Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

IGP Munyuza yitabiriye gusoza amasomo Polisi y’u Rwanda yahaga iya Sudani y’Epfo

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 31, 2019

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo abapolisi bo muri Sudani y’Epfo bahabwaga na Polisi y’u Rwanda, ashimira ubushake bwa Leta zombi mu butwererane.

Ni uruzinduko rw’akazi yagiriye muri Sudani y’Epfo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019 ari kumwe n’intumwa ayoboye aho bitabiriye  umuhango wo gusoza amasomo akomatanyije yahabwaga abapolisi  420 bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yashimangiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushimangira ubushuti n’ubutwererane hagati y’u Rwanda ndetse na Polisi ya Sudani y’Epfo cyane cyane hibandwa ku kubaka ubushobozi bw’izi nzego zombi z’umutekano.

Yijeje ko ubwo bufatanye buzakomeza cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa no kongera ubumenyi mu gukumira no guhangana n’ibyaha.

IGP Dan Munyuza yanakiriwe na Minisitiri w’Umutekano muri Sudani y’Epfo ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo muri iki gihugu, Jenerari Majak Acek.

Uyu muhango wari uyobowe na Visi Perizida wa mbere w’iki gihugu Jenerari Taban Deng. Mu ijambo rye, Jenerari Taban Deng yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta ya Sudani y’Epfo, by’umwihariko ku mahugurwa igipolisi cy’u Rwanda cyahaye icya Sudani y’Epfo.

Mu izina rya Guverinoma ya Sudani y’Epfo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Sudani y’Epfo, Jenerari Majak yavuze ko yishimira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ubufasha bw’amahugurwa yo kongerera ubumenyi ndetse n’ubushobozi igipolisi cya Sudani y’Epfo butangwa n’igipolisi cy’u Rwanda.

Yagize ati: “Turishima imibanire myiza iri hagati y’ibihugu byacu ariko cyane cyane hagati y’izi nzego zacu za Polisi aho Polisi y’u Rwanda yongerera ubumenyi iyacu.”

U Rwanda rufite abapolisi basaga igihumbi bamaze igihe bagarura amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo muri Sudan y’Epfo, Jenerari Majak Acek, yereka IGP Dan Munyuza abapolisi bakuru ba Sudani y’Epfo (Foto RNP)