Ikigega Agaciro cyo kwibohora ubukene kimaze kugeramo miliyari 50

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jul 3, 2018

Ubuyobozi bw’ikigega ‘Agaciro Development Fund’ buratangaza ko mu myaka itanu ishize ikigega kigeze ku ishoramari rya miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki kigega kikaba cyarashinzwe mu rwego rwo kwihesha agaciro, igihugu kibohora ubukene n’inkunga z’amahanga.

Jack Kayonga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund

Umuyobozi w’ikigega Agaciro, Kayonga Jack, mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya yasobanuye ko ikigega cyatangiranye miliyari 18. Ati “Ikigega cyagiye cyaguka, uyu munsi gifite umutungo usaga miliyari 50. Dutangira Abanyarwanda bishyize hamwe, bashoboye kubona miliyari 18. Mu myaka 5 gusa tumaze gukuba inshuro zigera hafi kuri eshatu ubwo ni ukuvuga ko tugeze ku ishoramari rya miliyari 50”.

Kayonga avuga ko amafaranga yose y’ikigega Agaciro ari mu ishoramari ariko na ryo rikaba riri mu byiciro bitandukanye; iry’igihe kirekire n’igihe gito. Avuga ko hari ishoramari ryashyizwe muri banki ndetse n’ikigega kikaba cyarageze aho kinashora imari mu kugura n’impapuro mpeshwamwenda. Kugeza ubu amafaranga ari mu mushinga w’ishoramari ry’igihe kirekire ni 30%, andi mafaranga akaba ari mu ishoramari ryo kuguriza banki.

Umuyobozi w’Ikigega Agaciro avuga ko umusanzu w’Abanyarwanda buri mwaka ungana na miliyari ebyiri n’igice. Yongeraho ko amafaranga menshi atangwa mu kigega atangwa n’abakozi ba Leta ariko mbere ikigega kigitangira abikorera akaba ari bo batangaga umusanzu munini muri iki kigega.

Kayonga agira ati “Kugeza ubu Abanyarwanda baracyatanga umusanzu. Umusanzu tubona ku mwaka kugeza ubu, usaga hafi miliyari ebyiri n’igice kandi atanzwe n’Abanyarwanda, amenshi akaba ava mu bakozi ba Leta, ariho nkangurira abakorera mu bigo by’abikorera kugira ngo na bo bakomeze kubyibonamo, cyane ko iyo urebye ikigega Agaciro ubwo cyatangiraga, abantu batanze miliyari 18 amenshi akaba yaravuye mu bikorera”.

Kuba nta bantu cyangwa ibigo bakitabira gutanga umusanzu mu kigega, Kayonga avuga ko biterwa nuko abikorera batakitabira nkuko mbere batangiye babikora.

Ati “Impamvu tutaguka ni uko abikorera batabyitabira nkuko babyitabiriye ku ikubitiro. Niba hari icyo twakora tuzakomeza tugikore. Turimo gushaka uburyo twakomeza kubegera ariko tunabagaragariza yuko ayo batanze twashoboye kuyabyaza umusaruro kandi ikerekezo ari uko u Rwanda ruzigira binyujijwe mu ishoramari rivuye mu kigega Agaciro”.

Inyungu Ikigega Agaciro gifitiye umuturage

Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Kayonga, asobanura ko inyungu ikigega gifitiye umuturage ziri ukwinshi. Avuga ko iyo ikigega kigurije banki na zo ziba zibonye amafaranga yo kuguriza abaturage.

Ati “Iyo tugurije, bifasha Leta kwihutisha iterambere no gutanga serivisi nziza zitandukanye ku baturage. Hari ubwo abantu bakwifuza ko dushora imari mu mishinga igera ku baturage nta yindi nzira binyuzemo, ibyo twarabitekereje dusanga dushobora kujya kure y’ibyo dukwiye gukora. Icyo dukora ni uko ifaranga ryose dufite turibyaza umusaruro”.

Amafaranga atangwa n’umuntu cyangwa ikigo nta bwo bayatangira kuzabona inyungu ahubwo inyungu ngo ziba zizaboneka mu kubaka ubushobozi bwabo. Ishoramari ikigega kizashora mu mishinga imwe n’imwe, abikorera bashobora guhabwa amasoko y’imishinga y’ishoramari ry’ikigega, ibyo ngo ubwabyo ni inyungu kandi bizafasha n’igihugu kwiyubaka ubwacyo.

Umusanzu utangwa mu kigega Agaciro uzagirira akamaro abavuka ubu n’abazavuka nyuma, ibyiza umubyeyi atabonye umwana we akabibona bityo Abanyarwanda akaba ari bo bakwiye kwishakamo ingufu.

Kayonga ati “Umusanzu twese turimo gutanga mu kigega Agaciro, ni ukuvuga ko twifuza ko abadukomokaho n’abazabakomokaho ibyiza byose bishoboka kugira ngo bibagereho. Ibyiza utashoboye kubona, umwana wawe abibone. Ni ngombwa ko twese Abanyarwanda twishakamo izo ngufu”.