Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Ihuriro ry’Abavumvu riravuga ko guturira Pariki ya Nyungwe ari inyungu ikomeye

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 9, 2018

Abagize ihuriro ry’Abavumvu bagera ku 1370 batuye ku nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu karere ka Nyamagabe baravuga ko mbere yo kujya mu ihuriro ry’Abavumvu ari bo bagiraga uruhare runini mu kwangiza  amashyamba ariko aho batangiriye gukorera mu buryo bw’umwuga ngo bamaze kubona ko guturira pariki  ari inyungu yabo.

Hakizimana Vincent, umutekinisiye n’umujyanama w’Ihuriro ry’abavumvu (Foto Mukagahizi R)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyiraneza Valentine, umucuruzi w’umusaruro uba wakusanyijwe uva mu buki akaba atuye mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo guturira Pariki ya Nyungwe.

Yagize ati “Pariki ya Nyungwe iri hano kubera twebwe kandi tugomba kuyibungabunga kuko ni naho inzuki zacu zihova, ni ukuvuga ko ari ho zijya  gukura ibizitunga. Twiyemeje uruhare rwacu rwo kugira ngo tubashe kuba twabungabunga iyi Pariki aho dukoresha ibikoresho bya kijyambere”.

Hakizimana Vincent, umutekinisiye n’umujyanama w’ihuriro ry’Abavumvu, we avuga ko no mu gihe cyo mu zuba ryinshi, ngo  aho babonye nk’umuriro muri pariki ari bo bafata iya mbere mu kujyayo kuwuzimya.

Yagize ati “Tubereye nka pariki amaso, turi imboni bitewe nuko tuba mu giturage, tubana na bamwe mu bantu bashaka kwangiza pariki, tuba turi aho dushinzwe gutanga amakuru bityo RDB nayo igakurikirana”.

Akomeza agira ati “Iri shyamba nta warivogera tureba kuko ridufatiye runini kuko kuri ubu nk’inyamaswa iramutse isohotse nta muntu n’umwe uba ukeneye kuyangiza, iyo tubonye tutabishoboye kuyisubiriza muri pariki, twiyambaza  abakozi ba RDB kuko ari bo bafite inshingano zo kuba bazisubizayo”.

Gusa, ngo mbere yo gufashwa kwibumbira mu makoperative barimo agera kuri 15 ngo si ko byari bimeze kuko umumvu wese yirwarizaga ku giti ke.

Hakizimana yagize ati “Ubusanzwe mu mashyamba ya kimeza hakunze kuvugwa ba rushimusi, hari abajyagamo guhiga inyamaswa, hari abajyagamo gushaka ubuki, rimwe na rimwe ugasanga bibaye intandaro yo gutwika pariki.

Ikindi ni uko bakoreragamo guhiga bakica inyamaswa zimwe ariko ubu abavumvu b’umwuga ni bo bafata iya mbere mu gusubizayo inyamaswa itorotse ishyamba cyangwa se hagatangwa amakuru ku babishinzwe bakaba babafasha kuzisubiza muri pariki”.

Hakizimana avuga ko Ihuriro rigizwe n’amakoperative arenze atatu yishyize hamwe akora ibintu bimwe, agamije intego imwe.

Yagize ati, “Mbere yuko iri huriro rijyaho ubusanzwe ryashyizweho n’abavumvu, bakorera ku nkengero za Nyungwe, bibumbiye mu makoperative 15, ayo makoperative 15 nayo kugira ngo ageho hari impamvu ni ukuvuga ngo hari abavumvu ba mbere bakoraga umurimo wabo w’ubuvumvu, bakawukorera muri pariki mu gushakamo ubuki ariko nyuma tukagira uruhare mu kuyangiza igihe twahakuraga mu buryo budahuje n’igihe, nta gucunga umuriro neza, ugasanga turagiye twagenda, umuyaga waza umuriro tutawujimije neza ugasanga ishyamba rirahiye”.

Icyakora, ngo nyuma yaho gahunda itangiriye yo kubabumbira hamwe mu makoperative, ubu ngo babashije kwiteza imbere mu buryo babona inyungu  kubera gukorera hamwe.

Bavuga ko uburyo  bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, byatumye bamenya ko Pariki ari igisubizo  cy’abahaturiye.

Iri huriro rizaho byari mu rwego rwo kubakusanyiriza umusaruro, ukanashakirwa isoko, kandi ngo  bagiye bajya mu imurikagurisha hirya no hino, babonye ibihembo bitandukanye by’indashyikirwa byo gukora neza. Ubu bageze ku rwego rwo gutanga ubuki  bw’umwimerere.

Bishimira ko kuba batuye mu nkengero za pariki hari inyungu nyinshi zibagezwaho zirimo amashuri n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Ngo hari  imishinga ku bufatanye na  RDB ibatera inkunga mu rwego rwo kugira ngo barusheho kubungabunga Pariki.

Bavuga ko gukora umwuga w’ubuvumvu bishobora gutunga abaturage, igihe babikoze mu buryo bw’umwuga.

Uwizeye Emmanuel, Umuyobozi w’ishami ry’Amashyamba muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, avuga ko abavumvu bishyize hamwe bakabungabunga amashyamba bisobanuye ikintu k’ingenzi mu kubungabunga Pariki ya Nyungwe.

Yagize ati “Uburyo bwiza bwo kubungabunga amashyamba ya kimeza ni ugukoresha abayegereye bakayabyaza umusaruro ariko bakanayarinda.

Ni yo mpamvu dukangurira abaturage bayegereye kuyabyaza umusaruro, ariko natwe tugira uruhare mu kubafasha ari ukubakorera ubuvugizi cyangwa kubashakira ibikoresho by’ibanze byabafasha gutangira imirimo nk’iyi yo kurinda ishyamba ariko baniteza imbere kugira ngo turwanye bwa bukene maze igihugu cyacu kirusheho gutera imbere”.

Akomeza avuga ko ari igikorwa kizagera n’ahandi hirya no hino mu gihugu, ubukangurambaga bukaba bukomeje kugira ngo bakomeze kwibumbira hamwe, inyungu ziba iz’abaturage muri rusange bivana mu bukene bakarushaho guteza imbere imibereho yabo ya buri munsi.