Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ikigo cyo muri Turikiya kigiye guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 21-10-2021 saa 13:42:57

Kuri uyu wa Kane taliki ya 21 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo DOĞUŞ Construction Group cyo muri Turikiya Tolga Akkas uri mu ruzinduko rw’ubucuruzi mu Rwanda.

Ishami ry’ubwubatsi ribarizwa mu kigo kinini cyitwa DOĞUŞ Group cyubatse izina mu nzego zitandukanye by’umwihariko eshanu ari zo urw’imari, urw’imodoka, ubwubatsi, ubukerarugendo, n’itangazamakuru.

Abo bayobozi bombi baganiriye ku bufatanye bwafasha u Rwanda kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo ku bufatanye n’icyo kigo gifite ubunararibonye mu bwubatsi bw’imihanda, ibyambu, ibibuga by’indege, ingomero z’amazi, gari yamoshi, inganda zitunganya ingufu, ibitaro n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye muri Turikiya no mu ruhando mpuzamahanga.

Tolga Akkas waje aherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe imari muri icyo kigo Kalim Ozalp, yiyemeje kuzana mu Rwanda ubunararibonye mu bwubatsi bw’ingomero z’amazi, ibibuga by’indege, imihanda ya kaburimbo n’iya gari ya moshi, guteza imbere urwego rw’ingufu n’ibindi.

Minisitiri Amb. Gatete kandi yanagiranye n’abo bayobozi ikiganiro cyagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na DOĞUŞ Construction Group nk’ikigo gifite ubunararibonye bwo guhera mu myaka yo mu 1950.

Aba bashoramari baje mu Rwanda nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent yagiriye muri Turikiya hagati ya taliki ya 5 rukazasozwa ku ya 8 Nzeri 2021.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Dr. Biruta yashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu nzego zirimo urwa siporo, urw’uburezi, n’urw’inganda yaje ashimangira umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi, by’umwihariko mu myaka isaga irindwi ishize uhereye igihe u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Ankara mu 2013, igakurikirwa n’iya Turikiya yafunguwe i Kigali mu 2014.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu hakorwa ibiganiro mu rwego rwa politiki na dipolomasi, kandi ibihugu byombi bimaze kubaka uburambe mu butwererane bugamije kungurana inama cyangwa kwimakaza ubucuruzi n’ishoramari.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.