Ikigo Kaspersky Lab gikora antivirus ya Kaspersky cyafunguye ishami mu Rwanda

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 16-05-2019 saa 18:57:59
Umuyobozi mukuru wa Kaspersky atanga ikganiro mu nama ya Transform Africa

Eugene Kaspersky, Rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ikoranabuhanga akaba ari na we watangije ikigo Kaspersky Lab. kizobereye mu bijyanye no gukora ubwirinzi bwa mudasobwa buzwi nka ‘antivirus’ yitwa Kaspersky, yatangaje ko yatangije ishami mu Rwanda agamije gukwirakwiza no kwagura ibikorwa bye mu bihugu by’Afurika.

Yabitangarije i Kigali, mu kiganiro yatangiye mu nama nyafurika ku ikoranabuhanga ‘Transform Africa summit 2019’.

Kaspersky Lab yafunguye mu Rwanda ishami mu minsi mike ishize. Ati: “Ni amahirwe agiye gutuma n’abahanga mu by’ikoranabuhanga b’Abanyarwanda bunguka ubumenyi mu byo gukora ubwirinzi bwa mudasobwa”.

Uyu rwiyemezamirimo yagarutse ku bunararibonye bujyanye n’ibikorwa bye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa kuko ngo amaze imyaka 30 isaga ahanga akanakora virusi igamije kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga.

Agaruka ku kamaro k’iryo koranabuhanga rye, rwiyemezamimo mu by’ikoranabuhanga rihambaye yabwiye abari mu nama ya ‘Transform Africa’ ko ibikorwa bye bitanga servise zifasha kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga aho byaturuka hose.

Ku bijyanye n’amateka y’ibitero by’ikoranabuhanga n’uburyo bwakwirindwa, Eugene Kaspersky yibukije ko ibitero by’ikoranabuhanga biheruka kugabwa kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga nk’iza whatsApp, aho yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’ikigo NSO Group.

Ati: “Abagabye icyo gitero bakoresheje terefone bahamagara kuri WhatsApp ikindi ni uko nubwo uhamagawe atarayifata icyo iyo application ihita ikora ijya muri icyo gikoresho k’ikoranabuhanga, wajya gushakisha uhamagaye ntube wamubona.

Ikidasanzwe ni uko ari ibintu bisanzwe bibaho, biba buri gihe, ibi nta bwo ari ibintu bikomeye cyane ni byo ni igikoresho mu by’itumanaho kizewe ariko ni ibintu bisanzwe bishobora kubaho, erega mu bihe Afurika igezemo uburyo bwo kwirinda ibitero budasanzwe ntacyo bivuze cyane, ahubwo igisabwa ni uko inzobere mu by’ikoranabuhanga batangira gushyiraho ingamba n’uburyo bwo gukumira kare ibitero bitaraba kandi birashoboka”.

Asobanura aho bigeze mugufasha abana biga muri za kaminuza kubona ubumenyi muri urwo rwego rw’ikoranabuhanga, umuyobozi wa Kaspersky yasobanye ko igihe kigeze ngo bakorane n’amashuri na za kaminuza n’ayandi mashuri makuru yigisha amashami y’ikoranabuhanga, kandi ngo yarabitangiye.

Ati: “Ni byo koko twatangiye gukorana na za kaminuza ku Isi, ubu tuzakorana na za kaminuza zindi muri Afurika harimo n’izo mu Rwanda, kandi ubumenyi tubutanga nta kiguzi abanyeshuri tukabaha amasomo hiyongereyeho n’ubunararibonye dufite kuko hakenewe inzobere mu by’ikoranabuhanga”.

Umuyobozi mukuru wa Kaspersky atanga ikganiro mu nama ya Transform Africa

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.