Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Ikigo cy’Umujyi wa Kigali gihuza abakozi n’abakoresha kimaze guha akazi urubyiruko 1 200

Yanditswe na GATETE JEAN BOSCO

Ku ya 11-01-2018 saa 08:08:22
Aba ni bamwe mu rubyiruko rwarangije Kaminuza bari baje mu cyumba cya mudasobwa k'ikigo cy'Umujyi wa Kigali kigamije guhuza abadafite akazi n'abagatanga kiri ku Kimisagara (Foto Gatete J. B)

Umujyi wa Kigali ushishikajwe no gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rwaba urwize kimwe n’urwarangije kaminuza binyuze mu kigo   cy’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, GIZ n’abikorera, kikaba kimaze guha akazi urubyiruko 1 200.

Aba ni bamwe mu rubyiruko rwarangije Kaminuza bari baje mu cyumba cya mudasobwa k’ikigo cy’Umujyi wa Kigali kigamije guhuza abadafite akazi n’abagatanga kiri ku Kimisagara (Foto Gatete J. B)

Umukozi w’Umujyi wa Kigali Alex Bucyana uhagarariye umuyobozi mukuru by’agateganyo w’icyo kigo, avuga ko bafite gahunda yo kurushaho kugabanya umubare w’urubyiruko rudafite akazi, bakakabona binyuze mu kubahuza n’abakoresha. Ati “Muri serivisi dutanga harimo n’iyo guhuza abakozi n’abakoresha, ibi biba buri mwaka aho duhuriza hamwe abakozi n’abakoresha hagamijwe ko abakoresha  babona abakozi bakeneye kandi babifitiye ubushobozi.”

Avuga ko kugeza ubu abakozi bagera ku 1200 bamaze kubona akazi binyuze muri iyo gahunda. Ati “Kuva ikigo gishinzwe abakozi 1200 bamaze kubona akazi muri bo abagera kuri 300 bihangiye imirimo abasigaye bahabwa akazi mu bigo bifite imirimo, ubu buryo burafasha kuko binyuze mu masezerano tuba twagiranye na bo tubafasha no guhitamo umukozi mwiza.”

Avuga ko uretse ubwo buryo bwo guhuza abashaka akazi n’abagafite banafite ubundi buryo bufasha abamaze igihe badafite akazi binyuze mu bujyanama, ati ”Dufite abakozi bagira inama abadafite akazi kuko iyo umuntu amaze igihe adafite akazi hari ingaruka bimugiraho, aha hari icyumba gifite mudasobwa 30 zifasha abarangije kaminuza badafite akazi gushakiraho amakuru ajyanye n’akazi, ibyo bikajyana no kubaha amahugurwa arimo n’ayo kwihangira imirimo. Aha ni ho abagore by’umwihariko tubahugurira gutinyuka umurimo binyuze mu mahugurwa bagenerwa.”

Dusingizimana Onesphore ni umwe mu rubyiruko rwarangije kaminuza, avuga ko nyuma yo kurangiza mu ishami ry’icyongereza, igifaransa hamwe n’uburezi yahisemo kugana icyo kigo hagamijwe ko na we kimwe n’abandi ahabonera amahirwe y’akazi.

Ati ”Narangije amashuri mu 2012 mu ishami ry’icyongereza, igifaransa, hamwe n’uburezi, naje hano mbibwiwe na mugenzi wange maze ukwezi niyandikishije, nshimira Umujyi wa Kigali kuko izi serivisi utanga ziradufasha cyane nka twe tuba tudafite akazi iyo tuje tubona aho dushakira akazi kuko internet ya hano ni ubuntu.”

Ituze Fulgencie na we yarangije muri rimwe mu mashuri y’ubumenyi ngiro, avuga ko kuza muri icyo kigo bibafasha nk’urubyiruko kudaheranwa n’irungu mu gihe batarabona akazi, ati “Nk’urubyiruko iyo tuje hano mu mahugurwa yo kwihangira imirimo tuhahurira n’abandi bize ibindi tugahurira mu mahugurwa, bidufasha gusangira ubumenyi, dufite gahunda yo kuzava hano nyuma y’iminsi 3 tuhafite tukazashaka umurimo dukora tuwuhuriyeho.”

Bucyana asoza asaba abarangiza kaminuza n’abandi guharanira gushaka umurimo. ati ”Baza hano bizeye neza cyane ko bahabona akazi, ndabasaba guharanira gushaka umurimo bityo abatawufite bakatugana, tuzakomeza natwe kurushaho kumenyekanisha iki kigo mu bakoresha hagamijwe ko turushaho kugabanya umubare w’abashomeri.”

Umwanditsi:

GATETE JEAN BOSCO

3 Comments on “Ikigo cy’Umujyi wa Kigali gihuza abakozi n’abakoresha kimaze guha akazi urubyiruko 1 200”

  1. Ibi nibyiza rwose kuko birafasha pe umunu akumva ko hari aho yizeye ko yabonera pe ahubwo nigute nakwiyandikisha kururu rubuga murakoze

  2. Nishimiye iki kigo.najye narangije amashuri yi sumbuye ariko nkaba mfite na perme classe ya B.nkaba nifuza akazi KO gutwara imodoka.mubyukuri ndi umusore w,imyaka 28 y,amavuko nkaba narize imodoka bihagije nkaba nemezako mbonye akazi na gakora neza kandi mbishyize k,umutima.murakoze nishimiye uburyo murakira ugusaba kwajye.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.