Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Ikibazo cy’amakosa yitirirwaga abamotari cyavugutiwe umuti – FERWACOTAMO

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 04-01-2019 saa 16:56:44
Abamotari bo mu turere twa Nyarugenge na Gasabo bitabiriye gufata amajire mashya (Foto Kayitare JP)

Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto FERWACOTAMO, buratangaza ko ibibazo byaterwaga n’abatwara abagenzi kuri bikitirirwa abakora uwo mwuga bose byabonewe umuti.

Abatwara abagenzi kuri moto, babwiye Imvaho Nshya ko uburyo bwo gukemura abitwikiraga umwuga wabo bagakora amakosa arimo n’ubujura bukabitirirwa, babwishimiye.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, asobanura ko bimwe mu byabangamiraga abamotari, ari uko bamwe muri bo bafataga amajire bakajya mu muhanda bagakora amakosa bityo amakosa bakoze akitirirwa abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bose.

Ngarambe akomeza avuga ko uhabwa ijire ari ufite ibyangombwa byuzuye kandi afite koperative abarurirwamo.

Ati “Icyabangamiraga abamotari, ni uko hari abafataga amajire bakajya gutwara abagenzi, bakora amakosa bikitirirwa abamotari ariko ubu ijire turimo kuyiha umunyamuryango wacu uzwi neza. Uza gufata ijire ni uwo twahamagaye kandi akagaragaza ikarita yahawe na koperative, akerekana perimi n’indangamuntu.”

Perezida wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yishimira ko abamotari bitwaye neza mu minsi mikuru (Foto Kayitare J.P)

Avuga ko mbere gutandukanya umumotari n’utari umumotari wasangaga bigoranye ariko ubu ngo hari itandukaniro kuko umumotari afata ijire ari uko abanje kugaragaza ibyangombya bya koperative akoreramo.

Ku kibazo cyagaragajwe n’abamotari bafatwa n’abashinzwe imyitwarire mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, ubuyobozi bwa FERWACOTAMO buvuga ko hari ibyakosowe mu gukemura iki kibazo ndetse ngo hari n’amahugurwa ahabwa abamotari n’amabwiriza bakwiye kuba bagenderaho nkuko Ngarambe yabibwiye Imvaho Nshya.

Ati “Mu rwego rw’imyitwarire y’abamotari hari ibyakosowe kandi rurimo turakora neza, tuganira na rwo umunsi ku wundi, tukabaha amahugurwa, tukabaha amabwiriza bagomba kugenderaho no gufasha abamotari bakumva ko batabereyeho kubarenganya”.

Abamotari batandukanye bishimira ko bahawe amajire nk’umwenda mushya ubaranga mu gihe bari mu kazi. Ndagijimana Eric ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Gasabo yishimira ko ijire yahawe ari iy’akazi kandi ko azajya ayambara.

Abakoraga nta byangombwa bafite, Ndagijimana avuga ko bizabagora kandi ngo gushyirwa mu ikoranabuhanga na byo bizaca akajagari k’abakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Yagize ati “Kuba twahawe jire ndabona ari mu rwego rwo guca akajagari k’abatuvangira muri uyu mwuga, kuko hari abakoraga amakosa nko kwiba abagenzi cyangwa gutwara ibisambo ibyo byose bikitirirwa twe abamotari. Ubu ntawaguha ijire udafite ibyangombwa byose byuzuye ndetse utanagaragaje ko ufite koperative ubarurirwamo”.

Ndagijimana Eric utwara abagenzi kuri moto yishimiye umwambaro mushya yahawe (Foto Kayitare J.P)

Ntamakiriro Fabien na we ukora akazi ko gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge avuga ko yabonye ubutumwa bugufi bumubwira kujya gufata ijire ku kicaro k’Ishyirahamwe ry’Abatwara Abagenzi kuri Moto, akagaragaza ko ari igikorwa kiza ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bwakoze bityo ko umubare w’abanduzaga isura y’abamotari uzagabanuka ku kigero cyo hejuru.

Ati “Hashize iminsi mbonye ubutumwa bugufi bunsaba kuzaza gufata ijire ku kicaro cya FERWACOTAMO hano Kacyiru, ni yo mpamvu ubona nambaye ijire nshyashya. Ubuyobozi bwacu ndabushimira kuko nta mumotari ushobora guhabwa iyi jire atagaragaje ibyangombwa byose. Bivuze ko bamwe muri bagenzi bacu bihishaga muri uyu mwuga w’ikimotari bagakora amakosa bikatwitirirwa, nta we uzongera kubikora kuko bazajya bahita bafatwa. Umubare w’abanduza isura yacu, nsanga uzagabanuka ku kigero cyo hejuru”.

