Ikibazo cy’abubaka ahagenewe ubuhinzi kiravugutirwa umuti

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 03-03-2019 saa 16:22:16
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda Mukamana Esperance

Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, kiravuga ko harimo gukorwa amavugurura ya politiki n’amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, Mukamana Esperance, asobanura ko aya mavugurura azakemura ibibazo bikomeye byakunze kugaragara mu mikoreshereze y’ubutaka mu gihugu.

Muri ibyo bibazo yavuzemo kubaka mu kajagari no kubaka ku butaka buhingwa, aho yasobanuye hadashatswe umuti mu minsi iri imbere ubutaka bwera bwasatirwa kurushaho.

Mukamana Esperance agaragaza ko bari mu nzira y’ivugururwa ry’amategeko ku buryo nta gikorwa kizongera gukorerwa ku butaka bitanyuze mu nzira ziboneye.

Yagize ati “Ubutaka buhingwa bwera usanga buvogerwa cyane, bwubakwaho amazu. Ni ikibazo twabonye gikomeye hakaba hari ingamba turimo gufata kugira ngo ubutaka turebe uburyo bwarindwa. Nkubu turimo kuvugurura politiki y’ubutaka mu itegeko ry’ubutaka. Muri aya mategeko twashyizemo ingingo zirinda ubutaka bw’ubuhinzi cyangwa se zita ku mikoreshereze y’ubutaka ku buryo ubutaka butazongera gukoreshwa uko bwiboneye bitari muri gahunda.”

Akomeza agira ati “Ikindi turimo kubaka imikorere ku buryo ibyerekeranye n’igishushanyombonera habaho imikoranire tugacungana n’imicungire nk’uko ibyangombwa by’ubutaka tubibika mu buryo bwabigenewe noneho n’imikoreshereze y’ubutaka turashaka kubihuza kugira ngo hatazagira umuturage cyangwa se umuyobozi ushobora gutanga uburenganzira cyangwa se guhindura imikoreshereze y’ubutaka hadatanzwe uburenganzira.”

Ni amavugurura avuga ko azahuza n’imiturire hagendewe ku gishushanyombonera kizashyirwa ahagaragara umwaka utaha.

Icyakora ngo mu gihe ibi bizaba byamaze gukorwa nta muturage uzaba yemerewe kubaka mu gace runaka mu gihe nta bikorwa remezo birahagera.

Ati “Ikintu kigiye kwibandwaho, ari mu Mujyi wa Kigali cyangwa imigi yunganira Kigali ni ukuvuga ngo mu bintu byerekeranye n’imyubakire bigomba kuba bifite gahunda, imyubakire y’utujagari igacika, ahagenewe guturwa akaba ariho haturwa kandi na bwo abantu bagatangira kuhubaka ari uko hageze ibikorwa remezo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imiturire (RHA), Eric Serubibi avuga ko Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere itegura igishushanyombonera kigaragaza uko umugi uzagenda ukura kandi ugakura utuza abantu mu buryo burambye, kandi buha agaciro umuntu wese, bunateza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukamana Esperance

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.