Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Ikigo AFD cyagurije BK miriyari 18 azahabwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 21, 2019

Mu rwego rwo gushyigikira abikorera mu Rwanda barimo ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse, Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere AFD (Agence Francaise de Development) ku bufatanye na Banki ya Kigali BK, bashyize umukono ku nguzanyo y’inguzanyo ya miriyoni 20 z’amadorari y’Amerika ahwanye na miriyari 18 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda azagurizwa ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gusinya ayo masezerano y’inguzanyo,  Rioux Remy uyobora AFD avuga ko ari inguzanyo bahaye Abanyarwanda bari mu nzego z’abikorera by’umwihariko hibandwa cyane ku bari mu byiciro by’abikorera bari mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi,  ikoranabuhanga, ingufu zisubira, avuga ko ubufatanye na BK buzakomeza hagamijwe gushyigikira no kugira uruhare mu iterambere ry’abikorera.

Ati: “Igikorwa cy’ubufatanye na BK si ubwa mbere, gukomeza gufatanya n’iki kigo k’imari mu Rwanda, ni bwo ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho gutera intambwe maze n’abaturage bagire imibereho myiza no mu bukungu twita cyane ku bari mu nzego z’ubukungu z’ikoranabuhanga n’ingufu  kuko bifasha n’abikorera guhanga udushya.”

Dr. Diane Karusisi uyobora BK, avuga iyi nguzanyo igiye guhabwa Abanyarwanda izabageraho ku nyungu nto yo hagati ya 15% na 17%, avuga ko izahabwa abikorera bagera kuri 50 bateguye imishinga yabo neza ku buryo bizatuma ibikorwa byabo bigenda neza.

Ku birebana n’akamaro iyindi nguzanyo yagize ku bikorera BK yahawe n’icyo kigo muri 2014, asanga byaragize akamaro kanini mu birebana no guhanga umurimo, atanga ingero za CIMERWA nk’umwe mu bagenerwa bikorwa bahawe kuri iyo nguzanyo ku buryo batanze akazi ku banyarwanda benshi bigira n’akamaro mu bukungu bw’igihugu.

Ku bijyanye no gufasha abikorea bo muri Afurika, umuyobozi wa AFD, avuga ko bazakomeza gufasha ba rwiyemezamiromo bo kuri uyu mugabane ndetse no ku Isi.

Ati: “Intego yacu dufite ni ukuzashora miriyoni 40 z’amayero muri Afurika ndetse no ku Isi ariko twibanda cyane ku bikorera bafite ibikorwa, kuko biri no mu ntego z’Isi ku bijyanye n’intego z’iterambere rirambye, cyane bigira uruhare mu gutanga akazi, kandi ayo mafaranga aziyongera.”

Iburyo ni Umuyobozi Mukuru wa BK Diane Karusisi na Rémy Rioux uyobora AFD basinya amasezerano y’ubufatanye (Foto Ntawitonda C)