Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Ikihishe inyuma y’ubwumvikane buke bw’abatoza Musanze FC i Huye

Yanditswe na admin

Ku ya 08-11-2017 saa 10:56:58
Ubwo umutoza Habimana na Muhabura bashyamiranaga kubera gusimbuza

Ku mukino w’umunsi wa 5   wa shampiyona ubwo Mukura yari yakiriye Musanze FC tariki 04 Ugushyingo 2017, umutoza mukuru wa Musanze FC Habimana Sosthene yafatanye mu mashati na Muhabura Rajab, umutoza w’abanyezamu.

Aba batoza  bapfaga icyemezo cyo gusimbuza umunyezamu Ndayisaba Olivier wari wavunitse kuva ku munota wa 35 bikamuviramo gukina iminota 15 ya nyuma y’igice cya mbere acumbagira mbere yo gusimburwa na Mazimpaka Andre.

Ubwo umutoza Habimana na Muhabura bashyamiranaga kubera gusimbuza

Amashusho y’uyu mukino agaragaza Muhabura abwira arakaye umutoza mukuru ko akwiye kwemera gusimbuza Ndayisaba anamwereka ko nta kigenda cye, nyuma Habimana ahita asunika umutoza we w’abanyezamu byose ariko birangira babakijije umutoza mukuru ashyira ku ruhande Mazimpaka naho rutahizamu Lomami Frank afata umutoza w’abanyezamu.

Nyuma y’uyu mukino, Habimana Sosthene yavuze ko ibyabaye ari igitutu cy’umukino. Ati “Twarimo tuganira, umunyezamu umwe yari amaze kuvunika, undi yagombaga kwishyushya. Twarimo tuganira, mbaha amabwiriza y’ibyo uwari ugiye kujyamo yagombaga gukora. Nta kibazo”.

Moussa Masumbuko, umunyamabanga mukuru wa Musanze FC yavuze ko iki kibazo  bamaze kukivuganaho.

Ubwumvikane buke ku bakinnyi bagomba kubanzamo

Imvaho Nshya yari imaze iminsi icukumbura iki kibazo isanga amahitamo y’umunyezamu wa mbere ubanza mu kibuga muri iyi minsi agorana.

Umwe mu bantu bari hafi y’ubuyobozi yasobanuye ko Muhabura Radjab wanahoze utoza Mukura, yazanye Mazimpaka Andre amukuye muri Mukura yizeye ko azajya abona umwanya, ahageze ahasanga Ndayisaba ukizamuka kandi wari utangiye kubaka izina.

Ngo Mazimpaka yafashe imikino ya mbere aza kujya ku ntebe nyuma yo gutsindwa na Kirehe FC igitego 1-0 ku mupira uteretse aho byagaragaye ko harimo uburangare bwe.

Ndayisaba yaje kujya mu izamu ku mukino batsinzwemo na Police FC 1-0 ku munsi wa kane wa shampiyona, anagirirwa icyizere n’umutoza Habimana ku mukino wa Mukura ariko umutoza w’abanyezamu atabyemera.

Uyu muntu wahaye Imvaho Nshya aya makuru yagize ati “Ubundi Mazimpaka atsindwa ibitego bidasobanutse, kuva kuri Police FC, Ndayisaba bamuhaye amahirwe, Ibyo byanabaye ku mukino wa Mukura, ariko ajyamo igice cya ba Mazimpaka kitabyemera. Banavugaga ko Mazimpaka ashobora kurya ruswa ya Mukura, yajya mu izamu akabatsindisha. Ndayisaba ajyamo kuko yari amaze kugaruka. Umutoza w’abanyezamu ati tubanzemo Mazimpaka, ikindi gice cyo kwa Habimana kiti ni Ndayisaba ujyamo ari nako byagenze”.

Yungamo ati “Ndayisaba akigaragaza ko yavunitse gato, ba bandi bati ni mumukuremo vuba, Habimana ati ni mwitonde babanze bamuvure, bo bati uradukerereza, bagiye gusaba kumusimbuza, umutoza mukuru ati simbishaka, bo bati kuramo vuba vuba Mazimpaka ajyemo. Ni aho bahereye bafatana mu mashati”.

Ikibazo cy’abakinnyi Habimana yizaniye komite itabemera

Usibye iki cy’umunyezamu muri Musanze hari ikibazo cy’abakinnyi umutoza mukuru yizaniye abagize komite bose batabyemera, bikanatuma abakinisha kugira ngo yerekane ko yabaguriye ukuri.

Binavugwa ko Habimana yaguraga aba bakinnyi nyuma yo kubyumvisha Perezida akamwereka uburyo yabafasha, abagize komite bakanga kwiteranya na Perezida ariko bakabasinyira bagononwa.

BIZIMANA ERIC

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.