Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Ikigega cyashyiriweho abatishoboye muri Rusizi kiragaragaza umusaruro

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 14-01-2019 saa 09:05:46
Nsigaye Emmanuel, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burashimangira ko ikigega cyashyizweho mu rwego rwo kugoboka no gufasha abatishoboye kirimo gutanga umusaruro kandi kikagera ku ntego zatumye gishyirwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nsigaye Emmanuel, aganira n’Imvaho Nshya, avuga ko ishyirwaho ry’icyo kigega rimaze kugira impinduka nziza kandi kigenda kigera ku ntego zacyo.

Nsigaye avuga ko ubwo buryo bushya bwo gushyiraho ikigega bwari bugamije kugira ngo kige kigoboka abatishoboye, gukemura ibibazo by’ibanze mbere y’uko basaba inkunga ahandi.

Avuga ko icyo kigega kimaze kubakira abatishoboye benshi batagiraga aho kuba, kikaba cyaragize uruhare mu kububakira ubwiherero ku batarabugiraga byose bigamije kunoza isuku.

Nsigaye avuga ko hifashishijwe icyo kigega hari n’abubakiwe ibiraro kandi kikaba cyaragiye cyagurwa kinongererwa ubushobozi kugira ngo kigendane na gahunda za Leta zo gufasha abaturage.

Nk’uko Nsigaye abisobanura avuga ko amafaranga ashyirwa muri icyo kigega aturuka ku bafite ubushobozi barimo abacuruzi, abanyamadini n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi hanashyirwaho komite ishinzwe imicungire yacyo.

Agira ati: “Ni gahunda nk’ubuyobozi twumvikanyeho n’ihuriro ry’abafatanya bikorwa twiyemeza gushyiraho ikigega cyo gufasha abatishoboye. Dukunda kugira ibiza muri aka karere ari na yo mpamvu wa muturage inzu igwiriye tudakwiye kujya dutegereza ak’imuhana, wa muturage warwaye nta bushobozi twifashisha icyo kigega.”

Kayitankore Jerome utuye ako karere avuga ko igitekerezo cyo gufasha abatishoboye hashyirwaho ikigega, ari kiza kandi bigaragara ko hari abo kimaze guhindurira imibereho yabo babona aho kuba mu buryo bwihuse aho gutegereza inkunga z’amahanga.

Agira ati: “Ikigega cyaje ari igisubizo ku banyantege nkeya kandi turashima abakomeza kugaragaza umutima wo gufasha bagenzi babo batishoboye kuko hari aho babavanye naho bageze.”

Ku nshuro ya mbere hatangizwa icyo kigega cyatangirijwe mu murenge wa Nyakabuye, gitangiranye amafaranga ibihumbi 569, aturutse mu kwitanga kw’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Nsigaye Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.