ka Gasabo

Dr Ruterahagusha Roger uyobora iyi Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA:Adventist University of Central Africa) avuga ko ikinyabupfura no gukorera ku ntego bitozwa abanyeshuri ari byo bituma batsinda.

Avuga ko ibyo ari ryo shingiro shingiro ry’ireme ry’uburezi rigaragara muri AUCA kandi rigafasha gutsinda uhigira wese akigaragariza no mu bandi bari hanze yayo.

Igitekerezo cyo gushinga iyi kaminuza cyatangiye mu 1979 ariko itangira ku mugaragaro mu 1984 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ahazwi ku izina rya Mudende, ni yo mpamvu n’ubu aho ikorera i Masoro hari abahita Mudende.

Iyi kaminuza yaje mu Rwanda ifatwa nka kaminuza ya 2 kuko yatangiye ikurikira Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri hafi 3.000.

Dr Ruterahagusha avuga ko amahame AUCA yatangiranye ashingiye ku burere bwa Gikirisitu, ku kwizera Imana, icyo yubakiyeho bituma buri wese arangwa n’imyitwarire y’ubukirisitu.

Agira ati: “Intego ya AUCA ivuga ko ari uburezi bushingiye kuri Kirisitu. Ibyo bidufasha kwigisha umuntu uburezi bufite ireme kandi bushingiye mu kwizera Imana, akaba ari yo nkingi nyamukuru ituma buri wese uhiga yumva ari inshingano”. Akomeza ashimangira ko no mu bindi byose umuntu akora ayo abikoranye ikinyabupfura byose birushaho kugenda neza.

Dr Ruterahagusha avuga ko umuntu ufite ikinyabupfura atekereza neza, atagira ibimurangaza, kandi akiha intego. Ahamya ko umunyeshuri ugana AUCA agendeye kuri ya mahame amenya ko icyamujyanye ari ukwiga kandi bigatanga umusaruro.

Aganira n’Imvaho Nshya, Dr Ruterahagusha asobanura ko ikinyabupfura kivugwa muri iyo kaminuza, ari uko umunyeshuri winjiye muri AUCA yigishwa gusenga, kubaha Imana, kwicisha bugufi mu ngendo no mu myitwarire kandi bigakorwa no ku barimu babo.

Buri wa kabiri abanyeshuri bose basabwa kujya gusenga, kandi bakagira n’icyumweru cy’amasengesho (Week of Prayer), aho bashyirirwaho umubwiriza akabategurira ingingo ibahuza n’ijambo ry’Imana abataye inzira nyayo bakagaruka, harimo n’abanywa ibidashimishije.

Tubigisha ko bagomba kuza mu ishuri igihe cyose babisabwa, iyo atujuje inshuro 75% igihe cyose babisabwa umunyeshuri ntiyemererwa gukora ikizamini, ayo ni amahame bakurikiza”.

Dr Ruterahagusha avuga ko abanyeshuri ba AUCA bigira ku ntego zihanitse kuko uharangije wese aba agaragaza impamyabumenyi iriho amanota hejuru ya 62% kuzamura, bikaba bitemewe kujya munsi yayo, bigatuma baharanira kuba indashyikirwa.

Ku bijyanye n’ireme ry’uburezi, agaragaza ko nta shuri rimwe ryemerewe kwigwamo n’abanyeshuri barenze 70, mu gihe babaye benshi bakaba bagabanywamo amatsinda atandukanye ariko yibumbiye mu mwaka umwe (A, B, C, D) gutyo gutyo.

Ibyo bikorwa kugira ngo bifashe umwarimu kugera byibuze kuri buri munyeshuri wese. Ibyo kandi binahinduka iyo abanyeshuri bahawe amasomo y’ubumenyingiro kuko abenshi baba bagomba kutarenga 50.

Avuga ko hari ibintu bishobora gukurura umunyeshuri kuhiga nk’umwihariko birimo integanyanyigisho. Atangaza ko mbere y’uko MINEDUC mu kigo cyayo gishinzwe gutegura porogaramu igiye gutangira, AUCA inyura ku rundi rwego rushinzwe kugenzura inyigisho n’integanyanyigisho z’itorero ry’Abadivantisiti ku isi hose zujuje ireme ryemewe kuri iyo porogaramu.

Nyuma y’aho iyo porogaramu ishyikirizwa Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) kugira ngo igaragarizwe ko icyo kigo kitabusanya n’amabwiriza igena. Nyuma y’imyaka 5 kandi urwo rwego rugaruka kureba ko ibyo bigishaga aribyo bakigisha bitakorwa bagahagarikwa.

Dr Ruterahagusha Roger uyobora iyi Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika

Dr Ruterahagusha avuga ko ikinyabupfura ndetse no gukorera ku ntego biyemeje muri AUCA, bitanga umusaruro kuko hari n’aho bigera umunyeshuri bigaragara ko hari amanota atazagezaho ngo abone dipolome isabwa n’iryo shuri akirukanwa.

Agira ati: “Hari benshi bamaze kurangiza amasomo yabo muri iyi kaminuza kandi byanze bikunze babona akazi mu buryo butabagoye, akagirirwa ikizere mu kazi ahabwa kandi na we akakigaragaza kuko aba afite ubushobozi bwo gukora akazi neza.

Mu marushanwa ategurwa iyo kaminuza yitabira abanyeshuri barigaragaza. Ndatanga urugero, irushanwa riherutse mu 2018 bijyanye n’ubwirinzi mu bitero byo mu ikoranabuhanga ku rwego rw’igihugu, abaritsinze bari 12 ariko abagera ku 8 bari abo muri AUCA, uwa mbere ari uwo muri kaminuza yacu”.

Ruterahagusha ahamya ko icyo kinyabupfura n’intego bashyiriraho ababagana bibagirira akamaro, bikakagirira imiryango yabo n’igihugu kuko iyo gifite abantu bazi icyo bakora ariho iterambere rituruka.

Abanyeshuri babivugaho iki?

Umunyeshuri wiga muri AUCA mu mwaka wa 3 Tuyishime Samuel waganiriye n’Imvaho Nshya, avuga ko iyo kaminuza igira amategeko ashingiye ku kinyabupfura gituma umunyeshuri atikorera ibyo ashatse.

Avuga ko imyambarire yibandwaho cyane ari na byo bituma bamwe batinya kuyigamo, ikindi hari amategeko arebana n’amasaha yo kugera mu ishuri byibuze iminota 15 mbere y’umwarimu kuko nyuma biba bidashoboka.

Ati: “Iyo umunyeshuri atanzwe n’umwarimu arisobanura impamvu ze zitakumvikana agasubirayo amasomo y’uwo munsi ntayige”.

Tuyishime avuga ko AUCA idatanga amahirwe yo gukora ikizamini cya kabiri mu byo umunyeshuri yatsinzwe ahubwo ahabwa ayo mahirwe mu mwaka ukurikiyeho. Gusa gukorera hamwe (Team Work) biri mu bibafasha gutsinda amasomo kandi bikunganirwa n’ubushakashatsi.

AUCA ifite amashami i Masoro, Mugonero na Gishushu, ikaba ibarizwamo amashami y’ibwirizabutumwa (theology), uburezi, ubushabitsi, ikoranabuhanga, ububyaza n’ubuforomo, mu kwezi kwa Nzeri ikaba iteganya gutangiza amasomo y’ubuganga ku rwego ruhanitse ruri mpuzamahanga. AUCA kandi imaze gutanga impamyabushobozi ku nshuro 24 ku banyeshuri.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.