Uwimana Faruku yishimira ko hari ibyo ubuyobozi bwa FERWACOTAMO burimo gukorera abanyamuryango ariko akagaragaza ko hakwiye gukemuka ikibazo cy’abashinzwe imyitwarire y’abamotari mu muhanda babafata batambaye impuzangano iranga akazi barimo, izo akaba ari imbogamizi bagihura na zo kandi ubuybozi bwagombye kwitaho.

Yagize ati “Twishimira ko hari ibyo ubuyobozi bwacu budukorera ariko hari ibindi bitubangamiye bikwiye gukemuka. Haracyari abasekirite badufata mu muhanda bakatubaza ibyangombwa kandi batambaye umwambaro ubaranga. Iyo ubimye ibyangombwa bahita bagushyira inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda bagahita baguhana. Turasaba ubuyobozi bwacu gushyira imbaraga mu bashinzwe imyitwarire yacu bakajya bambara umwambaro wabugenewe kuko atari ibyo n’umuturage ashobora kujya mu muhanda akajya atubaza ibyangombwa kandi nta bubasha abifitiye”.

Abamotari bo mu turere twa Nyarugenge na Gasabo bitabiriye gufata amajire mashya (Foto Kayitare JP)

FERWACOTAMO ifite ingamba muri uyu mwaka wa 2019

Ngarambe, Perezida wa FERWACOTAMO, avuga ko uyu mwaka wa 2019 bafite ingamba nyinshi zirimo kuganira n’abamotari mu matsinda yabo, mu makoperative ndetse no mu nama zitandukanye ubuyobozi bwa FERWACOTAMO buhuriramo n’abanyamuryango bayo, hagamijwe kubigisha kudatwara basinze.

Ati “Abamotari tubasanga mu matsinda yabo, duhurira mu nama zitandukanye tukabumvisha ko ubuzima bwabo bukenewe n’imiryango yabo, tukababuza gutwara basinze cyangwa bafite umunaniro. Ibi kandi no mu minsi mikuru ni ko twabikoze kuko n’uwo twabonaga atwara yasinze, twamukuraga kuri moto agataha. Nta washidikanya ko kuba nta mpanuka zaguyemo abamotari mu gihe k’iminsi mikuru, inama twabahaye zabigizemo uruhare”.

Akomeza avuga ko mu minsi mikuru ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bwakoze amasaha 24 kuri 24. Ngarambe yagize ati “Uko polisi yari yafashe ingamba natwe ni ko twazifashe kandi bitanga umusaruro kuko twarahagurutse dukora amasaha 24 kuri 24. Byatumye abamotari badakoraga ibyo bishakiye kuko twe abayobozi twari duhari”.

FERWACOTAMO ishima by’umwihariko Ikigo ngenzuramikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro ‘RURA’ ndetse n’izindi nzego zayifashije bityo umumotari akaba agiye kujya abona otorizasiyo (authorisation) binyuze ku rubuga rw’Irembo.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi kuri moto, Ngarambe, yagize ati “Dushima RURA kuko yadufashije ku buryo abamotari bagiye gutangira kwisabira uruhushya rwa otorizasiyo binyuze ku irembo, ubu bikaba birimo kunozwa dufatanije n’izindi nzego zirimo RURA na polisi aho umumotari azajya ahabwa icyo cyangombwa, ari uko abanje kugaragaza koperative aturutsemo”.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Ikibazo cy’amakosa yitirirwaga abamotari cyavugutiwe umuti – FERWACOTAMO”

  1. Twishimiye ubu buryo burimo gukoreshwa bwo guha sms umunyamuryango kugirango ashobore kubona Jacket.Ibi bizatuma inyeshyamba zitazahabwa iyi Jacket.
    Kubashinzwe imyitwarire y’ abamotari bakora batambaye uniform,bagomba kuba bafite ikindi kibaranga kiyisimbura.Turasaba ubuyobozi bwa FERWACOTAMO. kubakorera amakarita abaranga bagomba kwerekana igihe uwo bafatiye mu ikosa agize gushidikanya.
    In gamba zo ni nyinshi kandi zigomba kubahirizwa Kugirango umutekano usagambe kandi motari abone amafaranga yaje gushaka mu muhanda.
    Abo mu ntara: Urugero Union RMEU ya Rwamagana cyane ko duhana imbibi na Kicukiro na Gasabo kandi tugenderana,turabasaba natwe kudu ha uyu mwambaro vuba kugirango abakoresha imihanda ikora mumujyi cyane cyane Gare ya Kabuga batazagerwaho n’ ingaruka zo kuba badasa n’abandi.Abo baba baturutse munkengero za Kabuga bava Karenge,Nyakariro na Nyagasambu.Mudufashe

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.