Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ikibazo k’ibura rya sima ku isoko mu nzira yo gukemuka

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 25, 2018

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko icyatumye sima ibura ku isoko ry’u Rwanda byatewe n’imirimo yo koza imashini z’uruganda rwa CIMERWA ndetse no guhindura ibyuma bishaje bigasimbuzwa ibishya ariko ko mu mpera za Gicurasi kiba cyakemutse.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent na Bugunya John Umuyobozi ushinzwe icungamutungo muri CIMERWA basobanura icyatumye ibiciro bya sima bizamuka (Foto James R.)

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent, asobanura ko sima yabuze hakabaho izamuka ry’ibiciro n’imishinga y’ubwubatsi ikagenda ihagarara ndetse bikazanamo n’ikibazo cy’uko hari n’abashobora kuba barabuze akazi kubera icyo kibazo.

Ku munsi w’ejo hashize, ku wa 24 Gicurasi 2018, Munyeshyaka yatangaje ko nyuma yo gusura uruganda rwa sima mu cyumweru gishize, umusaruro urimo kugenda wiyongera ku buryo imibare itangwa n’uruganda biragaragara ko mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi umusaruro uzaba wasubiye ku gipimo uruganda rwari rugezeho mbere yo gutangira imirimo.

Minisitiri Munyeshyaka Vincent n’inzego zirimo CIMERWA na PSF basobanurira itangazamakuru icyatumye sima ibura (Foto James R.)

Muri Kamena sima izaba ari nyinshi ku isoko ryo mu Rwanda iturutse mu ruganda rwa CIMERWA. Minisitiri Munyeshyaka ati “Ikirimo kugaragara ni uko sima ya CIMERWA irimo kwiyongera ndetse na sima iva hanze nko mu gihugu cya Uganda na Tanzaniya na yo irimo kwiyongera ku buryo ibibazo birimo kugaragara ku isoko mu mpera za Kamena, ikibazo bizaba byakemutse muri rusange”.

Munyeshyaka avuga ko iki kibazo cyatangiye mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, bitewe nuko uruganda rwa sima ‘CIMERWA’ rwafashe gahunda yo gukora imirimo yo koza imashini bakoresha.

Ati “Byatewe no koza imashini bakoreshaga bakora sima ndetse banashaka gusimbuza ibyuma bishaje ibishya. Ikindi banashatse ko banahindura ikoranabuhanga aho uruganda rwakoraga ku gipimo cya 60% by’ubushobozi bwarwo babashaga gukora sima toni 1 300 ku munsi byanganaga na toni 380 000 ku mwaka bikangana na 60% bya sima.”

Akomeza avuga ko baganiriye n’abayobozi b’uruganda bemeza ko bagomba kuzamura ingano ya sima ikorwa buri mwaka. Ati “Uyu mwaka bagombaga kuzamuka bakagera kuri 75%, ni ukuvuga ngo bakora nibura toni 1500 ku munsi, ku buryo mu mwaka 2020, muri gahunda twaganiriye na bo kandi bemeye mu ishoramari bagomba gukora bazaba bageze ku 100% kuko ruriya ruganda uko rwubatse n’imashini zirimo ubundi zifite ubushobozi bwo gukora toni 600 000 za sima ku mwaka.”

Ku kibazo k’izamuka ry’ibiciro mu buryo budasanzwe, iyi Minisiteri itangaza ko ubundi nta mpamvu zari zihari zo kuzamura ibiciro. Mu gihe umuntu yaba yararanguye sima ku mafaranga 8 500 ku mufuka wa sima, ngo nta mpamvu yari ihari y’uko ibiciro bizamuka bikagera ku mafaranga 15000.

Ibi byatumye Minisiteri iganira n’abacuruzi, bababuza kuzamura ibiciro ndetse hazamo n’ibihano ku buryo ngo hari abantu basaga 30 bahanwe, hagendewe ku itegeko rigenga ubucuruzi bwo mu gihugu imbere.

Umuyobozi ushinzwe icungamutungo muri CIMERWA, Bugunya John, avuga ko mbere y’uko uruganda rujya mu mirimo yo gusana, abenshi bari bazi ibiciro bya sima ya CIMERWA yagurishwagaho. Ati “Turebye nka sima 32,5 ahenshi wayisanga iri ku mafaranga 8700, ya yindi ifite 42,5 akenshi wasanga igura 9,500. Mu by’ukuri ibyo biciro nta bwo CIMERWA yabihinduye”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu rugaga rw’abikorera (PSF), Mukarwema Yvettes, asobanura ko iyo habayeho ikibazo nka kiriya habaho kuganira ku mpande zombi. Ati “Nka PSF iyo iki kibazo kije ugasanga gifata ku banyamuryango bacu, haba abacuruzi ba sima cyangwa se abubatsi ndetse yaba CIMERWA na HIMA biba bisaba ngo tubegere nk’abanyamuryango, twegere n’inzego za Leta kugira ngo dufatanye turebe uburyo twakwita ku kibazo kiba cyabayeho ku buryo bidahungabanya abacuruzi ndetse n’abaguzi n’abandi bafatanyabikorwa babirimo.”

Kugeza ubu sima ituruka hanze ingana na 45% mu gihe iyo mu Rwanda iri kuri 55%.