Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ijabo Ryawe Rwanda  baracyategura  uko bazasoza irushanwa ry’abatarengeje imyaka 13

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 03-05-2018 saa 08:04:04
Umuyobozi w'Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan

Mu Gushyingo 2017 ni bwo hatangijwe bwa mbere imikino ihuza  abana batarengeje imyaka 13  baturutse mu mashuri yigisha umupira w’amaguru  hose mu gihugu.

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan

Iri rushanwa ryateguwe  n’ihuriro  ry’amashuri yigisha umupira w’amaguru mu Rwanda “Ijabo Ryawe Rwanda”   muri gahunda bihaye yo kuzamura umupira w’amaguru bihereye mu bana.

Aganira n’Imvaho Nshya, umuyobozi  w’Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan yatangaje ko iri rushanwa ryatangiye ariko kurisoza bikabagora kubera umwanya wababanye muto aho byahuriranye n’uko abana bahise basubira ku  ishuri muri Mutarama 2018.

Sheikh Habimana akomeza avuga ko bashatse kubitegura mu kiruhuko cyo muri Mata 2018 ariko bihagurirana n’igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Kuri ubu iri rushanwa rishobora gusozwa muri Nyakanga 2018 igihe  abana bazaba bari mu kiruhuko  k’igihembwe cya kabiri cyangwa mu Gushyingo 2018 ubwo bazaba bari mu kiruhuko gisoza umwaka.  Sheikh Habimana avuga ko bizatuma  amakipe abona umwanya uhagije wo kwitegura.

Iyi mikino yahereye  mu bice “League” aho kuri ubu hari League 5 zirimo amashuri yigisha umupira w’amaguru 223.  Nyuma y’imikino yo muri izi League uko ari 5 hazamutse amakipe 2 muri  buri  League ari yo azahura ku rwego rw’igihugu.

Kugeza ubu League 1 igizwe n’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Gakenke, Rulindo na Karongi. League 2 igizwe n’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo turimo Kamonyi, Muhanga, Ruhango,Nyanza, Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe. Hakiyongeraho Akarere ka Rusizi na Nyamasheke zo mu Ntara y’Uburengerazuba.

League 3 igizwe n’uturere two mu Ntara y’Uburasirazuba. League 4 igizwe n’Akarere ka Nyarugenge n’igice kimwe cy’Akarere ka Kicukiro naho  League 5 igizwe n’Uturere twa  Gasabo, Bugesera, Gicumbi,  n’igice kimwe cy’Akarere ka  Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu  wo muri Rwamagana.

Gusa ibi bice bishobora guhinduka   nyuma y’inama y’inteko rusange y’Ijabo Ryawe Rwanda izaba muri  Kamena 2018.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.